Gutandukana kw’ababyeyi bishobora kuba uruhererekane kugera ku babakomokaho

6 20-10-2017 - saa 11:08, Tombola Felicie

Abashakashatsi bo muri Suède n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko abana bakomoka ku babyeyi batandukanye na bo bishobora kubagiraho ingaruka bagatandukana n’abo bashakanye.

Birazwi ko imyifatire y’ababyeyi igira ingaruka ku buzima bw’abana babo igihe bageze mu gihe cyo kwitwa ababyeyi.

Mu gushaka kumenya byimbitse ingaruka zo gutandukana kw’ababyeyi ku bana, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Commonwealth muri Leta ya Virginie muri Amerika ndetse n’abo muri Kaminuza ya Lund muri Suède babikozeho ubushakashatsi maze basanga gutandukana kw’abashakanye kujya kuba uruhererekane mu muryango.

Nk’uko topsanté yabyanditse, umushakashatsi Kenneth S. Kendler yatangaje ko ibyo gutandukana kw’abashakanye ababyeyi bagenda babihererekanya n’abo babyaye.

Ati “Ubushakashatsi busanzwe bugaragaza ko gutandukana kw’abashakanye bigenda biba uruhererekane hagati y’ababyeyi n’abana babo binyuze mu buzima bw’imitekerereze, twebwe twasanze bitandukanye n’ibyo kuko babihererekanya mu maraso.”

Ni ubushakashatsi bakoreye ku bana ibihumbi 20 bo muri Suède barerewe mu yindi miryango kuko iwabo bari baratandukanye.

Icyagaragaye ni uko abo bana bakuze na bo bagakurikiza ya nzira y’ababyeyi babo aho kugira ngo bakore nk’uko imiryango yabakiriye ibayeho kandi ari bo bakuze babona.

Ku bwa Jessica Salvatore wari uyoboye ubushakashatsi yatangaje ko kuba igihe ababyeyi batandukanye n’abana bakura na bo ukazasanga batandukanye n’abo bashakanye ngo bifite inkomoko mu ruhererekane rw’inkomoko ndetse hakiyongeraho ingaruka zo kuba byarangije ubuzima bw’imikerereze ku bana ubwabo.

Aba bashakashatsi bamara abantu impungenge ko atari iahame ko buri gihe abana bakomoka ku babyeyi batandukanye na bo bibabaho.

Jessica ati “ Ntabwo ari ko buri gihe bigenda ngo abana nabo nibubaka ingo bazatandukane ariko hari abo bibaho babikomoye ku ruhererekane rw’imiryango.”

Abo bashakashatsi basabye abashinzwe kwita ku miryango kurushaho gufasha abashakanye batabanye neza kuko iyo bigeze aho batandukana bigira ingaruka ku bana babo.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Vanessa 2018-07-06 01:59:22

Ntabwo byiroshye naho gusenga

2
cyntia 2017-10-21 13:36:22

pole mimy erega ruri hose icecekere wirerere abana bakure umugabo ni umwana wundi

3
Angela 2017-10-21 07:31:48

Sha birababaje kbs😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

4
Belle 2017-10-21 03:00:33

ubutane butera agahinda nakababaro; mubana kadashira. kubana nuwo muzatandukan birutwa nokutabyarana

5
Mimmy 2017-10-20 15:08:11

Erega ntibyoroshye muri ikigihe,umuntu aihangana ngo arebeko abo bana nakura bareba ababyeyi bose ark bikageraho bikanga pe! Wowese umugabo aragira atya akajya mr toyi (toilet) yikoreye telefone ngo hato umugore atarebamo, yaba atinze gutaha wamuhamgra ugirango wumve niba ntakibazo yagize 4ne ntayitabe yajya kuza akaza yakurushije uburakari mukanya yabyuka akihina mr salon akaba yohereje msg ngo bjr chr ikaba ikuyobeyeho akaba atangiye guhamgra inshuti ze ngo umukobwa yanyihmgariye madam aramwumva arababara ngose kuki yitwara nkumwana ngo na mama data yamucaga inyuma nanjye sibabaho ntabikora rwose!!! Mwokabyaramwe ubwo urwo ni urugo?? Cg nikwakundi ujya kumva ngo Umuntu yacitse imitsi yomumutwe kubera guhorana agahinda nintekerezo mbi yewe mana were tabara abawe pee!!!!

6
umo 2017-10-20 05:15:38

Ibyo wanditse ntibiri kure yukuri rwose.
kuko si ugutandukana gusa ahubwo kuri ibyo hakwiyogeraho imvururu, imirwano byose biganisha kugutandukana, bigira ingaruka zikomeye kuhazaza habana mumiryango yabo.

Kwamamaza