Ibitaro bya Faisal byatandukanyije abana babiri bavutse bafatanye

6 6-07-2018 - saa 13:16, IGIHE

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, byatandukanyije abana babiri bo mu Ntara y’Amajyepfo bavutse mu Ukuboza 2017 bafatanye, hagamijwe kurengera ubuzima bw’umwe muri bo kuko mugenzi we yari afite uburwayi bukomeye bwaje no kumuhitana.

Mu ntangiriro za Ukuboza 2017 nibwo umugore witwa Kanakuze Anastasie w’imyaka 30 wo mu Karere ka Huye, yibarutse abana babiri b’impanga bafatanye igice cyo ku nda, bavuka bigaragara ko nta kindi kibazo bafite.

Kanakuze usanzwe atuye mu Kagari ka Mutunda mu Murenge wa Mbazi, yabyariye ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, tariki ya Mbere Ukuboza 2017.

Abana be b’abakobwa bari bafatanye igice cy’inda ku buryo n’amara yabo yari yarafatanye. Bari abana ba kabiri abyaye kandi nta mugabo agira, kuko aba iwabo hamwe na nyina.

Mu minsi ishize IGIHE yasuye abo bana mu bitaro bya CHUB, bari bameze neza gusa umwe muri bo yaje kurwara indwara z’ubuhumekero yoherezwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ku buryo byasabye ko ashyirwaho imashini zimufasha guhumeka.

Dr Nkusi Emmy ukora muri ibi bitaro, yabwiye IGIHE ko abaganga baje guterana, bagasanga hatagize igikorwa uwari urwaye ashobora kuzitaba Imana na mugenzi we agahita amukurikira. Bahise batangira gutekereza uburyo nibura babasha kuramira ubuzima bw’umwe mu gihe undi we bwari bugeze mu marembera.

Ku wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2018 nibwo itsinda ry’abaganga batatu barimo umwe uzobereye mu kubaga abana, undi ubaga indwara z’umutima n’undi umenyereye ibijyanye n’ibikomere, bafashe umwanzuro wo kubatandukanya kuko uwari urwaye yari amaze gushiramo umwuka.

Dr Nkusi yagize ati “Igikorwa cyo kubatandukanye cyabaye ku wa Mbere, kigenda neza, turamira ubuzima bw’umwe. Ubundi kugira ngo bababage biba bisaba ko baba bakuze, kugira ngo bashobore kwakira izo mpinduka.”

Yakomeje agira ati “Umwana warwaye yitwa Liliane, yararwaye araremba bamuzana hano yarwaye indwara zo mu buhumekero ashyirwaho n’ibyuma bimufasha guhumeka. Tubonye asa n’ugiye gupfa, tureba ukuntu azapfa kandi undi ari muzima, nibwo twatangiye kubwira abantu b’inzobere. Nyuma twagize Imana ku wa Mbere barabikora, barabatandukanya. Uwari muzima ni muzima.”

Iki gikorwa cyo kubaga aba bana cyabaye uwari urwaye yamaze gushiramo umwuka kuko iyo bidakorwa ‘n’undi nawe yajyaga gupfa ariko ubu ameze neza.

Ubwo IGIHE yasuraga aba bana muri Werurwe, ubuyobozi bwa CHUB bwatangaje ko hari gahunda yo kohereza aba bana mu mahanga kugira ngo batandukanywe.

Dr Nkusi yavuze ko iyi gahunda yari yarakozwe hashize nk’ukwezi aho ibi bitaro byari byarandikiye ibindi byo mu mahanga ariko ‘nta bantu bari bakadusubije, twari tugitegereje’.

Inkuru bifitanye isano: Huye: Ubuzima bw’abana babiri bavutse bafatanye, bamaze amezi atatu mu bitaro

Abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal babashije gutandukanya aba bana, umwe ni muzima undi yari yamaze kwitaba Imana kubera uburwayi
Kanakuze Anastasie w’imyaka 30 y’amavuko ubwo IGIHE yamusuraga mu bitaro bya CHUB
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
michel ange 2018-07-08 13:58:37

imana ishimwe yakoze ibintu byagatangaza pe

2
rwanxa 2018-07-07 11:07:30

kuki se bategereje ko umwe apfa ????? ntacyo bafite cyo kwirata !

3
Mami 2018-07-07 03:51:22

Jye ndumva icyo abaganga bacu babura ari ugutinyuka. Ndumva bakeneye abahugurwa nabo bakumva ko bashoboye. Nonese ubwo iyo umwe nubu bari kuba bagifatanye bategereje kunyanwa hanze.

4
Ben 2018-07-06 23:54:20

Twihanganishije uwo Mubyeyi wabuze umwana.

5
Mugisha 2018-07-06 09:20:40

Yeweweeee

6
Buvunderi 2018-07-06 07:20:43

Big up to Faisal Hospital! Ndumva ubutaha gutandukanya abana bavutse bafatanye bizajya bikorerwa ino aha Kigali!

Kwamamaza