IGIHE

Leta yikomye Kiliziya Gatolika yakumiriye burundu kuboneza urubyaro kwa kizungu mu mavuriro yayo

49 22-06-2019 - saa 13:45, Ferdinand Maniraguha

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yikomye Kiliziya Gatolika nyuma yo gutegeka amavuriro yayo gusubiza inkunga zose bahawe zigenewe kuboneza urubyaro ndetse no kubuza abakozi bayo kujya gutanga izo serivisi mu bitaro bya Leta.

Mu mabaruwa amwe mu madiyosezi ya Kiliziya Gatolika aherutse kwandikira ibitaro n’ibigo nderabuzima byayo, yatanze tariki 30 Kamena uyu mwaka nk’igihe ntarengwa cyo kuba basubije inkunga zose zizaba zisigaye bahawe muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Iyo tariki kandi nta mavuriro ya Kiliziya Gatolika azaba akemerewe gukusanya imibare y’abajyanama b’ubuzima cyangwa y’ibigo nderabuzima bakorana ijyanye no kuboneza urubyaro cyangwa se ngo hagire ibikoresho byo kuboneza urubyaro binyuzwa muri ayo mavuriro bigiye mu mavuriro ya Leta.

Muri Kanama 2016, nibwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butari ubwa kamere.

Mu gushaka igisubizo, Leta yagiye yubaka amavuriro mato azwi nka postes de sante hafi y’ahari amavuriro ya Kiliziya, serivisi zo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu akaba ariho zitangirwa.

Mu byumvikanyweho, ibitaro cyangwa ibigo nderabuzima bya Kiliziya byanyuzwagamo inkunga cyangwa ibikoresho bijyanye no kuboneza urubyaro bigiye mu mavuriro ya Leta bireberera.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye Nteko Ishinga Amategeko ku kuboneza urubyaro kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yagaragaje ko icyemezo Kiliziya Gatolika iherutse gufata kibangamiye Leta.

Agaruka ku mabaruwa Kiliziya Gatolika yandikiye amavuriro yayo, Minisitiri Gashumba yagize ati “ibikubiye muri ayo mabaruwa njyewe binteye impungenge nka Minisitiri w’ubuzima.”

Yakomeje agira ati “Umuyobozi w’ivuriro niyumvira ayo mabwiriza azasubiza inkunga yose idufasha gupima abagore icyorezo cya SIDA, azasubiza inkunga yose idufasha gupima abagore batwite, azatanga inkunga yose idufasha kurwanya imirire mibi.”

Nubwo Kiliziya Gatolika yafashe icyo cyemezo, Gashumba avuga ko bari baremeranyije ko serivisi zo kuboneza urubyaro zitangirwa kuri postes de sante, amavuriro ya Kiliziya akaborohereza.

Ati “Twari twumvikanye mu bworoherane ko postes de sante ari zo zigiye gukora iyo gahunda none nazo bavuze ko nta mukozi ugomba kujyamo, umukozi uhembwa na Leta y’u Rwanda, umukozi wahuguwe, umukozi wabyigiye.”

Kiliziya Gatolika kandi yategetse amavuriro yayo kudasaba ibikoresho bijyanye no kuboneza urubyaro, kudakurikirana ibikorwa byo kuboneza urubyaro bitari uburyo bwa kamere no kudatanga raporo zijyanye no kuboneza urubyaro zivuye ku bajyanama b’ubuzima cyangwa ku mavuriro ya Leta bareberera.

Minisitiri Gashumba ati “Ni ukuvuga ko gahunda twashyizeho nka Leta, baravuze ngo twoye kuzikoresha.”

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Filipo Rukamba yabwiye IGIHE ko nta kidasanzwe bakoze.

Rukamba yavuze ko Kiliziya Gatolika isanzwe itemera ibyo kuboneza urubyaro bidakozwe mu buryo bwa kamere. Ngo kuba batabyemera bakemera kuba umuyoboro w’ibikoresho bya kizungu byaba ari ukunyuranya n’imyemerere.

Ati “Kuvuga ngo tuzajya tugenda tubazanire ibintu byo kutabyara, yewe haba harimo n’ibishobora gutuma abantu bavanamo inda ngo tuyizane tuyibahe, twari twaremeje ko ibyo ari byiza ko bagira ahandi babinyuza. Ni nacyo cyatumye habaho ama poste de Sante.”

Musenyeri Rukamba avuga ko Leta ifite ubundi buryo bwinshi yakoresha ibyo bikoresho byo kuboneza urubyaro bikagera ku mavuriro yayo.

Ati “Hari uburyo bwinshi bwo kuzana ibintu ntabwo ibigo nderabuzima byacu aribyo byonyine biriho hari n’ibindi bihari mu gihugu ku buryo bashobora no kuzana ibyo bintu binyuze kuri icyo kigo nderabuzima kindi.”

Mu bindi Kiliziya Gatolika yasabye amavuriro yayo harimo kutemerera abakozi bayo kujya gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro mu mavuriro ya Leta.

Musenyeri Rukamba yavuze ko ari ibintu byumvikana, ko batakohereza umukozi wabo kujya gutanga serivisi batemera.

Rukamba avuga ko nta gikuba cyacitse kuko bisanzwe mu myemerere ya Kiliziya Gatolika.

Ati “Ntabwo tubagora, ntabwo aribyo dushaka gusa tugomba kumvikana kuko barabizi kandi twabivuze kuva kera ko bibangamiye ukwemera kwacu. Nta byacitse ihari. Rwose ni ibintu byanditse, twumvikanyeho.”

Icyakora, ku bijyanye no gutanga raporo n’imibare ijyanye no kuboneza urubyaro ku mavuriro bareberera n’abajyanama b’ubuzima, Rukamba yavuze ko byaganirwaho.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro butari ubwa kamere nk’ibinini, inshinge, udukingirizo no kwifungisha haba ku bagabo cyangwa abagore ntibwemewe mu mavuriro n’ibigo nderabuzima byose bigengwa na Kiliziya Gatolika mu gihugu.

Ibarura ry’ubwiyongere bw’abaturage n’imibereho yabo (DHS) 2014-2015, rigaragaza ko 53% by’abagore bashatse bose bakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Minisitiri Gashumba yavuze ko Kiliziya Gatolika ibyo yakoze atari byo bari bumvikanye
Musenyeri Filipo Rukamba yavuze ko badashobora gukora ibihabanye n'imyemerere yabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Fabrice Mugisha 2019-06-25 04:36:59

Ntekereza ko buri wese agira imyemerere ye. niba kiliziya gatolika idashaka kurenga imyemerere yayo ntibyagakwiriye kuba imbogamizi kuri Leta. Leta yakoresha andi mavuriro ndetse nubundi buryo mu kuboneza urubyaro. Ushaka kuboneza urubyaro yaruboneza niyo iyo service yaba itangirwa kure yaho atuye.

2
Kabaka j.pierre 2019-06-25 03:12:07

Kuboneza urubyaro ni byiza pe nta nuwabyanga!ariko uburyo bwa kamerere nibwo bujyanye n’imyemerer ya Kiliziya Gatolika kd ubuna nabwo bushyizwemo imbaraga bwagira akamaro nk’ubundi bwose.Kiliziya na Leta nibashyire hamwe ibitekerezo barebe ibitabangamiye impande zombi kandi bifitiye Rubanda akamaro nzi neza ko Kiliziya na Leta ari ababyeyi bacu kandi umubyeyo ahora ashaka icyagirira abana be akamaro.

3
KANEZA BAPTISTE 2019-06-25 01:29:35

karabaye neza Minister nagere mu bitaro bya Nyanza arebe ukuntu umuyobozi wa HOPITAL NYANZA NGIRUWONSANGA Pascal atonesha umu comptabure we witwa UWIMPUNDU Assoumpta none akaba yaranamuhinduye umugore we aho umugabo we aherutse no kubafa bari gusambanira muri HOTEL Y,i HUYE yitwa CASSA intambara ikarota. yewe narumiwe uyu muyobozi ntakwiriye urwanda.

4
Fabrice Mugisha 2019-06-25 01:19:42

Ntekereza ko buri wese agira imyemerere ye. niba kiliziya gatolika idashaka kurenga imyemerere yayo ntibyagakwiriye kuba imbogamizi kuri Leta. Leta yakoresha andi mavuriro ndetse nubundi buryo mu kuboneza urubyaro. Ushaka kuboneza urubyaro yaruboneza niyo iyo service yaba itangirwa kure yaho atuye.

5
Fabrice Mugisha 2019-06-25 01:18:57

Ntekereza ko buri wese agira imyemerere ye. niba kiliziya gatolika idashaka kurenga imyemerere yayo ntibyagakwiriye kuba imbogamizi kuri Leta. Leta yakoresha andi mavuriro ndetse nubundi buryo mu kuboneza urubyaro. Ushaka kuboneza urubyaro yaruboneza niyo iyo service yaba itangirwa kure yaho atuye.

6
RKUS 2019-06-24 10:13:07

Ikibazo cy’ubwiyongere bw’abatuye Isi kirahangayikishije cyane. Rero ibiganiro hagati ya Lea na Kiliziya Gatorika bikwiriye kugiranwa ubushake mu rwego rwo kubungabunga Isi mu bibazo biyugarije.
Muri make rero iyo urebye ibiriho usanga na Kiliziya ubwayo yemera ko kuringaniza urubyaro ibishyigikiye kuko itabishyigikiye ntiyakavuze ko yemera ikoreshwa rya kamere.
Rero ahubwo yo icyo idashaka kiyibangamiye bishoboka ko ari uburyo bwabangamira inyigisho , n’imihango yayo. Nko gukuramo inda , kwigisha abantu gukoresha za condoms mu nsegero kuko byaba ari ukwamamaza ubusambanyi. cyangwa se abashaka gukoresha ubwo buryo ariko nyuma bigatera n’ingorane mu miryango. ( hari abakoresha biriya badashaka kubyara kandi uwo bashakanye ataricyo yifuza n’iindi....).
Ikindi navuga ni uko Kiliziya yemera science na methods scientific zose zivumburwa n’abashakashatsi mu rwego rwo gufasha ikiremwa muntu mu mibereho myiza kuri iyi Si. Kiliziya irabyemera rwose kuko itabyemera ntiyakabaye ibyigisha mu mashuri yayo.
Niba turi kumwe rero uburyo bumwe na bumwe bwitwa ubwa kizungu bukoreshwa mu gukumira urubyaro , nk’ibinini, inshinge, ni ibintu byavumbuwe n’abashakashatsi b’aba nya science.
Jye rero mbona niba umubyeyi agannye ivuriro rya Kiliziya ababwira ko amaze kubyara abana 4 cyangwa 5 ko yifuzaga ko bamufasha kurekera aho, ko biyongereyeho atazabashobora ,kandi ko bwa buryo bwa kamere bwamunaniye, iryo vuriro ryakagombye guhita rimufasha kubona uburyo bwamufasha hakurikijwe imiterere y’umubiri we.
Kiliziya rero ikwiriye gutera intambwe, igahitamo muri buriya buryo bwa kizungu ubwo yakongera kubwayo bwa gakondo, mugihe bwaba rwose butabangamiye inyigisho n’amahame yayo, kandi burahari. Byaba ngombwa igashyiraho conditions z’abo yajya iha ziriya services. Ubwo se gutera umuntu urushinge umufasha kutabyara indahekana byaba ikihe cyaha muri Bibiliya ? None se umuganga wo mu ivuriro rya Leta azajye kwicyuza kwa Padiri kubera ko aha ababyeyi ibinini bya pirules ? Kiliziya yacu najye ndi umu catholic ni ibitekerezeho. Urwa ndanze gusa ntiruhagije. Kuko ubwinshi bw’abaturage nayo burayibanagamira.
Leta rero, niyige kuganira na bariya bantu, kandi nireke kuboherereza ibyuma bikuramo amada, na za condoms. Kandi niyongere ubushakashatsi kuri buriya buryo bukoreshwa kuko ababukoresha ba akenshi nbatakamba bavuga ko bubamerera nabi ,nkaba nkeka ko ari naho Kiliziya ikura ingufu zo kubyanga abayoboke bayigana bakayumva vuba. bye.

7
Jane 2019-06-24 09:19:25

Ariko abantu bakwiye guharanira ibyo bemera ,leta nikoreshe amavuriro yayo muri izo gahunda, ireke amavuriro ya kiliziya gatolika ,mukwiye kubahiriza ukwemera kwa bantu rwose

8
mupenzi 2019-06-24 07:21:08

Yewe ibyo muba mwigira mwese ngo murasenga, abenshi muri mwe muriyoberanya, ntabyo musenga. Mugatinyuka mugashyigikira ibikorwa byo gukuramo inda??????? Hakoreshejwe imiti, mumenye ko ibyo Imana ibyanga. Ntaho bitaniye no kwica. Kiliziya rero nikomeze idufashe irwanye ibyo bintu bibi naho andi madini yo ubanza asenga ubwoba. Guhemba abakozi byo si impuhwe baba bakoze kandi bakorera igihugu.

9
mn 2019-06-24 05:48:07

Sinemeranya n’abareba ikijisho Kiliziya. Murwanda haba kirazira kandi yahozeho. Nyakubahwa Gashumba mushyire ingufu mukwigisha no kujijura Abaturage; nibumva neza ko imvugo "Byara benshi bazarerwa n’Imana" itagihabwa agaciro, bazajya aho bashobora guhabwa ubufasha n’iyo haba kure.

10
Ange 2019-06-24 03:14:53

Kiliziya ni Kiliziya igira amahame igenderaho nibyo hari abakozi babangamirwa no gutanga izo services cyane cyane ibinini bituma inda yasamwe idafata nka norlevo , ubundi kuboneza urubyaro si bibi bikozwe n’abashakanye gusa ariko usanga umwana ukigera mu gihe cy’ubwangavu atangiye aboneza urubyaro hakirengagizwa les effets secondaires z’ibikoreshwa ku buzima buri imbere cyane cyane Non communicable diseases zizaba nyinshi management yazo sinzi niba ari yo yoroshye kuruta kubwira abantu kwifata. Buriya Kiliziya hari icyo iba irengera ku buzima n’ubwo bitaboneka kano kanya ariko mu minsi izaza kuzabona abantu bazima bizagora .

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza