IGIHE

Ishimwe ry’abasubijwe ubuzima nyuma yo gusimburizwa impyiko mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

0 24-04-2024 - saa 10:49, Igizeneza Jean Désiré

Muri Gicurasi 2023 nibwo u Rwanda rwanditse amateka mu bijyanye n’ubuvuzi, Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal (KFH) bitangira gahunda yo gusimbuza impyiko zitagishobora gukora nk’uko bisanzwe.

Ni ubuvuzi bwari busanzwe butangirwa hanze y’igihugu nko mu Buhinde, ariko ntibibe ibyigonderwa na buri wese.

Kugeza uyu munsi Ibitaro bya Faisal bimaze gusimburiza impyiko abarwayi 24, ndetse muri iki cyumweru hagiye kwiyongeraho abandi bane, ibyumvikana ko imibare izagera kuri 28.

Kuri iyi nshuro muri KFH hari yahujwe abahawe impyiko, abazitanze n’abagifashwa n’imashini mu kuyungurura amaraso, kugira ngo abazihawe batange ubuhamya bw’uko biyumva n’abazitanze berekane uko bimera gutanga ubuzima bwa kabiri.

Aba bantu kandi bari bahurijwe hamwe kugira ngo abatarabona ababaha impyiko bumve ko atari ho ubuzima burangirira ko isaha n’isaha bashobora guhindurirwa amateka na bo bakagirirwa ubwo buntu.

Umuganga w’Impyiko muri KFH akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga bafasha abakeneye impyiko, Dr Nyenyeri Lieve Darlène, yabwiye IGIHE ko bihaye intego ko buri kwezi n’igice ni ukuvuga nyuma y’iminsi 45 , bazajya bafasha abantu bane.

Dr Nyenyeri ati “Ni ibikorwa twatangiye abantu bavuga ngo ntabwo bizakunda, bizagenda nabi, muzagira ibibazo, n’ibindi, ariko icyo nakubwira ni uko leta idapfa gutekereza ibintu gutyo gusa, iba yabanje gukora ubusesenguzi. Wabonye ko abatanze ubuhamya bose bameze neza. Turacyakomeje.”

Uyu muhanga mu by’ubuvuzi bw’impyiko yavuze ko banateguye iki gikorwa kugira ngo batinyure abashaka gutanga ubuzima (abatanga impyiko), babone ko ufite n’imwe wabaho, kuko uyu munsi “dufite abantu benshi bakeneye impyiko.”

Abahinduriwe impyiko batanze ubuhamya

Impyiko ni rumwe mu ngingo mwamba z’umubiri kuko ari zo kayunguruzo k’amaraso umubiri ukoresha buri segonda.

Iyo zidakora birumvikana ko n’umuntu atabaho ari yo mpamvu hashakishwa ubundi buryo bwo guhangana n’iki kibazo, burimo ubwifashisha imashini ibizwi nka ‘dialyse’ no gusimbuza izangiritse.

Ni ibintu bihenda cyane kuko kugeza uyu munsi, ukoresha ubu buryo inshuro imwe imara amasaha nk’ane, ubikorerwa asabwa gutanga hagati y’ibihumbi 75 Frw cyane mu bitaro bya leta na 90 Frw mu byigenga ku wiyishyurira 100%, bigakorwa gatatu mu cyumweru.

Icyakora kugeza uyu munsi ubagwa wese ni ukuvuga uwabonye umuha impyiko, abikorerwa ku buntu nta mafaranga yatswe ndetse n’imiti ahabwa nyuma y’icyo gikorwa ikaba ubuntu mu gihe cy’umwaka.

Kubera ko abenshi baza bararembye, bisaba ko babanza kunyuzwa kuri ya mashini, imyanda ikabanza kugabanyuka mu maraso, hanyuma ibipimo byose bisabwa harebwa ko umuha urwo rugingo bahuje n’ibindi, impyiko igasimbuzwa.

Murasira Charles ni we watangirijweho gahunda yo gusimburizwa impyiko muri KFH ku wa 23 Gicurasi 2023. Icyo gihe yari amaze amezi 13 kuri ya mashini ifasha kuyungurura amaraso yo mu mubiri.

Uyu mubyeyi wahawe impyiko n’umwana we, agaragaza ko nubwo iyi mashini ifasha ariko na yo izahaza ubuzima bw’urwaye ku buryo uretse n’ikiguzi kiri hejuru byiyongeraho no kuzahara bikomeye, akagaragaza ko nta ko bisa nko kubona uguha urwo rugingo.

Ati “Urabyumva ni amasaha 12 mu cyumweru. Ku wa Mbere ku wa Gatatu ku wa Gatanu. Twari turaho twarashobewe, ku buryo kubona uguha impyiko nubwo bitaba byoroshye ariko no kugira ngo izakugeremo byari urundi rugendo. Icyizere cy’ubuzima kiba ntacyo.”

Uyu mubyeyi yari afite gahunda yo kujya mu Buhinde muri 2021, amafaranga akomeza kuba iyanga, kuko nubwo leta yari kwishyura ibitaro we yasabwaga arenga miliyoni 20 Frw yo kwitunga.

Ku bw’amahirwe mu ntangiro za 2022 Murasira yumvise amakuru ko mu Rwanda iyo gahunda igiye kuhazanwa. Kuri ubu Murasira umaze amezi 11 ahinduriwe impyiko, akavuga ko nta kibazo afite kidasanzwe.

Yavuze ko nyuma y’amasaha agera kuri atandatu ashyirwamo impyiko, yamaze iminsi igera ku munani ari mu gice cyagenewe abarembye (Intensive Care Unit) ari gukurikiranwa, nyuma arataha.

Yasabwe kujya aza kwa muganga byibuze rimwe mu cyumweru, nyuma y’amezi atatu asabwa kuza nka kabiri mu kwezi, uyu munsi akaba asabwa kuza kwa muganga rimwe mu kwezi. Urwo ni na rwo rugendo abandi bakurikiza.

Murasira ati “Uyu munsi meze neza cyane rwose. Urumva ya mafaranga nagombaga guhora ntanga kuri dialyse yavuyeho.”

Murasira Charles ni we muntu wa mbere serivisi zo guhindura impyiko zatangiriyeho mu Rwanda. Impyiko yayihawe n'umwana we, agashimira leta n'abaganga bongeye kumugarurira icyizere cyo kubaho

Umunyamakuru Ntakirutimana Alfred na we afite impyiko akesha mukuru we, urugingo yahawe nyuma y’imyaka ibiri n’igice ahora ku mashini.

Uyu mugabo yarwaye mu gihe izo serivisi zari zihenze, kuko icyo gihe byari ibihumbi 160 Frw inshuro imwe, akabikora gatatu mu cyumweru, ibyumvikana ko byasabaga 1.920.000 Frw ya buri kwezi.

Ntakirutimana wafashirizwaga ku Bitaro bya Gihundwe byo mu Karere ka Rusizi, yageze aho abona umuterankunga ari we Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Ati “Bahise banyirukana ku kazi. Urumva nabayeho nk’umuntu usabiriza nari nifashije. Ikindi nari narihebye mbona ko ntazabaho ntacyo nakwimarira, na we urumva ubwo buzima bwo guhora ku mashini na yo ikuzahaza.”

Avuga ko iyo hataba ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame watekerereje Abanyarwanda, ubu ibintu biba bivugwa ukundi “wenda ntakiriho.”

Ntakirutimana Alfred usanzwe ari umunyamakuru na we yahawe impyiko na mukuru we. Yashimiye byimazeyo Guverinoma y'u Rwanda yongeye kubagarurira ubuzima ibegereza serivisi zatangirwaga imahanga

Mugwaneza François wahaye nyina impyiko, yishimira ko umubyeyi ariho ahumeka kubera ubuvuzi bwatejwe imbere mu Rwanda.

Ati “Yababaye ambyara nanjye ntacyo ntari gukora ngo ndamire ubuzima bwe. Ntarayitanga nari mfite ubwoba ariko kuko nari inzi uburemere bw’igikorwa nariyemeje burashira.”

“Narabazwe nyuma ubuzima burakomeza. Imirimo yose ndayikora ndetse nta kimenyetso kibigaragaza uretse kuba nabikubwira.”

Mugwaneza asaba abandi bantu bafite umutima utabara gutanga ubuzima kuko “uwayitanze ntacyo aba, ndetse nta miti usabwa kunywa idasanzwe keretse iyo uburibwe bukomeje.”

Mugwaneza François Regis wahaye impyiko nyina, agaragaza ko ntacyo atagombaga gukora ngo yiture uwamwibarutse

Nubwo aba barwayi bashimira ubu buvuzi buteye imbere bahawe, kuri iyi nshuro baba basabwa kunywa imiti ya buri munsi ibafasha kugira ngo ya mpyiko ikore neza.

Icyakora nubwo bishimira ko yose uko bayandikiwe bayihabwa ku buntu ku nkunga ya leta, bafite impungenge z’aho bazayikura nyuma y’umwaka w’ubwasisi baba bahawe kuko ihenda.

Nka Murasira agaragaza ko hari umuti yigeze kujya kugura hanze y’ibitaro, asanga ikinini kimwe kagura 800 Frw, kandi akoresha ubwishingizi bumwishyurira 85%, ni ukuvuga ko utabufite yishyura arengaho gato 5300 Frw.

Uwahawe impyiko aba agomba kunywa nk’ibyo binini bitandatu ku munsi, ikiyongeraho n’indi miti, akavuga ko ari menshi cyane.

Ntakirutimana ati “Ko baduhaye umwaka wo kuduha imiti y’ubuntu, n’urangira tuzabaho dute? Tuzakura he amafaranga”.

Uyu mugabo agaragaza ko yumvise ko hari gushakwa uko uku gusimburizwa impyiko byajya byishingirwa na Mituweli, agasaba ko no kubahabwa imiti bazatekerezwaho.

Ati “Ni imiti uhabwa ubuzima bwawe bwose kandi ugomba gufatira ku gihe udakererewe, kuko iyo utayifashe impyiko ihita yangirika. Icyo kintu bazakirebaho rwose batwibuke, Mituweli ihabwe ubushobozi bwo kugurirwaho imiti ihenze.”

Kugeza uyu munsi impyiko ni kimwe mu ndwara zihangayikishije cyane, Dr Nyenyeri akagaragaza ko zimwe mu mpamvu eshatu ziteza kwangirika kwazo harimo, diabète, umuvududuko w’amaraso ndetse n’indwara izwi nka Glomérulonéphrite, aho bimwe mu bifasha kuyungurura amaraso byangirika impyiko igatakaza agaciro kayo.

KFH yahuje abaganga batanga serivisi zo kwita ku mpyiko, abazihawe, abazitanze ndetse n'abagifashwa n'imashini kuyungurura amaraso barasabana
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic yerekanye uburyo ibi bitaro birajwe ishinga no gutanga serivisi akenshi zakundaga gutangirwa hanze
Umuhire Marie Regine yamaze umwaka urenga arwaje Niyitegeka Innocent abereye nyina wabo wari urwaye impyiko. Uyu mubyeyi yatanze ubuhamya bw'uko kurwaza umuntu ufite icyizere gike cyo gukira ari ibintu bisaba imbaraga zirenzeho
Inzobere mu kuvura Impyiko muri KFH akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga bafasha abakeneye impyiko, Dr Nyenyeri Lieve Darlène, yagaragaje ko umuvuduko w'amaraso, umubyibuho ukabije na diabète ari bimwe mu bikomeje kwangiriza impyiko z'ababagana
Inzobere mu buvuzi bw'Impyiko, Dr Ntarindwa Joseph, yatanze inama abantu bakwiriye kwitaho mu kubungabunga impyiko zabo
Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byari byahurije hamwe abafite aho bahurira na serivizi zo kwita ku mpyiko, mu gikorwa kijyanye no kubereka ko n'ubwo barwaye ariko hakiri icyizere cy'ubuzima

Amafoto: Ingabire Nicole

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza