IGIHE

Drones ziri gufasha u Rwanda mu guhashya imibu itera malaria

0 27-04-2024 - saa 08:49, Hakizimana Jean Paul

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ‘drones’ ziri kwifashishwa cyane mu gutera imiti mu bishanga hagamijwe guhashya imibu itera malaria ibiturukamo.

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 ruzaba rwamaze guhashya malaria mu buryo bugaragara.

Kuri ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mwaka ushize, abarwaye malaria barenga 621 ikaba yarishe abantu 51, iyi mibare igaragaza ko nibura abantu 47/1000 aribo barware malaria.

Mu ngamba zashyizweho mu kuyihashya, harimo no gukoresha ‘Drones’ zitera imiti mu bishanga bya Rugende na Kabuye nyuma y’uko bigaragaye ko hororokera imibu myinshi inatera malaria ababituriye.

Imiti iterwa n’izi drones yitwa Bacillus Thuringiensis Israelensis (BTI).

Iyi miti ya Larvicide ni ubwoko bwa insecticide yica imibu y’ingore itera malaria aho bayisanga aho yororokera mu bishanga.

Paul Kamari ukuriye ikigo gikoresha Drones mu kurwanya malaria, yavuze ko baba bafite Drones ebyiri, iya mbere ishakisha ibidendezi by’amazi bicumbikiye imibu myinshi naho iya kabiri ikaba igenda itera imiti.

Ati “ Dukorera mu bishanga ku buryo dufatirana umubu ukiri kwikora tukahatera imiti ya mibu tukayibuza gukura ngo ibe imwe itera malaria. Kuva twatangira gutera iyi miti mu muryango Nyarwanda, hagaragaye impinduka. Nka Muyumbu ku kigo nderabuzima mbere y’uko dutangira gushakisha imibu dukoresheje Drones, abantu barwaye malaria bari 1508 ariko tumaze gutera imiti abantu baragabanutse baba 270 urumva ko yagabanutse nka 97%.”

Umujyanama w’Ubuzima witwa Sibomana Zakayo utuye mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko umuti uterwa mu gishanga cya Rugende nta kibazo na kimwe ubatera ahubwo ngo wagabanyije malaria ku kigero cyo hejuru cyane.

Ati “ Kumva umubu byaragabanutse cyane, ubu abantu turatarama cyane. Ntabwo tugifite abarwara malaria benshi kandi bagabanutse ari uko turi tudege tudutereye imiti.”

Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, akaba n’umwe mu bakurikirana gahunda yo gutera imiti hakoreshejwe utudege duto, Mazimpaka Phocas, yavuze ko iyi gahunda imaze umwaka umwe Leta y’u Rwanda iyikurikirana aho nibura bateramo umuti rimwe mu byumweru bibiri.

Yakomeje agira ati “ Izi ndege zikoreshwa rimwe mu byumweru bibiri, zitera imiti mu bishanga birimo igishanga cya Kabuye gifite hegitari 232, igishanga cya Rugende kireshya na hegitari 281; ni ibintu rero twavuga ko birimo gutanga umusaruro ugaragara.”

Mazimpaka yakomeje avuga ko mu bindi bishanga bitandukanye, ngo bafite abakozi bakoresha amapombo ku buryo bagenda batera imiti aho bazi hari amazi yireka.

Yavuze ko impamvu bahisemo gutangirira mu bishanga bya Rugende na Kabuye ari uko muri ibyo bice hagaragaraga malaria nyinshi.

Ati “ Iyi miti dutera yica imibu ikiri mu mazi imeze nk’utunyorogoto igapfa idakuze bikagabanya ubwinshi bw’imibu itera malaria. Iyi miti nta kibazo na kimwe ishobora guteza mu baturage.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, aherutse kubwira itangazamakuru ko hari ingamba zikomatanyije zirimo gutanga inzitiramibu, gutera imiti mu nzu hagamijwe kurwanya malaria, gukoresha utudege tutagira abapilote, amavuta yo kwisiga n’ibindi bigamije guhashya malaria burundu bitarenze mu 2030.

Drones zisigaye zifashishwa mu kurwanya malaria hirya no hino mu gihugu
Sibomana yavuze ko kuva batangira gutererwa imiti, malaria yagabanutse mu buryo bufatika
Umukozi wa RBC, Mazimpaka Phocas, yavuze ko batera imiti rimwe mu byumweru bibiri muri ibi bishanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza