Ibitaro bya CHUK byavuye umwana wari ufite ikibyimba kiruta umutwe we cyari cyarafashe ku bwonko

25 25-05-2017 - saa 12:31, Jean Pierre Tuyisenge

Mu minsi yashize humvikanye inkuru y’umwana wari uri kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), wari waravukanye uburwayi bw’amayobora, aho yari afite ikibyimba cyari ku mutwe ndetse ari kinini kuwuruta.

Uwo mwana w’umukobwa yitwa Niyigena Claudine yatwiswe nk’abandi avuka ku itariki 26 Mutarama 2017 mu kagali ka Rwimishinya, Umurenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza. Uyu mwana yavukanye ikibyimba mu mutwe agaragara nk’ufite imitwe ibiri kuko cyarutaga umutwe we akaba ari nacyo cyariho umusatsi.

Yavukiye ku kigo nderabuzima cya Rukara nyuma yo kubona ubwo burwayi abaganga bahita bamwohereza mu bitaro bya Gahini aho yavuye yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Agejejwe i Kigali mu kwezi gushize, tariki 21 Mata 2017 yaje kuvurwa n’abaganga b’inzobere mu kubaga muri CHUK bayobowe na Dr Muneza Severien ubaga imitsi n’ibindi bijyanye n’ indwara zifitanye isano n’ubwonko .

Mu minsi ya mbere nk’uko Dominic Muvuna Munyawera wari uri mu itsinda ry’abagiraneza ryamugejeje kwa muganga, ngo hari abantu bari baragiriye inama umubyeyi ko uwo mwana yamuhuhura aho kumugorera ubusa.

Gusa icyatangaje umuryango n’inshuti bakurikiranaga kandi bagasura Niyigena Claudine, ni uko kubaga icyo kibyimba uwo mwana yari afite byatwaye amafaranga ibihumbi cumi na bitanu by’amanyarwanda (15000 Frw), aho bari biteze gushakisha inkunga yo kumuvuza mu bihugu byateye imbere. Aya mafaranga yatanzwe mu kumuvura akaba yarabaye make kubera ko umubyeyo yari afite ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

Yagize ati “ Umubyeyi we abaturanyi bamugiraga inama yo kwiyicira umwana aho gukomeza kumugorera ubusa, ariko ubu yarakize ndetse nta muntu wamenya ko yigeze kubagwa, ikindi gitangaje ni uburyo yavujwe ku mafaranga ibihumbi 15000 gusa.”

Uyu mwana yari afite ikibyimba kiruta umutwe we

Iyi ndwara ni bwoko ki?

Dr Muneza Severien yavuze ko iyo ndwara izwi nka Encephalocele ifata umwana akavuka umutwe udafunze neza, bigatuma hari igice cy’ubwonko n’ibindi by’imbere mu bwonko biba inyuma.

Yakomeje atangaza ko nubwo idakunze kuboneka , atari indwara idasanzwe mu buvuzi ku buryo ngo ishobora kuboneka mu bana hagati ya babiri na batanu mu 10,000 bavuka nubwo 20% byabo (bya 10.000) bapfa bataravuka.

Iyo ndwara ngo usibye kuba yabagwa nta bundi buryo bubaho bwo kuyivura, gusa ngo abakira baba ari bake. Ati “ Nko mu bihugu byateye imbere, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abagera kuri 25% mu babazwe bashobora gupfa cyangwa nyuma yaho bakagira ikibazo kuko haba hari ibice bikomeye by’ubwonko biba biri muri icyo kibyimba bishobora kwangirika.”

Dr Muneza avuga ko kuva mu 2006 abana bagera ku 10 bafite ubwo burwayi bamaze kuvurirwa muri CHUK ariko ngo Niyigena we byari bikabije cyane.

Iterwa n’iki?

Encephalocele ni idwara iterwa n’uko umubyeyi aba atarabonye indyo yuzuye mu gihe yari atwite no kubura vitamini ya acide folique iboneka mu mboga.

Dr Muneza avuga ko hakenewe ubuvugizi n’inkunga mu gufasha abarwayi badasobanukiwe bakagana ibitaro hakiri kare mu gihe abaganga ba CHUK bavuye Niyigena Claudine, bemeza ko buriya burwayi bufitwe n’abandi benshi ariko batazi aho bakwivuriza.

Ibi bituma bamwe bahitamo ubuvuzi gakondo, abandi nabo bakajya mu mahanga ndetse bagatanga n’ibya mirenge kubera kutamenya ko ubushobozi bwo kubavura buhari mu bitaro bikuru byo mu Rwanda. Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga b’inzobere mu kuvura iyo ndwara babiri gusa.

Ubu ahari ikibyimba nta kintu gihari, hanatangiye kumera umusatsi
Dr Muneza Severien wabaze uyu mwana avuga ko hari abandi benshi bafite iki kibazo ariko batazi aho bakwivuriza
Abafashije mu kuvura uyu mwana bahaye Dr Muneza ishimwe
Ubu ahari ikibyimba nta kintu gihari, hanatangiye kumera umusatsi
Itsinda ry'abagiraneza ryakurikiranye uyu mwana kugeza avuwe ryashimiye uyu muganga ku bwo kubaga Niyigena
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Uwase Grace 2017-06-07 04:33:57

None ubwo uyu mwana claudine wabazwe kiriya kibyimba azaba umwana nk’abandi nta bumuga bumugaragayeho?cg azibea aho gusa adashobora gutekereza neza kimwe n’abandi bana? kuberako nmbonye giteye ubwoba pe no kukibaga nabyo ntibyoroshye (uduce duto tw’ubwonko turi hanze!!!)

2
Fundi 2017-05-26 14:30:58

Nibakomeza gutanga urusenda rw’umushahara se wagizengo ntazigendera akajya mu maprive abaturage bagahangayika?!

3
Mariamu 2017-05-26 05:33:37
4
Maiam 2017-05-26 05:31:05
5
Mariam 2017-05-26 05:23:53
6
Arlette 2017-05-26 05:21:26

Wowwww
Mes toute félicitations Docteur Serverien ,
Pe Yezu akomeza kukongerera ubwenge n’umurava
Imana ishimwe pe kuko very biragoye

7
Mugisha colombe 2017-05-26 05:01:25

Que DIEU soit loué encore ET encore. Amen

8
liliane kabatesii 2017-05-25 15:24:30

Dr ndagushimiye kubugiraneza bwawe ngushimiye ko wavuye cloudine ntago byari byoroshye but God bless you !!

9
liliane kabatesii 2017-05-25 15:24:30

Dr ndagushimiye kubugiraneza bwawe ngushimiye ko wavuye cloudine ntago byari byoroshye but God bless you !!

10
Byaruhanga Edward 2017-05-25 14:10:33

praise God! The fruit of faith and Education. More to come. long live Rwanda

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza