IGIHE

Kuki Afurika ariwo mugabane uzahazwa n’ibyorezo bikomeye kurusha ahandi?

1 1-07-2019 - saa 09:03, Habimana James

Uko umwaka ushira undi ukaza niko hirya no ku Isi havuka ibyorezo bihitana ubuzima bw’abatari bake, kimwe mu bikomeje kuvugwa ubu ni Ebola ikomeje kuyogoza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo ibi byorezo bivuka ku Isi, muri iki gihe nta mugabane ugaragaramo ibi byorezo nka Afurika, nk’uko n’ikinyamakuru NBC cyabitangaje.

Kivuga ko akenshi biterwa n’imiyoborere itanoze ikunze kugaragara kuri uyu mugabane, ubuvuzi butaratera imbere no kutagira ingamba zihamye zishobora gukumira cyangwa guhashya icyorezo runaka cyavutse.

Isi muri rusange yagiye yibasirwa n’ibyorezo bikomeye, ikizwi cyane ni icyiswe Spanish Flu cyangwa Flu of 1918, iki ni icyorezo cyadutse nyuma y’intambara ya mbere y’Isi.

Ibitangazamakuru bivuga ko mu mateka y’Isi iki gishobora kuba aricyo cyorezo cyishe umubare w’abantu utari muke kuko bari hagati ya miliyoni 50-100.

Impamvu iki cyorezo ngo cyakwirakwiye vuba ni abasirikare bari bavuye mu ntambara ya mbere y’Isi bajya mu bihugu byabo bagenda bagikwirakwiza.

Nyuma yo kubona ibi byorezo bikomeza kugenda bibibasira, ibihugu cyane cyane iby’i Burayi byafashe ingamba zikomeye zirimo gukora imiti, gukora inkingo no gufata ingamba zikomeye zibihashya.

Afurika yo kugeza ubu ikomeje guhura n’ibibazo birimo Ebola, Malaria na virusi itera Sida.

Kuva mu 1976 abahanga nibwo bavumbuye Virusi ya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mugezi wa Ebola, uherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Kuva icyo gihe iki cyorezo cyakomeje kuyogoza Afurika gusa cyibukwa cyane mu 2014 ubwo kibasiraga ibihugu birimo, Liberia, Guinea, Sierra Leone, Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mali. Abantu barenga ibihumbi 11 nibo bapfuye gusa mu mezi 21.

Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragara mu bihugu byagezweho na Ebola muri uwo mwaka, mu bantu 11 bari bayanduye nabwo bayikuye muri Afurika, babiri nibo bapfuye, ibi byatewe n’ubuvuzi bwateye imbere buri muri iki gihugu.

Kugeza ubu ibihugu birimo u Rwanda bikomeje gufata ingamba zikomeye nyuma yaho muri Kanama 2018 nabwo Ebola yongeye kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza ubu abarenga 1400 ikaba imaze kubahitana.

Afurika si wo mugabane wibasirwa gusa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange, Dr. Ndimubanzi Patrick, yabwiye IGIHE ko hari ibyorezo koko muri Afurika ariko ko hari n’ibindi usanga biri ku yindi migabane.

Yagize ati “Niba mwibuka neza hari ibyorezo no mu bindi bice by’Isi, ikibazo kiba cyane muri Afurika ni ingamba ziba zititeguye zo guhangana nabyo. Ubu niyo mpamvu turimo gushyiramo imbaraga mu gutegura uburyo dushobora gusubiza kuri icyo cyorezo.”

Yakomeje agira ati “Ebola yabaye mu bihugu by’amahanga mu Budage yarahabaye no muri Amerika ariko bisaba kuba ufite uburyo bwiza, waba ugize umurwayi umwe cyangwa babiri ukabavura bagakira.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, we yabwiye IGIHE ko ibi byorezo bitari muri Afurika gusa ahubwo igikenewe ni ukubirwanya.

Ati “Njye ndatekereza ko ibi byorezo bitari gusa ku mugabane wa Afurika, uyu munsi ni Ebola iri ku mugabane wa Afurika ariko turabona no mu tundi duce tw’Isi ahari ibindi byorezo, icyangombwa ni ukubirwanya no gufata ingamba zihamye.”

Ibibazo by’umutekano muke, ubukene, urwego rw’ubuvuzi rutaratera imbere, politiki zidahamye zo guhangana n’ibyorezo, ni impamvu zikomeye zituma Afurika izahazwa nabyo kurusha ahandi.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko guhangana n’ibi byorezo bivuka umunsi ku munsi, bisaba guhuza kw’ibihugu no gushyiraho politike ihamye ku buryo iba yiteguye guhangana n’icyorezo kivutse kitagombye kumara umubare w’abaturage bafashwe.

Ebola na virusi itera Sida ni bimwe mu byorezo bikomeje kuzahaza Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gatera 2019-07-01 05:49:06

IBIZA N’IBYOREZO bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera.Bimwe muli ibyo ni ibi:Indwara ziterwa na Virus,Heatwaves,Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings),etc… Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije†.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka†nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Kwamamaza