Minisante mu rugamba rwo guhangana n’igituma abaganga basezera umusubizo

7 11-05-2017 - saa 20:06, Jean Pierre Tuyisenge

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko nyuma y’uko bigaragaye ko hari abaganga bata akazi bakajya ahandi, yashyizeho ingamba nshya zo gukora ku buryo abaganga batazongera guhora bimuka zirimo no kubashyiriraho banki yo kubitsa no kuguriza( SACCO).

Ku wa 2 Gicurasi 2016 humvikanye amakuru y’uko abaganga batanu b’inzobere muri 45 ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byari bifite bari bamaze gusezera mu gihe cy’amezi ane.

Impamvu zateraga kugenda kwa benshi muri abo ifitanye isano n’amafaranga babaga bahembwa kuko bivugwa ko umuganga w’inzobere muri CHUK, nibura ahembwa amafaranga ibihumbi 700 cyangwa arenzeho gato ku kwezi, mu gihe abakora mu yigenga bashobora no kurenza miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, ubwo iyi Minisiteri yagezaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye muri 2017/2018 kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mukama Abbas yasabye ko icyo kibazo cyakwitabwaho.

Yagize ati “Minisiteri y’Ubuzima nidufashe ishyireho politiki yo kugumana abaganga, ubusanzwe biga ari abanyeshuri baba batoranyijwe mu bandi b’abahanga, ibintu bakora ni ibintu bivunnye, ariko buri munsi baragenda, mukore gahunda yo kubagumana ku buryo umuganga washowemo imari akagera ku rwego ruhanitse, mu gitondo atagenda kubera imibereho.”

Minisitiri w’Ubuzima ,Dr Diane Gashumba, yavuze ko ibyo ari ibibazo babonye ariko bari gushyiraho ingamba zo guhangana na byo.

Yagize ati “Akazi k’ubuvuzi ni akazi kagoye umuntu agomba kujyamo agakunze koko, gasaba kwitanga, natwe ingamba dufata ni ugukomeza kubashishikariza gukunda umurimo wabo, kubereka uburyo umurimo wabo ari mwiza, kuborohereza dufatanyije na guverinoma yose kugira ngo umuganga akore ameze neza.”

Yongeyeho ati “Ikindi ni uko abanganga n’abakozi bo mu bitaro bagiye gushyiraho Koperative yo kubitsa no kuguriza (Sacco) yabo, kandi umushinga ugeze kure kugira ngo babashe kwigira kuko kongera umushahara w’abaganga n’abaforomo ntabwo ari ikintu igihugu rwose cyashobora mu gihe gito uko abantu babyifuza.”

Usibye abaganga basezeye muri CHUK, hari abagera kuri barindwi n’abaforomo bane bo mu Bitaro bya Nemba basezeye.

Iyi Minisiteri itangaza ko kugeza ubu hari kwiga abanyeshuri bashya muri kuminuza mu ishami ry’ubuvuzi bagera kuri 300, kandi buri mwaka ngo bashyira hanze abagera kuri 35 ku buryo abavuyemo batazabura ababasimbura.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
uwayo 2017-05-12 13:05:56

Sacco itagendanye no kongera umushahara ntacyo imaze pe nizere ko batazavuga ngo tuzajya dushyiramo imigabane kuko byaba ari ukwikiriza abazakoramo kuko tuzaba dutanze akazi aho guhabwa amafrw urugero umuntu akwatse 30.000 y’umugabane akaguha umweenda akugabanirijeho 1% urumva utaba uhombye aho kunguka?kandi akaba akugize umunyamuryango ku ngufu akaba anakuxirikiye iwe kuko ufata umweenda umukoresha agusinyiye

2
Kamariza 2017-05-12 11:40:35

Ahubwo bagenda gake,mwari bwabone umukozi akora amezi atandatu adahembwa amafaranga??
Rimwe ngo mituel yabambuye nibindi byinshi bidaha agaciro umuganga.
Kera najyaga mbona umuganga afatwa neza none ubu yabaye nyakatsi idasanzwe
Ese ubundi ko bihutira kubafunga ntibihutire kubishyura nutwo duke baba bakoreye??

3
kanuma 2017-05-12 03:08:27

jye ndabona iyi Ministere y’ubuzima (Minisante kuva kuri Binagwaho na Diane uhari )ntabwo irabona umuyobozi uyikwiye nibashake Umuntu ushoboye w’umuhanga kuko iyi ministere kuva yajyaho bubyibuke Dr Karemera, Binagwaho, Diane kwari batatu wapi kabisa bashake ba SEZIBERA, Dr john,Dr ngoga eugene, nabandi benshi Abasirikare bazatinya igitsure cya Affande naho ubundi nikibazo

4
ayisha 2017-05-12 01:36:46

ko mayor,minister,N abandi bakora ubusa bicaye ko bo bahembwa neza kuki muganga na mwarimu n’abandi bafite akamaro bahembwa nabi
Byose ni politique mbi

5
Alphonse 2017-05-12 01:30:08

Ndabasuhuje.Abakozi Bo kwa muganga barabihiwe,uretse kubambura uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda(kwamburwa telephone)guhembwa intica ntikize,no kuzirikwa,Nta muntu ucyeneye gutera imbere ukifuza gukora kwa muganga.Ababahagarariye uretse kubafaira ingamba zibakandamiza ntacyo babamariye.Baheruka kugira agaciro kubwa NTAWUKURIRYAYO na SEZIBERA

6
Sacco 2017-05-11 15:06:23

Ariko abantu barasetsa, ubuse muganga sacco koko barumvako ariyo izakemura icyo kibazo cy’abaganga cyangwa buriya ahubwo benengango bamaze kubonako baharira agafranga maze nayo abo baganga baririragaho bakayaburira muri iyo sacco? Uwo muti mwashakiye icyo kibazo uri very simple kandi ntuzigera ukora habe na gato, ahubwo mujyiye kwikiriza ba kaboko.

7
Ruganzu 2017-05-11 14:16:28

Najyaga nkeka ko nshobora guhabwa nkimpyiko nshya bibaye ngombwa kubera iterambere ryigihugu ariko nasomye inkuru yuwarinze kujya India numva tukiri kure mubuvuzi.None ngo Dr ubaga ahembwa 700 koko kandi ministre wicara mubiro atwarwa mumodoka ya leta amukube akarenze kabiri!!!Nanjye ndibo nakwigendera.

Kwamamaza