IGIHE

Amavuriro yigenga yatakambiye Leta ku bibazo birimo kubona inguzanyo n’ibikoresho

1 30-06-2019 - saa 18:16, Evariste Nsengimana

Abayobozi b’amavuriro yigenga mu Rwanda batangaje ko bugarijwe n’ibibazo birimo kutoroherezwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari ngo bagure ibikorwa byabo.

Babigarutseho mu nama rusange ya kabiri y’abagize umuryango w’amavuriro yigenga mu Rwanda (Rwanda Private Medical Facilities Association:RPMFA] yateranye kuri uyu wa 30 Kamena 2019.

Iyi nama yari igamije gusuzuma imikorere y’amavuriro yigenga mu Rwanda, ibikorwa by’umuryango uyahuza, imbogamizi zugarije urwego rw’amavuriro yigenga n’uko zashakirwa umuti.

Umuyobozi w’umuryango w’amavuriro yigenga, unayobora Polyclinique du Plateau, Dr Muyombano Antoine, yavuze ko bafite intego yo guteza imbere ireme ry’ubuvuzi ariko hakiri ibibazo bibugarije.

Ati “Kugira ngo turigereho, tugomba kuba dufite ubushobozi buhamye. Kuvura ni umwuga udasanawe nk’indi kuko ukora ku buzima bw’abanyarwanda n’aha duteraniye, tudafite ubuzima ntabwo iki kiganiro twagikora.”

Yavuze ko gutanga ubuvuzi bufite ireme bisaba kugira abaganga bafite ubushobozi, ibikorwa remezo byujuje ibisabwa na Minisiteri y’ubuzima, kugira ibikoresho by’ubuvuzi bijyanye n’igihe n’ibindi bisaba gushorwamo imari itubutse.

Ati “Amafaranga uyavana muri Banki, hari igihe zishobora gushyiraho amananiza cyangwa ibisabwa nubwo umuntu yaba afite ubumenyi ubushobozi atabufite, twagira ngo bashobore korohereza abantu kubona inguzanyo n’uburyo bwo kuyishyura mu gihe kirekire.”

Dr Muyombano yavuze ko inyungu ikomoka ku bikorwa by’ubuvuzi iboneka mu gihe kirekire bityo kubona ubwishyu bw’inguzanyo mu gihe kigufi bigora, ndetse inyungu bishyirirwaho usanga ihanitse.

Ati “Ibikoresho dukoresha birahenda cyane kandi kugira ngo uzashobore kugura ikindi ni bwa bushobozi. Hari n’ibindi bibazo byo kumvikana n’ibigo by’ubwishingizi. Turagira ngo tujye twicara tuganire uko ibibazo bivutse kugira ngo umunyarwanda ahabwe ubuvuzi.”

Uyu muyobozi kandi yavuzemo no kuba hari abantu bafite amavuriro yigenga kugeza uyu munsi binangira kwifatanya n’abandi mu kunoza ireme ry’ubuvuzi nabwo ari imbogamizi.

Mu Rwanda habarurwa amavuriro n’ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi byigenga bigera ku 150 ariko ibihuri mu muryango wabyo ni 52 gusa.

Umuyobozi w’urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo, Prof Rudakemwa Emmanuel, yavuze ko Leta ifite intego yo kugira iterambere rishingiye ku bikorera, ikaba ibashishikariza kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa remezo bikiri bike.

Yavuze ko ibikoresho by’ubuvuzi bikoreshwa mu Rwanda biva hanze kandi bisaba gushorwamo imari ihambaye ariko bishyize hamwe byabafasha kugera ku byo bita ko bibagoye.

Ati “Icyo tubasaba ni ukujya hamwe kuko amaboko abiri afatanyije ashobora kumena ibuye. Aho kugira ngo usange ufite amavuriro 100, abayafite bubatse ibitaro bimwe, byagira umusaruro.”

Yavuze ko Leta nanone ishobora gushaka uko yaborohereza kubona inguzanyo y’igihe kirekire ishorwa mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse igashaka icyanya cyahariwe inganda zikora ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda kugira ngo byorohe kubona ibikoresho no kubisana igihe byangiritse ku giciro gito.

Hashize iminsi Minisiteri y’Ubuzima ikora umukwabu wo gushakisha no guhagarika amavuriro yigenga atanga ubuvuzi budafite ireme hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda.

Bamwe mu bahagarariye amavuriro yigenga mu nama rusange yagaragarijwemo imbogamizi bafite
Batanze ibitekerezo by'uko imbogamizi zugarije urwego rw'amavuriro yigenga zagabanywa
Rudakemwa Emmanuel, yavuze ko Leta ifite intego yo kugira iterambere rishingiye ku bikorera, ikaba ibashishikariza kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa remezo bikiri bike
Dr Muyombano Antoine, yavuze ko bafite intego yo guteza imbere ireme ry’ubuvuzi ariko hakiri ibibazo bibugarije
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Benjamin 2019-06-30 23:13:39

Iyi nama yateguwe kandi igenda neza. Amavuriro yigenga akwiye guhabwa ingufu zihagije ngo abashe kunganira Leta no gutanga ubuzima bufite ireme. Abatari muri Association bakwiye gushishikarizwa kujyamo

Kwamamaza