Abana 100 mu Rwanda bavutse hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza intanga

15 7-11-2017 - saa 10:12, Evariste Nsengimana

Mu 2014, nibwo mu Rwanda hatangiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu kubyaza habayeho guhuza intanga z’umugore n’umugabo, zishyirwa hamwe muri Laboratoire nyuma yo kubona ko zishobora kuvamo igi ryavamo umwana, rigashyirwa muri nyababyeyi y’umugore, ibizwi nka ‘IVF: In vitro fertilization’ nyuma y’amezi icyenda, impundu zikavugirizwa umubyeyi wibarutse imfura.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr. Eugène Ngoga, inzobere mu kuvura abagore yatangaje ko kuva mu 2014, ubu buryo butangijwe mu Rwanda hamaze kuvuka abana 100 ndetse ko hari n’abagore 22 batwite inda basamye hifashishije ubu buryo.

Yagize ati “Umusaruro urashimishije, Twatangiye mu 2014 ubu tumaze imyaka itatu. Hamaze kuvuka abana 100 hari abandi babyeyi 22 bagitwite. Kuri twe ni ikintu gikomeye kuko iki ni ikibazo gikomereye imiryango, muri Afurika abantu baba bashaka ko imiryango yaguka.”

Kubura urubyaro bifatwa nk’inzitizi ikomeye mu muryango ishobora guteza amakimbirane arimo gutana cyangwa gutongana bya hato na hato, ariko iyo bafashijwe akanyamuneza karagaruka.

Dr. Ngoga avuga ko ubusanzwe ubu buryo bugenerwa umugore cyangwa umugabo bafite ikibazo cyo kubyara, cyane cyane nk’iyo imiyoborantanga y’umwe cyangwa bose yazibye.

Yagize ati “Mu bisanzwe, umwana aboneka ari uko intanga z’umugore zihura n’iz’umugabo, zigahurira mu mubiri w’umugore [muri Nyababyeyi]. Ariko rero hari igihe bidashoboka kubera impamvu zitandukanye, tuvuga nk’imiyoborantanga ugasanga yarazibye, intanga zidashobora guhura cyangwa ugasanga intanga zidakomeye cyane ku buryo zitagera aho zigomba kugera. Icyo gihe rero, ubu buryo bwaratekerejwe.”

Dr. Ngoga yasobanuye ko iyo basanze abashakanye badashobora kubyara, batangira gutegurwa, nyuma hagakoreshwa ibyuma byabugenewe mu gukuramo intanga z’ababyeyi bombi, zigashyirwa ahabugenewe. Ati “Dufata intanga z’umugabo n’iz’umugore tuzihuriza muri Laboratoire noneho nyuma y’iminsi mike nk’itatu, bitwereka icyavuyemo ari nacyo dufata tugatereka muri Nyababyeyi.”

Si uburyo butanga umusaruro 100%

Dr. Ngoga yasobanuye ko nubwo ubu buryo bumaze igihe kirekire bukoreshwa, no mu bihugu byateye imbere ku Isi hose buhabwa amahirwe yo gutanga umusaruro wa 30%.

Ati “Ntitwavuga ko ari ibintu bifata 100%, wajya muri Amerika, mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa. Ku Isi bemera ko hari amahirwe 30%, ariko bigenda bihinduka aho ugiye hirya no hino. Nkatwe ibyacu, dufite amahirwe ya 40%. Ariko nta na hamwe ku Isi bazakubwira ko bifata 100%. Hari abo bifata, hari abo byanga ku mpamvu natwe tutazi.”

Abaganga babikora n’ibitaro ni mbarwa mu Rwanda

Mu Rwanda, ubu buryo bumaze imyaka mike bukorerwa ku Mediheal Diagnostic and Fertility Centre iherereye mu mujyi wa Kigali, hari ibikoresho bihagije, ku buryo ibitangirwa ku bitaro byo mu bihugu byateye imbere bikorerwa no mu Rwanda. Nta muntu ukenera ubufasha bw’ubu buryo ngo yoherezwe hanze.

Mu Rwanda hari ibindi bitaro nka CHUK, King Faisal n’ibindi bike bitanga ubufasha ku bantu babuze urubyaro, ariko bitaragera ku rwego rwo guhuza intanga muri ubu buryo. Dr. Ngoga ni we muganga w’umunyarwanda uzobereye mu gutanga ubu bufasha, gusa rimwe na rimwe hajya hakenerwa abanyamahanga.

Si uguhinyuza Imana

Dr Ngoga avuga ko abantu bibaza ko iri koranabuhanga ryagereranywa no kurema umuntu bikorwa n’Imana ariko ntaho bihuriye kuko ariyo itanga byose ku bantu.

Ati “Ahubwo ni ukwigana uko yabipanze, byakwanga umuntu akagira ubundi bwenge abifashijwemo n’Imana agatekereza ukundi byagenda.” Kuri we, ni kimwe n’uko umuntu akora Indege cyangwa imodoka.

Nta ngaruka bigira

Dr. Ngoga yakomeje avuga ko ubu buryo bwatangiye gukoreshwa kera, ubushakashatsi bwakozwe ku bana bavutse bwifashishijwe, bwagaragaje ko nta kibazo na kimwe mu mikurire y’umwana, ndetse ko iyo biza kuba bifite ingaruka, buba bwarahagaritswe.

Uretse no ku mwana, n’ababyeyi nta kibazo bahura nacyo kereka nk’ushobora kugira ‘utubazo’ two kunanirwa no kuruka ariko ngo ntibikunze kubaho.

Umukene ntibyamworohera gukoresha ubu buryo

Ibitaro bya Mediheal Diagnostic and Fertility Centre ku mwaka byakira nibura abantu bari hagati ya 100 na 150 bafite ibibazo byo kutabona urubyaro, gusa bose si ko bakorerwa ubu buryo kuko hari abavurwa bagakira budakoreshejwe kimwe n’uko hari ababa bafite ikibazo gikomeye ku buryo bidashoboka ko babyara, cyane cyane nk’umugore ufite nyababyeyi yangiritse cyangwa umuntu utakigira intanga, ababura ubushobozi n’abo binanirana.

Dr. Ngoga yavuze ko rimwe na rimwe ikibazo cy’amikoro kizitira abantu kuko kugira ngo umuntu akorerwe ubu buryo bimusaba miliyoni enye (4,000,000 Frw).

Dr. Ngoga yakomeje asaba abantu bafite ikibazo cyo kubura urubyaro kwegera ibitaro bikabasuzuma, bikareba ikibazo bafite, aho guhora mu makimbirane bitana ba mwana kandi rimwe na rimwe usanga bafita uburwayi bworoheje buvurwa bugakira.

Ku Isi, umugore wa mbere n’umugabo b’Abongereza bakoresheje ubu buryo ku wa 10 Ugushyingo mu 1977, nyuma y’imyaka isaga icyenda barabuze urubyaro. Ku wa 25 Nyakanga 1978, bibaruka umwana w’ibiro bisaga bibiri ahabwa izina rya Louise Brown.

Dr. Eugène Ngoga, inzobere mu kuvura abagore yavuze ko kuva mu 2014 mu Rwanda hamaze kuvuka abana 100 hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza intanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
2017-11-12 00:37:27

Ruzibiza va mu miteto bashishoze iki? Iki gikorwa cyagezweho mu nzira z’inzitane zitari zoroshye na gato. Ndashimira Minisante (dr Binagwaho agnes), abaganga Ngoga, Gaspard, Vyanka uruhare bagize ngo bigerweho. Murakoze

2
2017-11-12 00:26:38

Super ni byiza kubyara umwana wifuza (sex); Ariko si ikintu kihutirwa. Turavuga ubugumba bubuza umuntu kubona umwana nawe urazana ivangura /discrimination mu bana. Ababyumva nkawe bakeneye inyigisho kurusha uko bakeneye kubyara abahungu cg abakobwa. Umwana ni umwana yaba umukobwa cg umuhungu. Utabyumva atyo niwe ufite ikibazo. Ikindi ni uko urenze kuri ibyo akazana itotezwa mu muryango rikorewe umwana kuko ari sex iyi n’iyi ahanirwa n’amategeko iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina. Biba uko iyo ahoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Reba penal code.

3
Ni byia 2017-11-08 10:57:36

Yego bongereho na choix du sex. Wenda byagabanya amakimbirane ashingiye ku mbyaro. Mujye munatanga assurance y iyo operation ariko

4
PROSPER 2017-11-08 01:48:34

ubu buryo kubera iki budashyirwa mu mavuriro ya leta kugirango ubwishingizi mu kwivuza bufashe abafite icyo kibazo

5
Super 2017-11-08 01:14:11

Mutubarize dr niba ushobora gusaba kubyara sex wifuza umuhungu cg umukobwa . Thx

6
Denys 2017-11-07 12:53:43

Urakoze Dr Ngoga utwunguye ubumenyi. Impundu nizivugwe hose mu Rwanda ndetse namahanga aze gukora urugendoshuli.

7
2017-11-07 12:08:21

Ahubwo ndasaba ko Rama yabyo shyiraho nkuko bigenda kuri services za maternite. None kwita ku bibazo by’ubugumba si inshingano ya minisante? (Reba itegeko ubuzima bw’imyororokere)

8
Marie 2017-11-07 12:04:31

Wowe uvuga ngo dushishoze mbere yo kujyayo... ihorere ni uko utarabura urubyaro kandi utari ingumba!!! Bizi abahakuye abana. Ubu mfite unyita maman. Ngoga Imana ikurinde kandi ikongerere ubumenyi n’imigisha, imbyaro zibe nyinshi , nyinshi cyane.

9
Marie 2017-11-07 12:04:30

Wowe uvuga ngo dushishoze mbere yo kujyayo... ihorere ni uko utarabura urubyaro kandi utari ingumba!!! Bizi abahakuye abana. Ubu mfite unyita maman. Ngoga Imana ikurinde kandi ikongerere ubumenyi n’imigisha, imbyaro zibe nyinshi , nyinshi cyane.

10
krm 2017-11-07 10:27:18

Iyi ni nkuru nziza ku Rwanda n’a banyarwanda kd abo bana bavutse turabyishimiye cyane

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza