Ese birakwiye ko umukobwa yemeza umusore ko yamuteye inda mu buryo butitondewe?

9 6-12-2017 - saa 11:47, David Eugène Marshall

Si rimwe si kabiri abantu bumva impaka za ngo turwane hagati y’abasore n’inkumi zibashinja ko ari bo babateye inda.

Abasore ntibapfa kwemera ko bateye inda; babanza kubyitondera kuko kubihubukira babifata nk’iby’umuntu ushaka kwambuka umugezi n’amaguru atabanje kuwupima uburebure.

Ku rundi ruhande ariko hari abumva ko kuba umukobwa n’umuhungu cyangwa umugore n’umugabo bafite ubuzima buzira bakora imibonano mpuzabitsina bihagije ko umwe yatera undi inda.

Gusa sibyo kuko bisaba ko umukobwa cyangwa umugore aba ageze mu gihe cy’uburumbuke. Nibwo akora imibonano mpuzabitsina idakingiye akabasha gusama, niba nta kindi kibuza iri sama gishingiye ku miterere y’umubiri we cyangwa uwa mugenzi we.

Nyamara bamwe mu bakobwa baganiriye na IGIHE, harimo abagaragaje ko badafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imiterere y’ukwezi kwabo, bakaba bashobora kwibeshyaho iminsi mike ku yo batekerezaga ko bazagira mu mihango n’igihe bazarangiriza iminsi y’uburumbuke.

Ibijyanye n’ukwezi kw’umugore

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bavuga ko ku mukobwa ugira iminsi y’ukwezi iri hagati ya 27 na 31,ahereye ku munsi wa mbere yaboneyeho imihango ari na wo aheraho abara iyo minsi igenda yisubiramo buri kwezi.

Bene uwo ntashobora gusama mu minsi irindwi ibanziriza ukwezi kwe; ntanashobora kuba yasama kandi mu minsi nk’iyo ibanziriza undi munsi ateganya kuzaboneraho imihango izakurikiraho,gutyo gutyo.

Nyuma y’iyo minsi irindwi uhereye ku wa munani,ukabara iminsi 12 yitwa iy’uburumbuke, iyo minsi 12 irangira ku munsi wa 19 ubariyemo na ya yindi irindwi ya mbere [iminsi irindwi ikurikira imihango utabasha gusamamo wongeyeho iminsi 12 y’uburumbuke ihwanye na 19 ]. Ubwo mu yindi minsi isigaye ngo uzabone indi mihango na bwo ntushobora gusama.

Udafite ubumenyi mu by’ubuzima bw’imyororokere yamenya ate uwamuteye inda?

Niba umuntu atazi ibijyanye n’uburumbuke bwe cyangwa ubwa mugenzi we, ubwabyo bisobanuye ko badashobora kumenya ibyo gusama n’igihe cyabyo.
Mu rwego rwo guha agaciro uku kwemeranya ko kanaka ariwe wateye inda, hagakwiye no kwibazwa ibi bikurikira:

Mu gihe uwasamye yaba yarahuye n’abasore barenze umwe, ko bizwi ko intanga ngabo ishobora kumara iminsi itatu itarapfa ikibitse neza ahabugenewe mu nda y’umukobwa cyangwa umugore, ubwo ku mukobwa cyangwa umugore wakoze imibonano mpuzabitsina n’abagabo cyangwa abasore barenze umwe muri ya minsi azamenya se w’umwana ate?

Mu bigaragara abashinjanya gutera inda bakwiye kubanza gusesengura babyitondeye byaba na ngombwa bakitabaza abaganga, kuko rimwe na rimwe ababyeyi bihakana abana babo bahamya ko atari bo bababyaye.

Gushinjanya inda byari bikwiye gukorwa hashingiwe ku bimenyetso bifatika bya siyansi kuko byagabanya umubare w’abana bavuka nyuma ba se bakabihakana cyangwa ba nyina bakabatwerera abatarababyaye.

Ibi byaba umwe mu miti y’amakimbirane ajya agaragara haba mu rubyiruko rwitana ba mwana ku wateye inda n’arangwa mu miryango imwe n’imwe hibazwa ku babyeyi b’abana runaka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
MUNEZERO 2017-12-06 22:04:22

ESE UMUSORE AFITE KURONGORA UMUKOBWA AKAZANA AMARASO MUMBABARIRE MUZANSUBIZE

2
EMANUEL 2017-12-06 15:24:15

Hakenewe ubukangura mbaga bwisumbuyeho

3
Rob 2017-12-06 09:58:32

Chantal wokabyara we tubabarire ubutumwa bwawe bwatambutse!

4
Muvara 2017-12-06 08:25:18

Birakwiyeko buriwese abaraneza imitsiye

5
Fred 2017-12-06 06:37:31

Thank you for such a good article, mpigiyemo utuntu.

6
UMUTESI CHANTAL 2017-12-06 04:43:11

IBYO MWIBAZA UMUNTU WESE ARABYIBAZA NTABWO BIKWIYE KOKO DORE KO ABAKOBWA BACU BATAYE UMUCO USANGA ARYAMANA NABANTU 1O KUMUNSI KUGIRANGO HABEHOKWEMEZA UMUNTU KO ARIWE WATEYE INDA HAKAGOMBYE KUBANZA GUKORWA UBUSHISHOZI IKINDI KANDI NIBA UMUKOBEBWA AZI KO ASANZWE ARI INDAYA AKIRINDA GUHITA AVUGA KO YATEWE INDA NUMUNTU RUNAKA NTABIZAMINI BYATANZWE BIGARAGAZA KOKO KARIWE WAMUTEYE IYONDA BITAZAVAHO BIGARAGARA KO YASEBEJE BAKAMUJANA MURUKIKO NUTWAKAREZE UWO MWANA BAKADUTWARA BAMUSHINJA IHARABIKA DORE KO TUZI KO GUHARABIKA BIHANRWA. MUBIWI ABABAKOBWA BAREKE UBUSAMBANYI BAKORERE IMANA IYO USANGA URUGO RURIMO ABAKOBWA 3 BOSE BARABYAYE IKINDI GITEKEREZO NUMVA NABAKOBWA BAKAGIYE BAHANYWA CYANE KO BABA BATUBAHA ABAGABO BAZAGIRA ABAFASHA GUHANA ABAHUNGU GUSA NTABWO NJE MBISHIGIKIYE UMUKOBWA NIWE USAMBANA UMUGABO UGUSABYE UKAMWIMA NTABWO YAGUFATA KUNGUFU NAMWE MURI ABANTU BAKUZE UMUGABO WAWE YAKURAKAJE MURIKUGITANDA MURYAMYE UTABISHAKA YAKURONGORA LETA NIHAGURUKIRE ABAKOBWA BARATUNANIYE NANJE MFITE UWABYAYE NAHORAGA MUBUZA GUTAHAIJORO AGASUZUGURA NA PAPA WE WAMUBYAYE AFATA GAHUNDA YO KUJYA GUKORA MUKABARE YAVUYEYO AZANYE UMWANA NONE UMWANA AMAZE IMYAKA IBIRI UMUKOBWA YASUBIYE MUKABARE MUFASHE ABABYEYI NAHO ABAGABO BARARENGANA ABAKOBWA BACU BARATUNANIYE

7
UMUTESI CHANTAL 2017-12-06 04:43:10

8
UMUTESI CHANTAL 2017-12-06 04:43:08

9