Minisante n’izindi nzego mu mugambi wo kurwanya imirire mibi binyuze mu marerero ku mudugudu

0 18-09-2017 - saa 11:10, IGIHE

Minisante n’izindi nzego mu mugambi wo kurwanya imirire mibi binyuze mu marerero ku mudugudu

Muri gahunda ikomatanyije ishyirwa mu bikorwa na za Minisiteri zirebana n’ibijyanye n’imibereho y’abaturage, zahagurukiye kurushaho kurwanya imirire mibi binyujijwe mu marerero ku mudugudu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba ari kumwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari, hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose ku wa 10 Nzeri 2017 basuye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo gukomeza gushimangira gahunda zo kurwanya imirire mibi bikorewe mu marerero.

Ubwo basuraga rimwe mu irerero mu Mudugudu wa Kigarama, Umurenge wa Kamegeri, Minisitiri w’Ubuzima yasobanuriye ababyeyi kurushaho kwita ku mirire y’abana bibanda cyane ku gukumira indwara bakarushaho kwirinda binyujijwe mu mugoroba w’ababyeyi.

Yagize ati “Kurwanya imirire mibi binyujijwe mu irerero bikorewe muri buri mudugudu aho abantu bose baba baziranye, bagahuza imbaraga, twakemura ibibazo byinshi kandi vuba. Aho kurebera ibibazo mu mibare, dukwiye kujya tubikemura turi hamwe n’ababifite, tukabamenya, tukabafasha, tukanabakurikirana.”

Abo ba Minisitiri na Guverineri w’Intara y’Amagepfo banasuye abaturage bari muri gahunda isanzwe y’umugoroba w’ababyeyi bakorana ibiganiro bitandukanye.

Mu biganiro aba bayobozi bagiranye n’abaturage, Minisitiri Gashumba yashimiye abajyanama b’ubuzima ku ruhare rukomeye bagira mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage, no kuba u Rwanda rwarageze ku ntego zirimo kugabanya impfu z’ababyeyi babyara n’abana bavuka.

Yagize ati “Tugomba kwigisha abantu kwirinda kuko biruta kwivuza. Ndabasaba kurushaho gukoresha umugoroba w’ababyeyi mu gukumira indwara, mugaha abaturage amakuru ku zindi gahunda nko kuboneza urubyaro, kurinda abana gutwara inda bakiri bato, kugira isuku ku mubiri, mu biribwa n’aho batuye.”

Josephine Nyiracumi, umwe mu bajyanama b’ubuzima mu mudugudu wa Kigarama mu murenge wa Kamegeri wakiriye abana 18, yasobanuye ko yatanze urugo rwe bagakomeza kubitaho afatanyije n’abandi babyeyi mu gihe ababyeyi baba bagiye mu kazi.

Nyiracumi yagize ati “ Muri iri rerero dusimburana gusigarana abana twita ku mirire myiza y’abana, isuku yabo, uburere n’ibindi ... Ibyo bituma abana bacu bakura neza takabarinda kugwingira.”

Guverineri w’Intara y’Amjyepfo Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko iyi ntara yahagurukiye ikibazo cy’imirire mibi kandi ko nta gushidikanya ko iyi gahunda ishingiye ku mudugudu izabafasha kukirandura.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari yaganirije abaturage kurushaho gukoresha umugoroba w’ababyeyi mu gukomeza ubukangurambaga mu kwita no kubungabunga uburenganzira bw’umwana, kurinda abana imirimo ivunanye kurwanya ihohoterwa, no kugana Isange One Stop Centre iyo bakeneye ubufasha. Yasobanuye ko umudugudu ari urubuga rwiza rwo gukemuriramo ibibazo.

Yagize ati “ Umugoroba w’ababyeyi ukoreshejwe neza, inzego ziwugize zikawuha agaciro, ibibazo byugarije umuryango nyarwanda byakemuka vuba.”

Nyirasafari yihanangirije abagisambanya abana bakiri bato, asaba umugoroba w’ababyeyi kwifashishwa mu gukumira ayo mahano no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe.

Minisante n'izindi nzego zasuye irerero mu Mudugudu wa Kigarama, Umurenge wa Kamegeri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza