British Council igiye guhugura abaganga ku buvuzi bwa cancer n’uburwayi bwo mu mutwe

0 29-06-2017 - saa 22:30, Ishimwe Israel

Umuryango British council watangaje ko uzakomeza imikoranire na Leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo iy’uburezi igamije kongerera abarimu ubumenyi bwimbitse mu rurimi rw’Icyongereza iziyongeraho iyo guhugura abaganga bavura cancer n’uburwayi bwo mu mutwe.

British Council imaze imyaka icyenda ikorera mu Rwanda, intego yayo ishingiye ku guteza imbere umuco, siporo, imiyoborere, ubugeni n’ururimi rw’Icyongereza bafasha za guverinoma n’abantu ku giti cyabo kurumenya neza no guhererekanya amakuru barwifashishije.

Mu mezi abiri ari imbere, Sheilagh Nielson wari Umuyobozi wa British Council mu Rwanda azaba asoje imirimo ye; mu gihe yahamaze yishimira ibyagezweho mu nzego zose.

Kuri uyu wa 28 Kamena ubwo abayobozi n’abakozi ba British Council bamurikirwaga inyubako nshya iri ku Kacyiru aho bazajya bakorera, Sheilagh Nielson, yatangaje ko gahunda igihugu ke gisanzwe giteramo u Rwanda inkunga hagiye kwiyongeramo iyo guhugura abaganga b’indwara zo mu mutwe na cancer.

Sheilagh Nielson yavuze ko Leta y’u Bwongereza yifuje gutanga ubufasha bwo guhangana n’iyi ndwara ikomeje kuzahaza benshi.

Yagize ati “Ubuvuzi bwa cancer by’umwihariko mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba butangwa yaramaze kuba ingutu. Hakenewe izindi ngamba nk’izo guhugura abaganga ngo bashobore guhangana nayo.”

Ku ikubitiro izohereza inzobere zizahugura abaganga, bahereye ku bo mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe n’ibya Kaminuza i Butare n’abandi bazajya babagana. Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizatangira mu Ukwakira.

Ibi bikorwa si umwihariko w’u Rwanda kuko bizanakorwa mu bindi bihugu byo mu Karere birimo Tanzania, Kenya na Uganda binyuze muri gahunda yiswe ’Medical Training and Fellowship’ yatangijwe na Banki y’Iterambere y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

British Council ifatanyije n’Ishuri ryigisha iby’ubuvuzi mu Bwongereza, Royal College of Physicians London (ryashinzwe mu 1518), itangaza ko nibura mu myaka ine bifuza ko muri ibi bihugu bine bazaba bamaze guhugura abantu 600. Hazibandwa ku bimenyetso bigaragaza indwara ya cancer n’iyo mu mutwe, ubushakashatsi n’uko zivurwa.

Indwara ya cancer iri mu zihangayikishije cyane kuko umubare w’abayirwaye ushobora kugera kuri 75% mu myaka 20 iri imbere nkuko ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) bwabigaragaje.

British Council itera inkunga imishinga itandukanye irimo ijyanye no kongerera ubushobozi abarezi binyuze mu kubahugura mu rurimi rw’Icyongereza, aho ifatanya na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB).

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Will Gelling, yatangaje ko bazakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda zose z’iterambere.

Yagize ati “Ni ku nshuro ya mbere British Council izatanga ubufasha mu by’ubuvuzi kandi na Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ikeneye abaganga b’inzobere. Tuzanakomeza gushyigikira uburezi binyuze muri gahunda y’abanyeshuri boherezwa kwiga mu Bwongereza.”

U Bwongereza bwakira abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga buri mwaka bagera kuri 15, muri bo abagera kuri bane bakirwa na Kaminuza ya Manchester.

Mu myaka yashize mu bo iki gihugu cyakiriye abenshi bize ibijyanye n’Itangazamakuru, Amategeko n’Ubuhinzi. Abanyeshuri 15 batoranyijwe muri uyu mwaka bazajya mu Bwongereza muri Nzeri 2017.

Umuyobozi ucyuye igihe wa British Council mu Rwanda, Sheilagh Nielson yatangaje ko yishimira imikoranire hagati y'ibihugu byombi
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Will Gelling, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda zose z’iterambere
Umuyobozi mushya wa British Council, Brian Young, yatangaje ko yishimiye kuza gukorera mu Rwanda
Abayobozi ba British Council n'abakozi bayo
Umuyobozi mushya wa British Council, Brian Young
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza