Kibagabaga: Ibitaro byateye ikinya cy’amasaha abiri umugore agiye kubyara none akimaranye ukwezi

16 5-09-2017 - saa 09:08, Evariste Nsengimana

Hashize hafi ukwezi, umugore witwa Mukansanga Théodette wari ugiye kubyarira ku Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali atewe ikinya ubusanzwe kitarenza amasaha abiri ariko kugeza uyu munsi akaba agisinziriye kitaramushiramo.

Uyu mugore yatewe icyo kinya n’umuganga w’ibyo bitaro agiye kumubyaza, gusa byaje kuba amayobera aho birangiriye ntakanguke biza kuba ngombwa ko yoherezwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) n’ubu akaba ariko akiri.

Umugabo w’uyu mubyeyi, Juvénal Habyarimana, yabwiye TV1 ko ibitaro bya CHUK byamubwiye ko bitizeye neza ko azakanguka, ndetse ko bishobora no kumuviramo urupfu.

Yagize ati “Umugore wanjye namujyanye kwa muganga Kibagabaga agiye kubyara, abyara abazwe ariko bamutera ikinya cy’igihe cy’iteka ryose. Kibagabaga niho bampaye Transfer (urwandiko rwo koherezwa mu bindi bitaro) ya CHUK, mpageze ndamurwaza. Ubu tuvugana amaze ukwezi agisinziriye, ntarava mu kinya. Nagerageje gusaba amakuru abaganga ba CHUK, barambwira bati ‘Umurwayi twaramwakiriye tumufasha ibishoboka ariko abamubyaje, bamuteye ikinya cy’igihe cyose, ubyakire uko, kuko azasinzira igihe kitazwi, ndetse ashobora no gupfa.’ Ayo ni amakuru nasabye ndayahabwa ndanayasinyira.”

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Nzeri 2017, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga, Dr. Mutaganzwa Avite, yavuze ko ari impanuka yabaye mu kazi kuko ikinya yatewe cyari gisanzwe gikoreshwa mu minota 15 mbere y’uko umurwayi abagwa ndetse nyuma y’igihe kitarenze amasaha abiri kikaba cyashimushizemo.

Yagize ati “Byari byabaye ngombwa nk’uko tubyaza abandi tubabaze ko aterwa ikinya, ushobora kumutera ikinya gisinziriza umubiri wose cyangwa igisinziriza umugongo gifata igice kimwe[…] Iki kinya rero gishobora kugira ingaruka aricyo kibazo twagize, kirazamuka hanyuma muganga akora ibishoboka byose ariko biba ngombwa ko tunamwohereza ku bitaro bya CHUK kuko bafite ubushobozi burenze ubwacu kugira ngo badufashe guhangana n’izo ngaruka. Niho twamwohereje, ubu sinari nzi uko ameze kuko nta raporo yaho ndabona ariko byumvikane ko ubwo yagize ibibazo niba atarakanguka, byasaba ko tuvugana n’ibitaro bya CHUK cyangwa tukareba dosiye ye uko imeze kugira ngo turebe ingaruka zaba zaratewe n’icyo kibazo.”

Dr. Mutaganzwa avuga ko nta bugizi bwa nabi bwabaye mu gutera iki kinya kuko gisanzwe kifashishwa ku bantu batandukanye ntikirenze amasaha abiri.

Yavuze ko bahangayitse ku buryo n’umuganga w’inzobere wateye Mukansanga ikinya ubu asa n’uwahungabanye, cyane cyane iyo yumvise iyo nkuru.

Uyu muyobozi kandi akomeza asaba uyu mugabo w’uyu mugore kwegera ibitaro kugira ngo bakomeze kugirana inama kuri icyo kibazo kuko ngo byumvikana ko ahangayitse cyane.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Bera 2017-09-07 23:03:54

Birababaje kdi umugabo akomeze kwihanganira ibyabaye, nikoko ikinya kigira complication nyinshi niyo mpamvu bamanza kuganiriza umurwayi ndetse akanabisinyira akemera n ingaruka zishobora kuva muri uko guterwa ikinya, tureke gucira urubanza umuntu watanze ikinya kko tutazi yarasanzwe agitera ahubwo dusabire uyu Mudamu wahuye n iki kibazo ngo Imana imufashe kko ariyo Muganga Mukuru.

2
mandevu 2017-09-06 04:12:48

nimushyireho itegeko rirengera abarwayi naho ubundi turashize

3
ntwari 2017-09-06 03:49:04

ayiweeee ni mwihangane YESU azaza amareho amakuba yose ace n’intambara zishire, nonese koko haricyo bapfaga ?

4
kaka 2017-09-06 01:10:47

Ariko nukuri aka nakarengane pe!!!ubundi kuki abanganga badashyiraho itegeko ribaha kwayo makosa baba bakora,niba umuchoffeur agonga umuntu bakamufunga bagafata na permit de conduire ye kuki umuganga ugize accident mukazi we batamufunga ngo bafate na diplôme yiwe,niyo mpamvu bazakomeza kutwica urubozo kuko baziko ntacyo babatwara.

5
Debbie 2017-09-05 14:54:40

ntabwo bagitera ikinya umubiri wose kumubyeyi ugiye kubyara... nibabyemere ko habaye mo ikosa. Mbega abaswa!!!!!!!!! Iyaba arinaha mumaganga mwari kumwishyura millions zamadoral, kandi ubwo mugiye gutererana uwo mugabo!!! Mwari mukwiye kumuha indishyi yakababaro arinjye nashaka uwo warumuteye nanjye nkamutera urwamazi rwaburundu

6
makuza 2017-09-05 12:39:42

mubabarire uwo muganga ashobora kuba yaramwikanzemo Kanziga ntakindi yarigukora rero

7
manzi. 2017-09-05 12:35:50

hhhhh mbega uyu muganga yagize ngo ni kanziga se bahu

8
YAN 2017-09-05 09:06:23

Twihanganishije uwo Mugabo kandi twifuzako yaba umugore watewe ikinya ndetse nuwo muganga bose bitabweho kuko bose barababaye.
Imana imukize mu izina rya Yesu.Amena

9
ladouce 2017-09-05 07:12:25

yooo birababaje ariko nimpanuka Imana imufashe acyire nuwo mugabo agire ukwihangana Imana izigaragaza

10
wenger 2017-09-05 05:47:35

Ariko abaganga bacyinogihe ntakigenda, Sinzi minisante ibihagurukire kabisa

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza