Icyizere ku rukingo rwa virusi itera SIDA ruri kugeragerezwa mu Rwanda

15 20-09-2017 - saa 15:52, Ferdinand Maniraguha

Ikigo ‘Projet San Francisco’ (PSF), gikorera mu Rwanda, cyatangaje ko hari icyizere ku rukingo rwa virusi itera SIDA ruri kugeragezwa ko rushobora kuzagira icyo rugeraho, bitewe n’ibyo icyiciro cya mbere rumaze kugeragezwamo byagaragaje.

Kuri uyu wa Gatatu i Kigali ubwo hatangizwaga inama ihuje abashakashatsi kuri virusi itera SIDA baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, Umuyobozi wa Projet San Francisco mu Rwanda, Dr Etienne Karita, yavuze ko hari ibimaze gukorwa.

Mu Rwanda batangiye ubushakashatsi ku rukingo rwa Virusi Itera SIDA mu mwaka wa 2005. Urukingo rumwe rugeragezwa ku bantu bari hagati ya 20 na 50 hagamijwe cyane cyane kureba niba nta ngaruka rushobora gutera mu mubiri w’umuntu no kureba niba umubiri ushobora gukora abasirikare banesha virusi itera SIDA.

Dr Karita aganira n’itangazamakuru yagize ati “Bikorwa mu byiciro byinshi, icya mbere ni ukureba niba urwo rukingo nta ngaruka rutera ku mubiri w’umuntu, iyo ubonye nta ngaruka ujya mu cyiciro gikurikiyeho ureba niba rushobora kurinda virusi itera SIDA.”

“Tubikora mu bantu badafite ibyago byo kwandura. Kugira ngo uzamenye ko urwo rukingo rukora ni uko uzaruha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA. Ufashe nk’abakorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi […] ariko buri gihe ugomba kubagira inama yo gukomeza kwirinda kubera ko ntabwo uzi ko urukingo rukora.”

Mu rukingo bari kugerageza ubu, ngo icyiciro cya mbere cyo kureba niba nta ngaruka rushobora gutera urufashe cyarangiye neza.

Ati “Nk’urukingo turi kugerageza ubu ruri mu cyiciro cya mbere ariko muri laboratoire tumaze kubona neza ko upimye amaraso y’abantu barutewe, umubiri ukora abasirikare bashobora kurinda umuntu kwandura. Icyiciro kigiye gukurikiraho rero ni ukuzarugerageza mu bantu bashobora kuba bagira ibyago byo kwandura kurusha abandi.”

Uru rukingo bari kugerageza ubu ngo rutanga icyizere kurusha izo bagerageje mbere. Ati “Twagiye tugerageza ubwoko bwinshi bw’inkingo, hari ubwo twagerageje dusanga ntibukora, ubwo turi kugerageza uyu munsi hari icyizere dufite ariko tuzakigira neza ari uko tugerageje muri cya cyiciro cya gatatu.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yijeje ko iyi nama iteraniye mu Rwanda izazana ibisubizo bigamije kubona urukingo rwa virusi itera SIDA, ngo kuko ari cyo gisubizo cya nyuma kuri iyo ndwara.

Ati “Turamutse tubonye urukingo rwa SIDA nicyo gisubizo cyiza kurusha guha imiti abamaze kwandura […] iyo abashakashatsi bateranye twizera ko ibitekerezo bivamo biba bifite akamaro. Gusa kubona urukingo ntabwo ari ikintu gifata umwaka umwe cyangwa ibiri, ni ikintu gikomeye cyane.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda buri kuri 3 %, mu gihe abantu bagera ku 5000 bicwa nayo buri mwaka.

Kugeza ubu, urubyiruko rungana na miliyoni 4.3 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Dr Etienne Karita yavuze ko icyiciro cya mbere cy'urukingo rwa SIDA cyagenze neza
Bamwe mu bari bitabiriye inama ku bushakashatsi bugamije gushaka urukingo rwa Virusi itera SIDA
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yijeje ko iyi nama iteraniye mu Rwanda izazana ibisubizo bigamije kubona urukingo rwa virusi itera SIDA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Barakagendana Alexis 2017-09-24 00:20:17

Birashoboka rwose ko urukingo rwa VIH rwaboneka igihe cyose n,Imana yabigiramo uruhare

2
Henry 2017-09-21 15:14:25

NUkuri birababaje kandi biteye agahinda ubundi imiti igeragerezwa kuri KOBAYE , cg ibishuhe hanyuma yatanga umusaruro ikajya kubantu gukora none ndabaza umuturage ugeragerezwaho uwo muti ahembwa iki cg agenerwa ik? ese ko ntamuntu umwe utagira ingaruka ndavuga effet secondaire abazigize bo bafatwa gute, gusa iki kiraka leta yafasha cyo kugurisha baturage bayo sicyo pe Imana irinde bene kanyanrda bose idutsindire barutuku nabo bafatanyije , ijoror ryiza

3
Henry 2017-09-21 15:14:25

NUkuri birababaje kandi biteye agahinda ubundi imiti igeragerezwa kuri KOBAYE , cg ibishuhe hanyuma yatanga umusaruro ikajya kubantu gukora none ndabaza umuturage ugeragerezwaho uwo muti ahembwa iki cg agenerwa ik? ese ko ntamuntu umwe utagira ingaruka ndavuga effet secondaire abazigize bo bafatwa gute, gusa iki kiraka leta yafasha cyo kugurisha baturage bayo sicyo pe Imana irinde bene kanyanrda bose idutsindire barutuku nabo bafatanyije , ijoror ryiza

4
Henry 2017-09-21 15:14:25

NUkuri birababaje kandi biteye agahinda ubundi imiti igeragerezwa kuri KOBAYE , cg ibishuhe hanyuma yatanga umusaruro ikajya kubantu gukora none ndabaza umuturage ugeragerezwaho uwo muti ahembwa iki cg agenerwa ik? ese ko ntamuntu umwe utagira ingaruka ndavuga effet secondaire abazigize bo bafatwa gute, gusa iki kiraka leta yafasha cyo kugurisha baturage bayo sicyo pe Imana irinde bene kanyanrda bose idutsindire barutuku nabo bafatanyije , ijoror ryiza

5
James 2017-09-21 07:02:47

Jyewe sinemeranywa na Leta! Kuki ari mu Rwanda baza gugerageza imiti ku baturage bacu? Si ubwambere bib aye kenshi. Abo bazungu baba bakoze iyo miti bafite abaturage babo. Kuki bakora iyo miti, badashobora kugeragereza imiti bakoze ku baturage babo, ahubwo bakaza kuyigeragereza ku baturage bacu? Jyewe simbyumva neza! Jyewe ndabona Leta yu Rwanda ikora amakosa akomeye, kuko ntibyumvikana neza, ukuntu abazungu bakora imiti, aho kugirango bayigeragereze ku baturage babo, ahubwo bakaza kuyigeragereza ku baturage bacu. Ibi jyewe simbyumva kandi sinemeranywa na Leta yu rwanda ihora yemera ko, abazungi baza kugerageza imiti baba bakoze ku baturage bacu.
NOTE: Mumbababrire ntimunyonge igiterezo cyanjye.

6
Ntore F 2017-09-21 06:00:19

Abandi bagerageza inkingo ku nyamaswa none twe ni ku bantu!
Birabe ibyuya!

7
Philippe 2017-09-21 04:29:14

Urukingo ntiruvuga kwishora mumibonano mpuzabitsina mukomeze amakenga

8
Kayiranga eugene 2017-09-20 22:42:24

Njye ntacyo navuga gusa ndashimira leta yu Rwanda uburyo ikundamo abaturajye bayo.urwolucyingo nirwizape ndarukunze.

9
mironko patrice 2017-09-20 18:54:45

Ni byiza.Mwaturangira umuganga w’inzobere mukuvura abanduye agakoko gatera sida?Niba ntibeshya,mu Rwanda,uretse San Francisco,nta handi hazwi.Umuganga généraliste na interniste wese niwe wandika imiti nko kugura umuceri muri boutik kuko badapima uko uhagaze n’uburyo imiti ifasha umurwayi.None se Dr Kalita hari icyo yafashe abarwayi nk’umuganga kandi uyobora uwo mushinga?

10
Ndagijimanafabrice 2017-09-20 11:32:19

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza