IGIHE

CHUK yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo yizeza kuzamura ireme ry’ubuvuzi

0 2-06-2019 - saa 19:50, IGIHE

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, byizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo ku wa 30 Gicurasi 2019, byizeza kuzamura ireme ry’ubuvuzi bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko ivuga ku “Kubungabunga Ubuzima bw’abagana ibitaro bigakorwa kinyamwuga hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi.”

Umwaka wa 2019 wasanze u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu rwego rw’abaforomo n’ababyaza kuko umubare wabo wikubye inshuro zirenga 30. Byanajyanye no kuzamura ireme ry’ubuvuzi n’ubumenyi bitangwa mu kazi ko kwita ku buzima bw’Abanyarwanda.

Mu 1995, mu Rwanda hari abaforomo n’ababyaza 400 bakoraga mu buryo bugoye bitewe n’ubumenyi buciriritse ndetse n’ibikoresho bike mu gihe abaturage bari bakeneye serivisi z’ubuvuzi bari benshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’imyaka 24, ubu abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza ni hafi ibihumbi 13 bakorera mu bitaro n’ibigo nderabuzima.

Nyuma ya Jenoside abaforomo benshi bakoraga mu nzego z’ubuvuzi bari barasoje amashuri y’icyiciro rusange nk’urugero fatizo ku bafasha b’abaganga muri icyo gihe.

Uko igihugu cyiyubatse urwego rw’ubuvuzi ntirwasigaye inyuma kugeza aho urugero fatizo mu bafororomo rwazamutse ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye n’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Icyiciro cy’ifatizo ni icya mbere cya Kaminuza mu bitaro bikuru ndetse hari abafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icya gatatu (Masters) muri Nursing Sciences.

Abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza bo muri CHUK biyemeje gutanga ubuvuzi bufite ireme, kubungabunga ubuzima bwa bose no kurengera ubuzima bw’ababyeyi by’umwihariko.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Prof Hategekimana Théobald, yagaragaje intambwe ibitaro byateye mu buvuzi bujyanye n’igihe.

Yavuze ko ari “Nziza kandi itazasubira inyuma nubwo hari byinshi bikenewe gushyirwamo ingufu mu kunoza ireme ry’ubuvuzi u Rwanda rukeneye.’’

Ihame ryo kurengera no kubungabunga ubuzima ku rwego rwo hejuru bikozwe kinyamwuga niryo abaformo , abaforomokazi n’ababyaza ba CHUK biyemeje. Bijyanye n’insangamatsiko y’umwaka igira iti “Abaforomo nk’ijwi riyoboye ubuzima bwiza kuri bose-Ababyaza bakaba abarinzi b’uburenganzira bw’abagore.’’

Minisiteri y’Ubuzima yihaye intego yo kongera ubumenyi mu nzego z’ubuvuzi mu gihugu cyose.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi Rusange muri CHUK, Dr Muvunyi Zuber, yagaragaje ko kuzamura ubumenyi mu bakozi b’inzego z’ubuvuzi bigomba kugendana no kwita ku mibereho yabo hirindwa icyuho cy’abavura bahitamo gukora indi mirimo.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera ibikorwa remezo mu buvuzi mu kubaka ibigo nderabuzima, ibitaro by’uturere n’ibitaro by’intara, ibikuru n’iby’icyitegererezo bikongererwa ubushobozi mu bikoresho no mu bakozi bafite ubumenyi bugezweho, gukoresha uburyo bw’iyakure aho umurwayi ashobora gufashwa atagombye kujya ku bitaro.

Mu myaka mike iri imbere umuforomo umwe azava ku kureberera abarwayi 1200 yitaho muri iki gihe agere kuri 800 mu 2024, afite ibyangombwa n’ibikoresho by’akazi bijyanye n’igihe.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo wizihijwe by’umwihariko muri CHUK, ahatanzwe serivisi z’ubuvuzi ku buntu binyuze mu gusuzuma indwara zitandura bihereye ku gufata ibipimo by’umuvuduko w’amaraso, iby’isukari mu mubiri n’ibindi by’ingenzi.

Abaturage 293 bahawe ubufasha n’inama mu buvuzi mu gihe abagera kuri 500 bo mu Karere ka Nyarugenge bahawe inkunga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ku Isi, Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo wizihizwa buri mwaka ku wa 5 Gicurasi 2019.

Abarwayi bahawe ubujyanama butandukanye
Hatanzwe serivisi zo gupima indwara zitandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza