Ibitaro bya Kabgayi bihomba miliyoni 5Frw buri kwezi

2 10-08-2017 - saa 11:27, Mwizerwa Gilbert

Kuba abarwayi bakirwa n’Ibitaro bya Kabgayi biganjemo abadafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’uibuvuzi bahabwa ni kimwe mu bidindiza ibi bitaro aho buri kwezi bihomba nibura miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu badafite amikoro yo kwishyura bavurirwa mu bitaro bya Kabgayi harimo abahagezwa n’inzego zishinzwe umutekano cyane cyane ababa bakoze impanuka rimwe na rimwe badafite ababitaho.

Ni imwe mu mbogamizi itoroheye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bwagaragarije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ubwo yabisuraga kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017.

Agaragaza uburemere bw’iki kibazo, Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nteziryayo Philippe yavuze ko bakira abarwayi bahabwa na zimwe mu nzego za leta nka polisi cyangwa ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga batishyurirwa, ibyo babatangaho bavurwa bikaba bibarirwa muri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Bamwe mu barwayi baganiriye na IGIHE bemeza ko hari abahakirirwa bamara kuvurwa bakabura ubwishyu.

Mushumba Leonidas wo mu Karere ka Ruhango yavuze ko yageze muri ibi bitaro nyuma yo kugongwa n’imodoka ahagezwa n’abantu bamusanze aho yagongewe ku buryo mu mezi abiri agiye kubimaramo nta muntu n’umwe wo mu muryango we uramugeraho akaba ataniteguye aho azakura ubwishyu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yagaragaje ko hari uburyo akarere ka Muhanga ibi bitaro biherereyemo ku bufatanye n’izindi nzego bajya bateganya mu ngengo y’imari amafaranga yo kuvuza abaturage nk’aba batagira ubwisungane mu kwivuza, kandi n’ibitaro ubwabyo bikishakamo igisubizo cy’ibanze mu kuba byakemura bene ibi bibazo bagenda bahura na byo.

Yagize ati “Numva ko Akarere ka Muhanga kabafasha guteganya amafaranga runaka yakwifashishwa kandi bikanozwa mu buryo burambye twirindwa ko byakurura ibindi bibazo ibyo ni byo kuganirwaho na twese bigakemuka.”

Nyuma yo gusura ibi bitaro agatambagizwa mu bice bitandukanye bibigize, Dr Gashumba yatangaje ko igiye gutangira gusanwa no kwagurwa ndetse hakanongerwa umubare w’ababyaza kandi bakazajya bahemberwa amasaha y’ikirenga.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba n'itsinda ryamwakiriye berekeza ku nzu y'imbagwa
Minisitiri w'Ubuzima yagaragarijwe bimwe mu bikorerwa mu Bitaro bya Kabgayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ndaboroheye JMV 2017-08-11 01:50:36

Uwo Mugabo umaze amezi menshi arwariye mu bitaro yaragonzwe n’ikinyabiziga kitamenyekanye,ibitarobizakurikirane amakuru muri "Fonds de garantie"bafite kumwishyurira niba police yarabikoreye"costat"

2
kamana 2017-08-10 12:12:52

HARI ABARWAYI BARI GUPFA ABANDI BAKAMUGARA KUBERA UBUMENYI BUKE BWA BA DOGITERI BABAGA MINISANTE RWOSE IBIKURIKIRANE MU BITARO BY’UTURERE

Kwamamaza