Intambwe idasanzwe ubuvuzi bw’u Rwanda bwateye mu myaka irindwi

7 13-06-2017 - saa 16:37, Cyprien Niyomwungeri

Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwateye imbere mu nkingi zose zibumbatiye iterambere rusange. Urwego rw’ubuzima nka rumwe mu z’ibanze, ntirwasigaye kuko rwashyizwemo ingufu nyinshi ngo rubungabunge imibereho myiza y’abaturage, bituma n’icyizere cyabo cyo kurama kiyongera kiva ku myaka 62.8 kigera kuri 66.

Politiki nyinshi nk’Ubwisungane mu kwivuza buzwi nka "Mitiweli" zashyizweho, ubukangurambaga muri gahunda zo kuboneza urubyaro, kumenya ubuzima bw’imyororokere, gufata indyo yuzuye, kugira isuku, kurwanya indwara zandura nka Virusi itera Sida, Malariya, igituntu n’izindi, zitaweho ngo Abanyarwanda barusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Bimwe mu byagezweho turabirebera mu bipimo ngarukamwaka bigaragaza aho igihugu kigeze, uko cyiyubaka n’abaturage mu buryo butandukanye, bishyirwa ahagaragara hashingiwe kuri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS 2, gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, Intego z’ikinyagihumbi zigamije iterambere, MDGs n’icyerekezo 2020.

U Rwanda ruri mu bihugu byageze ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu rwego rw’ubuzima, aho impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva kuri 476/ 100 000 mu 2010 zigera kuri 210/ 100 000 mu 2015; ababyeyi babyarira kwa muganga bava kuri 69% bagera kuri 91%. Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zaragabanutse ziva kuri 76/1000 mu 2010 zigera kuri 50/1000 muri 2015.

Urwego rw’ubuzima rwahagurukiye gutanga serivisi nziza binyuze mu kongera ibikorwaremezo n’abakozi bashoboye. Kuva mu 2010 kugeza 2017, hamaze kubakwa Poste de santé 400, ibitaro bishya bine ( Ruhango, Kinihira, Kirehe na Masaka) n’ibigo nderabuzima bigezweho bine i Remera, Kanyinya, Gatenga na Mageragere.

Kuri ubu u Rwanda rufite ibitaro by’icyitegererezo birindwi, ibyo ku rwego rw’intara bine, iby’uturere 36, ibigo nderabuzima 499, poste de santé 471 mu gihugu hose n’abajyanama b’ubuzima.

Ntawasiga umuco wo guheka abarwayi mu ngobyi waciwe burundu n’Imbangukiragutabara, aho kugeza ubu abantu 55,555 bakoresha imwe. Hubatswe kandi ibyumba 24 birimo Laboratwari, aho babyarira n’ahatangirwa serivisi zihutirwa, ibitaro bitandatu byarasanwe binongererwa ubushobozi.

Abajyanama b’ubuzima banditse izina

Mu Rwanda kugeza ubu hari abajyanama b’ubuzima 45,516 ku rwego rw’umudugudu, bavura 80% by’indwara. Muri iyi myaka, abantu bagera kuri 900,000 bavuwe n’abajyanama b’ubuzima badakoze ingendo ndende.

Umusanzu w’uru rwego kimwe n’ibikorwaremezo, wagabanyije ingendo zikorwa n’abarwayi bajya cyangwa bava kwivuza ku minota 61.4 mu 2010 bikagera kuri 56.5 mu 2017. Bagize uruhare kandi mu gutuma kuri ubu abagore bafite abagabo bagera kuri 53% bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Mituweli yabaye isomo ku banyamahanga

Ubuzima bwiza ni inkingi mwikorezi y’iterambere ry’igihugu. Iyi ntero yatumye mu 2008 ubuyobozi bw’u Rwanda bushyiraho itegeko ry’uko buri muturage agira ubwishingizi bw’ubuzima, akenshi bwagiraga umugabo bugasiba undi.

Iyi gahunda yabaye isomo ku banyamahanga bifuza kuyigana, imaze gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda kuko uyifite yivuza kare, agakira agasubira mu mirimo ye imuteza imbere; Kurembere mu rugo byabaye amateka. Kuri ubu umubare w’abatanga ubwisungane mu kwivuza ugeze ku kigero cya 84, 3%.

Drones zahamije ubudasa bw’u Rwanda

Mu mpera z’umwaka ushize Perezida Kagame yatangije ibikorwa byo gutwara amaraso mu bitaro hifashishijwe indege nto zizwi nka drones, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje iri koranabuhanga.

Iri koranabuhanga ryafashije kuva ku mwanya ungana n’amasaha ane kugeza ku minota itarenze 45 y’urugendo rukorwa mu kugeza serivisi ku barwayi baba bakeneye amaraso kwa muganga. Kugeza ubu ibitaro umunani bigerwaho n’iri koranabuhanga ni; Kabgayi, Nyanza, Muhororo, Gitwe, Kirinda, Gakoma, Gikonko na Kaduha.

Sida, igituntu na Malaria ntibyarengejwe ingohe

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kurwanya Virusi itera Sida kandi ibyara umusaruro ushimishije kuko mu myaka 10 ikurikirana abafite ubwandu batiyongera baguma ari 3%.

Ibitaro n’ibigo nderabuzima bitanga serivisi zo kurinda umubyeyi ubana n’ubwandu kuba yakwanduza umwana we amutwite, amubyara cyangwa se amwonsa, byavuye kuri 382 mu 2010 bigera kuri 535 mu 2017. 80% y’abantu bagize ibyago byo kwandura bafata imiti bakanagirwa inama.

Ibigo by’ubuvuzi bitanga imiti igabanya ubukana bwa Sida byariyongereye biva kuri 336 bigera kuri 546 muri uyu mwaka. Abantu barenga 133,574 bakaba bafata iyi miti. Ibigo by’ubuvuzi byose 510 biri mu gihugu hose bitanga serivisi zo gupima no kugira inama.

Hatanzwe imiti yo kuvura igituntu kuva ku kigereranyo cya 87% mu 2010 bigera kuri 93% mu 2017. Ingo zingana na 80% mu gihugu zifite inzitiramibu ikoranye umuti izifasha kurwanya malariya, inzu 465,616 zatewemo umuti n’ibindi byatumye kuva mu Ukuboza umwaka ushize abarwaye malariya y’igikatu bagabanukaho 50% ndetse n’imibare y’abicwa nayo igabanukaho 50%.

Kuva mu 2010, gahunda yo gukingira indwara zitandukanye igeze aheza. Imibare yerekana ko gukingira bihagaze kuri 93% mu gihugu cyose.

Amashuri y’ubuvuzi yariyongereye

Mu myaka irindwi amashuri yigisha ubuganga yariyongereye, ubu hari Kabgayi, Kibungo, Nyagatare, Byumba, Rwamagana na Koleji y’ubuvuzi n’ubuzima (CMHS). Ibi byatumye kuri ubu u Rwanda rufite abaganga 709 barimo 174 b’inzobere mu buvuzi bw’indwara zitandukanye, naho abagera kuri 250 bari mu mashuri makuru yigisha ubuganga.

Ikigereranyo cy’abakora mu buvuzi ku baturage cyari umuganga umwe ku baturage 16,001 mu 2010, kigera ku muganga umwe ku baturage 10,055 muri uyu mwaka; umubyaza umwe ku baturage 66,749 kigera kuri umwe ku baturage 4037; abatekinisiye muri laboratwari bavuye kuri umwe ku baturage 10,626 bagera kuri umwe ku baturage 10,500.

Perezida Kagame yatangije itwara ry'amaraso hifashishijwe Drones
Abana babona inkingo z'indwara ku buntu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jackson 2017-07-06 09:29:30

Tubashimiye icyegeranyo cyiza mwakoze muvuga intera nziza u Rwanda rumaze gutera mu rwego rw’ubuzima. Gusa nagize ibibazo bibiri nifuza ko mwabisubiza. Twemeranwa ko abajyanama b’ubuzima bakora akazi katoroshye mu gutanga serivise z’ubuvuzi ndetse n’izunganira ubuvuzi. Ariko se imibare watangaje ko bavuye 80% by’indwara zose mu gihugu byaba byaravuye mu buhe bushakashatsi? Ndakeka uwo mubare uri hejuru cyane. Mudufashe tumenye niba ibyo ari impampo muduha aho mwabikuye. Ikindi nuko byaba byiza kurushaho muvuze gato ku mbogamizi tugifite kuko ntabwo byose ari sawa. Uwasoma iyi nkuru yagirango nta kibazo nta kimwe kiri muri uru rwego rwihariye rw’ubuvuzi mu Rwanda.

2
Komera Semuhanuka we! 2017-06-14 07:52:53

Uti:
"Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kurwanya Virusi itera Sida kandi ibyara umusaruro ushimishije kuko mu myaka 10 ikurikirana abafite ubwandu batiyongera baguma ari 3%."
Ni byiza rwose.

3
Theogene Utabazi 2017-06-14 06:40:17

NI BYIZA KO IGIHUGU CYACU GIKOMEZA GUKATAZA MU ITERAMBERE.

4
Gatera 2017-06-14 00:27:51

Ahubwo mwakavuze ngo uburangare bwabaye muri ministere yu buvuzi mu myaka 7 ishize harimo no kuribwa amafranga ngo babazaniye ubudege butwara amaraso😜😜😜🤡🤡🤡 sha abazungu baratuzi ko dukunda abatuvuga neza niyo mpamvu inkwakuzi zibiriramo
Tubadushaka twabdikwe ko ibintu byose bigenda neza mbese ibintu ari ntamakemwa kandi ubwo abarwayi banogonoka kandi imiti itera agaciro ihunitswe muri za stock

5
2017-06-13 16:44:50

Core TWA tudege TWA Philibert NGO tugera munzira tukagwa kugira NGO turuhuke!!!!!!;;;

6
Gasana 2017-06-13 12:09:24

None se koko ubwo naryo ni iterambere aho abarwayi 55.555 bakoresha imodoka imwe??? Bitari ibyo nkeneye igisobanuro cy’ijambo "iterambere". Reka kudusebya rwose. Ngaho nyonga coment ariko ntacyo wumvise

7
Gasana 2017-06-13 12:09:23

None se koko ubwo naryo ni iterambere aho abarwayi 55.555 bakoresha imodoka imwe??? Bitari ibyo nkeneye igisobanuro cy’ijambo "iterambere". Reka kudusebya rwose. Ngaho nyonga coment ariko ntacyo wumvise

Kwamamaza