Gisagara: Imibereho ya Mukandinda ufite abana batatu bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona

6 6-06-2017 - saa 16:51, Tombola Felicie

Mukandinda Gertrude ni umubyeyi w’abana bane ariko batatu bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona ndetse ntibanavuge, akomoka mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save mu Kagali ka Munazi.

Ubuhamya bwe burakomeye kuko nubwo abana be bavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ntabwo byaciriye aho kuko uko bakuraga batakazaga n’ubushobozi bwo kureba.

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa IGIHE, Mukandinda Gertrude yavuze ku mibereho ye iwe mu rugo nabo bana, aho yatangaje ko afite umugabo w’imyaka 53 utarashoboye kwakira ubumuga bw’abana be nawe akaba asa n’uwahungabanye.

Avuga ko umuhungu we w’imfura ufite imyaka 23, umukobwa umukurikira w’imyaka 18 n’undi muhungu muto w’imyaka 16 aribo bafite icyo kibazo cyo kutumva no kutavuga ariko ngo ibyo kutabona bagiye babigaragaza nyuma.

Gusa ngo umuhererezi w’imyaka 12 we nta kibazo afite kuko avuga, yumva kandi akaba areba.

Uko byatangiye

Mukandinda ngo yabonaga abana be batinda kuvuga noneho abantu bakuru bakamubwira ko bazashyira bakavuga kuko na se ngo yavuze atinze. Byarakomeje gusa abaganga bakamubwira ko ari ubushobozi buke bw’imitsi y’ubwonko ko ntacyo yakora ngo babashe kuvuga.

Yarabyakiriye batangira amashuri mu kigo gifasha abafite ubumuga kiri i Ngoma mu Karere ka Huye gusa ngo uko bucya bukira bagendaga batakaza ubushobozi bwo kureba.

Ati “Uwizeyimana Naomi w’imyaka 18 niwe wahumye arangije amashuri abanza, nahise nyoberwa ibibaye kuko mbere yarabonaga,agakora ndetse ibyo kutavuga ukabona ko twabyakiriye nta kibazo bigiteye”.

Yakomeje avuga ko n’abandi byatangiye gukura, aho ngo yabonaga umwana agonze ikintu kandi yari amaze kugihitaho.

Yageze ku baganga batabarika

Uyu mubyeyi avuga ko yavuje abana be ahantu hose hashoboka haba CHUB, CHUK ndetse akanahuzwa n’abaganga batagira umupaka (Médecin sans frontiers) gusa bose bamubwiye ko indwara abana be barwaye yitwa ‘usher syndrome’ ikunze gufata abafite ubumuga bwo kutavuga bikazarangira bahumye.

Ati “Icyo gihe najyanye Naomi kwa muganga maze bantuma n’abandi bana ngo babasuzume, basanze nabo bayifite none nabo batangiye kugenda batakaza kubona nk’uko na Naomi byatangiye uretse umuhererezi wenyine, niwe bambwiye ko ari muzima, kuko aravuga, arareba kandi arumva.”

Iyo ndwara ihererekanywa mu bisekuru akaba ariho abana be bayikomora ndetse ko nta muti cyangwa urukingo igira. Ati “ Aho hantu nirutse hose nta muti , nka kinini, iyo ndwara nta bahanga barabasha kuyivura.”

Ngo mu muryango w’umugabo we hakomokamo abataravugaga, abatarabonaga gusa ngo we byaje bimwigirizaho nkana abana be bibafatira icya rimwe.

Ati “ Njyewe byanyigirijeho nkana, abantu bambwiraga kuraguza nkanga kuko nemera Imana ariko ubu narasobanukiwe ko ikomoka mu bisekuru gusa byaraduhungabanyije kuko byabaziyeho icya rimwe byombi.”

Imibereho y’umuryango we iri mu mayira abiri

Mukandinda avuga ko ubukene bwugarije umuryango we kuko ariwe ubasha gukora hamwe na bucura bwe kandi yiga mu mashuri abanza kuko abandi bajyaga babishobora bakireba ariko ubu bikaba bidakunda.

Ati “Bajyaga bamfasha nko guhinga kuko barebaga nubwo batavugaga, nkabatuma ariko ubu ntibabona. Uretse imirimo wenda ibasaba kwicara nko kumesa, koza ibintu no guhata ibitoki cyangwa ibirayi ibindi ntabyo bashoboye.”

Avuga ko uyu mwaka aribwo ubudehe bwamwishyuriye ubwisungane mu kwivuza ngo ubundi babagaho gutyo gusa.

Usher syndrome, indwara aba bana bafite ifata umuntu agatakaza ubushobozi bwo kumva no kureba. Ibimenyetso by’ibanze ku wafashwe na yo ni uko atabasha kubona ndetse no kumva icya rimwe.

Abahanga bavuga ko utunyangingo dufasha mu kureba tuba dufite ikibazo maze uko tugenda duhererekanywa tugazateza imitsi yo mu bwoko ifasha mu kureba no kuvuga gutakaza ubushobozi bwayo.

Nibura 3% kugera kuri 6% by’abana bose bafite ubumuga bwo kutumva na 3% kugera kuri 6% by’abana bumva bigoranye baba bafite Usher syndrome. Mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nibura abana bane mu 100,000 baba bafite Usher syndrome.

Iyi ndwara itera ukutumva no kutabona nta muti nta n’urukingo igira bikaba bivuze ko uwo bayisanganye abana nayo. Gusa ngo hari ubufasha butangwa iyo bimenyekanye hakiri kare ariko nabwo ntibuyikiza uretse ko bushobora gutinza ukwihuta kwayo kuganisha ku guhuma, kutumva no kutavuga.

Mukandinda Gertrude n'umukobwa we Uwizeyimana Naomi wavukanye ubumuga bwo kutumva nyuma akaza no gutakaza ubushobozi bwo kureba no kuvuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
JMV 2017-06-15 03:04:25

Aba bana ndabazi,uyu muto we aravuga,arumva ,akanabona.Naramwigishije,gusa uyu muryango warahungabanye kuko iki kibazo kirakomeye.Jye duhura kenshi nkumva ngize agahinda.

2
Natal 2017-06-06 23:33:51

Nanjye sinumva ariko abantu batabona baba bababaye pe, leta n’itabare uyu mubyeyi.

3
Gautier 2017-06-06 13:10:14

Hari ibintu umuntu yumva akibaza ko ahuye n Imana yayibaza byinshi kbs! Mukomere

4
Emmy 2017-06-06 12:12:35

Imibereho y’uyu muryango uvugwa muri iyi nkuru ntiyoroshye koko ndamuzi, gusa ni uyu mubyeyi ni uwo gushimirwa arihangana cyane. Umunyamakuru akosore izina gato yitwa Mukandinda Mathilde ntabwo ari Gertrude. Ikibabaje kurushaho, aba bana bari barize ururimi rw’amarenga kubera ko ababyeyi babo babajyanaga mu itorero ry’Abahamya ba Yehova rikoresha ururimi rw’amarenga i Butare, ariko aho ubuhumyi buziye na byo biratakara. Ubu icyo bashobora ni ugukoresha amarenga yo mu ntoki gusa.

5
Zaninka 2017-06-06 11:58:59

Yesu niwe Ukiza aho abaganga bananiwe uyu Mubyeyi arababaje

6
kiki 2017-06-06 10:19:55

danger zino sintanga zaraziwe pe

Kwamamaza