IGIHE

Gen Nyamvumba mu ndashyikirwa zashimiwe kubera gutanga amaraso

2 15-06-2019 - saa 09:04, IGIHE

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, hamwe n’abandi bantu 15 bakomoka mu Rwanda n’ahandi, bashimiwe igikorwa cy’indashyikirwa cyo gutanga amaraso bihoraho.

Kubashimira byabaye kuri uyu wa Gatanu mu nama mpuzamahanga yizihirijwemo umunsi mpuzamahanga wo gutanaga amaraso. Ku rwego rw’Isi uyu munsi ukaba warizihirijwe i Kigali.

Abandi bashimiwe barimo Arjun Mainali, umunyamerika w’imyaka 51, umaze gutanga amaraso inshuro 171 mu bice bitandukanye ku Isi kuva mu 1987 ndetse na Jean Rwagasore, umaze kuyatanga inshuro 87.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, Dr. Gatare Swaibu, yatangaje ko Gen Nyamvumba, kuva mu 2017 atanga amaraso buri mezi atatu, nk’uko The New Times yabyanditse.

Gen Nyamvumba akaba ashaka kujya ayatanga buri minsi 15.

Dr Gatare yagize ati “Birumvikana, ni intangarugero iyo ubonye umuntu wo ku rwego rwo hejuru atanga amaraso mu buryo buhoraho, buri minsi 90. Bitera akanyabugabo abandi bantu”.

Yakomeje agira ati “Turashishikariza abandi bantu bakomeye gukurikira urugero rwa Gen Patrick Nyamvumba”.

Jean Rwagasore, umaze gutanga amaraso inshuro 87 yavuze ko ‘uko ntanga amaraso cyane niko mfasha ubuzima bwinshi, ni iby’agaciro’.

Arjun Mainali wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu gutanga amaraso, yasabye abanyarwanda gutanga amaraso nibura inshuro imwe mu mwaka.

Ati “Nta kibi kirimo. Mundebe, mfite ubuzima bwiza kandi maze gutanga amaraso inshuro nyinshi. Ntabwo ari ibintu byoroshye ariko ni iby’agaciro kuko ni inzira iboneye yo kuramira ubuzima, urugero nk’abagore bashobora gupfa babyara”.

Umunyarwandakazi Christine Ashimwe, wahawe amaraso mu 2017 kubera indwara yo kuvura kw’amaraso gukabije izwi nka ’Thrombosis’, yashimiye abayatanga.

Ati “Umuntu ntazi yampaye amahirwe yo kurera abana banjye batatu b’abakobwa”.

Mu bandi bashimiwe barimo; Lt Col Joseph Balinda, wo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu, Pdiri Alphonse Ndagijimana n’abandi.

Ibigo 15 kandi byashimiwe birimo; RDF yatanze udushashi 8,147 tw’amaraso kuva muri Kamena 2017, Polisi y’Igihugu yatanze udushashi 4,845 kuva mu 2014, Kiliziya Gatolika, Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, Minisiteri y’uburezi n’abandi.

Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso cyakusanyije udushashi tw’amaraso, 80 000, yose yatanzwe ku buntu.

Gutanga amaraso bifasha benshi baba bayakeneye kwa muganga, barimo abagore babagwa mu gihe cyo kubyara, abantu batakaje amaraso mu gihe cy’impanuka cyangwa barwaye indwara zirimo kanseri, malaria n’izindi.

Dr Patrick Ndimubanzi ashyikiriza ishimwe Gen Nyamvumba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Innocent 2019-06-15 06:02:48

Afande Nyamvumba, uri uwa gaciro muntu mukuru!!

2
Bosco 2019-06-15 02:27:52

Nibyiz kugira umutima ufasha no kuramira ubuzima bw’abandi. Mugushishikariza abantu gutanga amaraso, mubafashe no kumenya aho, n’uburyo bayatangamo, cyane cyane abantu kugiti cyabo. Hari ababyifuza ariko ntibamenye aho bayatangira.

Kwamamaza