Kigali: Inzobere zo mu Buhinde zigiye gusuzuma kanseri n’indwara z’amagufa

3 20-05-2017 - saa 07:57, Tombola Felicie

Inzobere mu buvuzi bwa kanseri ndetse n’indwara z’amagufa ziturutse mu Buhinde ku bitaro bya Apollo Hospitals Bangalore zigiye gusuzuma abafite Abanyarwanda, indwara za kanseri n’iz’amagufa no gutanga amahugurwa ku baganga kuri izo ndwara.

Ni igikorwa giteganyijwe kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2017 mu mujyi wa Kigali, ku bitaro Polyclinique La medicale byo kwa Kanimba hafi ya Saint Famille, kikaba kizajya gitangira saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe maze nyuma yaho izo nzobere zigahugura abaganga bo mu Rwanda ku bijyanye n’uburyo ubwo buvuzi bwakorwa mu buryo buteye imbere.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi mukuru wa TASS (Travel Abroad Solution & Services ltd ) Mugume Elia, ikigo cyatumiye izo nzobere, yatangaje ko ari inshuro ya kabiri bateguye bene iki gikorwa, gusa ngo ubwa mbere kwari uguhugura abaganga naho kuri iyi inshuro hakazabaho no gusuzuma abarwayi.

Yagize ati “ U Rwanda rugenda rutera intambwe mu buvuzi ariko haracyari urugendo, nkatwe rero abikorera twahisemo kuzana inzobere zizi ibijyanye n’indwara akenshi zidafite inzobere nyinshi zikora ubwo buvuzi.”

“Turashaka ko umuntu wese wibonagaho ibimenyetso agakeka ko ari kanseri cyangwa ikindi ariko agacibwa intege no kuba nta hantu hafi yahita yisuzumishiriza yazitabira iki gikorwa kuko tuzi neza ko kanseri iyo ivuwe kare ndetse n’indwara z’amagufwa zibasha gukira.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe TASS isanzwe ikorana n’ibitaro bitandukanye mu Buhinde bifasha nko mu kuvura impyiko, kanseri n’izindi ariko bakaba barifuje ko noneho serivisi zakwegerezwa abaturage hagasuzumwa benshi.

Ati “ Usanga hari nk’umuntu uva ino azi ko agiye kubagwa mu Buhinde cyangwa ahandi, yagerayo bakamuha imiti akagaruka, icyo gihe ni uko aba atarasuzumwe n’inzobere ngo zinakoreshe ibikoresho bigezweho amenye mu by’ukuri icyo akeneye."

Ubu rero uwo bazaba basuzumye azaba azi neza icyo arwaye, aho uburwayi bwe bugeze ndetse n’icyo yafashwa.”

Abajijwe niba kwisuzumisha ari ubuntu, Mugume ati “ Bisa nk’aho ari ubuntu kuko uzisuzumisha bizamusaba kwishyura ibihumbi bitanu gusa kuko izo nzobere ni twebwe tuzazimenyera buri kintu cyose mu minsi zizamara.”

Abazaba bafite indwara zishobora kuvurirwa ku bitaro byo kwa Kanimba izo nzobere zizasiga zibavuye ariko abandi bazafashwa n’ikigo TASS kuba bajya kwivurizayo nk’uko gisanzwe kibigenza.

Umwaka ushize ubwo TASS yatumiraga inzobere zo mu Buhinde, hahuguwe abaganga ku buvuzi bugezweho bw’indwara zitandukanye, bikaba byarabereye ku bitaro bya Kibogora mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uwashaka gusobanuza ku bijyanye n’ibikorwa by’izi nzobere mu kuvura no gusuma kanseri n’indwara z’amagufa yahamagara +250788380606 cyangwa 07874885777.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ndutiye 2017-05-21 04:54:16

Abafite ubwishingizi byifashe guys? Buzahabwa agaciro.

2
Bond 2017-05-21 00:21:48

Ko Kanseri idapimishwa ijisho, nuwuhe mwihariko bazazana wa kuyipima.ikindi nubuhe bufasha buzahabwa abazisanga bayifite

3
ANSELME 2017-05-20 07:47:36

TURABISHIMIYE CYANE! DUKENEYE INZOBERE KU NDWARA YA AMIBE KUKO YIBASIYE BENSHI MU RWANDA

Kwamamaza