IGIHE

Coartem ziri gukorwaho ubushakashatsi ku buryo zakwifashishwa mu kuvura abana inzoka

0 14-05-2019 - saa 19:58, Emma-Marie Umurerwa

Abahanga mu by’imiti bari gukora ubushakashatsi buzagaragaza niba ibinini bikoreshwa mu kuvura maralia bizwi nka “Coartem” bishobora kwifashishwa mu kuvura abana inzoka.

Ubu bushakashatsi mu Rwanda buri gukorwa binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA, harebwa ku binini by’inzoka bihabwa abana kabiri mu mwaka, mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Muri iki cyumweru, abana bafite amezi atandatu kugeza kuri 59 bahabwa Vitamine A n’ikinini cy’inzoka.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe kwandika imiti n’ibiribwa muri FDA, Kabatende Joseph, kuri uyu wa Mbere yabwiye itangazamakuru ko hari gukorwa ubushakashatsi buzagaragaza ingaruka iyi miti y’inzoka igira ku bana.

Ati “Byaje kugaragara ko iyo tubahaye biriya binini tudakurikirana uko byagenze kuri wa mwana wabifashe. Ubundi umwana agomba gufata biriya bibini yamaze kurya, iyo atariye bigenda bite? Ese biriya binini tubaha bibavura inzoka koko? Ibyo byose nibyo turimo kureba.”

Ubu bushakashatsi buzanagaragaza niba umuti uvura maraliya uzwi nka Coartem wajya wifashishwa no mu kuvura inzoka.

Ati “Ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko ya miti ya Albendazole na Praziquantel isanzwe ivura inzoka, itica bwa buyoka buto ariko iyo wongeyeho Coartem burashira.”

“Hari abana hafi 100 twashyize kuri Coartem kugira ngo tuzapime turebe ko bwa buyoka bwashize koko. Ni ubushakashatsi bugikomeza niburangira nibwo tuzamenya niba iyo miti ishobora gufatanywa mu kuvura inzoka.”

Ubu bushakashatsi buri gukorerwa ku bana 5000 bo mu Burengerazuba bw’igihugu, ibyabuvuyemo bizashyirwa ku mugaragaro mu myaka ibiri iri imbere.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza