IGIHE

Minisante iri kuvugutira umuti ikibazo cy’ubuke bw’abaganga gitera icyuho mu bitaro byo mu cyaro

11 19-09-2019 - saa 20:11, Ferdinand Maniraguha

Minisiteri y’ubuzima, Minisante, yatangaje ko yafashe ingamba zikomeye ku kibazo cy’ibitaro byo mu cyaro bikenera abaganga bakabura n’abahageze ntibahamare kabiri kubera ubuke bwabo, uburyo bw’imikorere cyangwa imibereho.

Nibura umuganga umwe mu Rwanda abarirwa abaturage 8500. Intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ni uko umuganga umwe abarirwa abaturage 1000.

Iki kibazo cy’abaganga bake cyongeye kugarukwaho kuri uyu wa Kane ubwo ubuyobozi bwa Minisante bwitabaga Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta, PAC ku makosa yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2018.

Raporo igaragaza ko mu Bitaro bya Bushenge byo mu Karere ka Nyamasheke hari bamwe mu baganga bashyizwe mu myanya badakoze ipiganwa, umugenzuzi mukuru w’imari akibaza impamvu byakozwe.

Kuri iki, Minisante yatangaje ko ubusanzwe abaganga mu bitaro badakora ipiganwa ahubwo bashyirwaho na Minisitiri w’ubuzima amaze gukora isuzuma nk’uko amategeko abimwemerera.

Umuyobozi w’ibitaro bya Bushenge, Tuganeyezu Vedaste yavuze ko ubwo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yazaga gukora isuzuma muri ibyo bitaro, bari bafite ikibazo gikomeye cy’abaganga kuko aba mbere bari basezeye, biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ibitaro bushaka abandi baziba icyuho mu maguru mashya ngo batabare ubuzima bw’abaturage aho guca mu nzira zisanzwe.

Ati “Muri kiriya gihe cy’igenzura ibitaro byagize ibibazo by’abaganga bikomeye , byari bifite abaganga benshi b’abanyamahanga. Ku baganga icyenda ibitaro byari bifite, barindwi bari abanyamahanga bakajya bagenda badateguje.’

Yongeyeho ati “Bane bagendeye icyarimwe bituma ubuyobozi bwari buhari bufata icyemezo cyo kwinjiza abandi baganga hadakurikijwe amabwiriza asanzwe.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante, Dr Jean Pierre Nyemazi yavuze ko akenshi mu bitaro biri mu bice by’icyaro hari ikibazo cyo kubona abaganga bahakora, ku buryo bari gushaka uburyo bwose gikemuka.

Ati “Hari ibitaro dufite biri kure ndetse hano turakora n’ubuvugizi. Dufite ikibazo cyo kubona abaganga bajyayo. Bushenge haba hari mu ha mbere. Twageze aho turavuga ngo nimubasha kubabona, mujye mwandikira Minisiteri muyisabe kubaha uburenganzira nibura.”

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Nyemazi yavuze ko hari n’aho batanga amatangazo bashaka abaganga, kubera ko ari mu cyaro hakabura abajyayo.

Icyakora, yavuze ko ubu hashyizweho ingamba zirimo kongera imibereho y’umuganga ku buryo aho azajya yoherezwa gukora hose azajya ajyayo.

Ati “Dufite ingamba nka Ministeri y’Ubuzima ndetse n’igihugu muri rusange yo gushaka ubushobozi kugira ngo abaganga babone ibyo bakenera aho baba bari hose kugira ngo nibura nitumwohereza, nibura ajyeyo kandi akore yishimye, akore akazi uko bikwiriye adafite ibindi bimubuza kuguma aho twamwohereje.”

Nubwo Dr Nyemazi atatangaje niba bazongera imishahara y’abaganga, yashimangiye ko bazaharanira ko ubuzima bw’umuganga haba mu rugo no mu kazi bumera neza.

Mu bindi Minisante iri gushyiramo ingufu, ni ukwigisha abaganga benshi kugira ngo bazibe icyuho.

Nyemazi yatanze urugero rw’abanyeshuri 380 biga ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, bazasoza amasomo uyu mwaka bakajya kwimenyereza uwo mwuga mu bitaro bitandukanye.

Ati “Hari Kaminuza nshyashya zirimo ziragenda ziza zitangiye kwigisha ubuvuzi. Iki kibazo dutekereza ko kizakemuka binyuze mu kongera umubare w’abaganga ariko no gutekereza uburyo bufasha umuganga kubaho aho yaba ari hose. Nibura mu buryo bw’amafaranga , uburyo bwo kubaho mu buzima busanzwe, byaba ibikoresho ndetse n’aho akorera hamuha agaciro.”

Muri uyu mwaka wa 2019, hafunguwe Kaminuza y’ubuvuzi rusange, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, ifite mbere na mbere inshingano zo kwigisha abakora mu rwego rw’ubuzima bazajya bajya gutanga serivisi mu bice by’icyaro.

Kuya 2 Nzeri 2019, Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya AUCA (Adventist School of Medicine of East-Central Africa-ASOME) rifite inshingano zo kwigisha abazafasha u Rwanda guteza imbere ubuvuzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante, Dr Jean Pierre Nyemazi yavuze ko akenshi mu bitaro biri mu bice by’icyaro hari ikibazo cyo kubona abaganga bahakora
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Muco 2019-09-21 01:21:11

Tuzi ko dusigaye dufite universities ya UR, BUTARO na AUCA .Ngira ngo, igisubizo kirumvikana Kandi cyabonekera aha hakurikira:
Kongera umubare w abanyeshuri biga medicine banongera Ireme ry uburezi n inzobere zo kubigisha;
Koroshya uburyo bwo gutanga bourses ahubwo bagakaza ingamba mu Ireme ry ubumenyi bahakura,
Kwita cyane ku baganga basanzwe mu kazi Ni byiza cyane ariko ntibyakemura ikibazo cy ubuke bwabo
Mu rwego rwo kwigira,no kuva muri dependance y abanyamahanga,twakagombye kongera umubare w abarangiza ikiganga kuko niba hasohoka 50 ku mwaka, twazahora dukoresha Abanyamahanga benshi mu bitaro byacu( abakongomani,....)
Kuba AUCA na BUTARO Ari ibigo privées, Leta yatekereza uburyo yatangamo za bourses sinon twazisanga zidafashije gukemura ibibazo by ubuke bw abaganga kubera ko kwirihira amaf y ishuri byashobora umugabo bigasiba undi

2

3

4

5

6
Yousuf 2019-09-20 05:33:09

MINISANTE nigerageze iharanire ko abaganga batera imbere.nta Horizontal promotion iba kwa muganga .ibi bishizwemo ingufu byazamura imibereho y`abaganga.gusa bihora mu nyandiko gusa ntabwo bishyirwa mu bikorwa

7
Yousuf 2019-09-20 05:33:08

MINISANTE nigerageze iharanire ko abaganga batera imbere.nta Horizontal promotion iba kwa muganga .ibi bishizwemo ingufu byazamura imibereho y`abaganga.gusa bihora mu nyandiko gusa ntabwo bishyirwa mu bikorwa

8
Inararibonye 2019-09-19 18:14:43

Murakoze kuri iyi nkuru. Nonese ingamba yababwiyeko zizatangira ryari? Kuki nkumunyamakuru utabimubaza cg tuzategereza nyuma yuko izo university zitanga abaganga. UGHE ni higamo 25 persons twazategereza imyaka isumba iya mukamusoni. Ubu abanyarwanda barangiza twasobanura aho bari. Ukurikije abarangije banditse muri medical council buri bitaro byagombye kuba nibura bifite abaganga 20 babanyarwanda none nta 5 ukoze average. Gutekereza ko kwigisha benshi cyane bizakemura ikibazo nikurebera ikibazo mumashami ntujye mumizi. Nyuma ya 2ans muzongere mubaze moh icyo kibazo izabaha iki gisubizo. Ubwo muziko dufite ibitaro 43 gusa byuturere na 5 bya reference. Hashize imyaka 20 medicine isohora nibura 50 medecins. None ibitaro 43 byuzuye abarundi nabakongomani. Mushake igisubizo kitari icyo kwikura imbere ya PAC nitangazamakuru. Murakoze

9
Muco 2019-09-19 14:49:03

Ni byiza ko twashyira ingufu ku burezi, no koroshya imitangire ya bourses ku bifuza kwiga ubuvuzi ntihafatwe gusa abujuje(amanota73) ahubwo n ababonye amanota yenda kwegeraho Kandi babikunze bakoroherezwa kwiga ikiganga. Byaba byiza abanyeshuri bavuye Gitwe badasubiyemo amasomo Bari barize kuko catch up yagabanukaho igihe yari kuzamara bityo bakajya gutanga unusanzu.
Tubashimiye uburyo byakurikiranwemo.

10