IGIHE

Abagera kuri 640 bamaze kuboneza urubyaro binyuze mu bukangurambaga bwa Baho Neza

0 29-06-2019 - saa 11:54, Akayezu Jean de Dieu

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye bw’umuryango Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho ubukangurambaga bwiswe ‘Baho Neza’, buzamara imyaka itatu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo n’ubwiyongere bw’abaturage.

Intego nyamukuru ya Baho Neza ni ukwegereza ubuvuzi abaturage, guhindura imyumvire y’abaturage mu bijyanye no kwitegura kugira umuryango.

Muri ubu bukangurambaga kandi Abanyarwanda bashishikarizwa kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro bakanazegerezwa, bagashishikarizwa kurwanya inda ziterwa abangavu, imirire mibi, kwibutsa ababyeyi uruhare rwabo mu burere bw’abana babo n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe ubu bukangurambaga bumaze butangiye, nibura abaturage 640 bamaze kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro babikoreye ahaba habereye ubu bukanguramba.

Yakomeje agira ati “Muri aba bose abagera kuri kimwe cya kabiri bahisemo uburyo burambye bwo kuboneza urubyaro, ni ukuvuga abifungisha imyaka itanu.”

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yari yitabiriye ubu bukangurambaga bwaberaga mu Murenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko kugeza ubu imibare bafite abamaze kuboneza urubyaro ari 31.6% by’abaturage ibihumbi 340 batuye muri aka karere.

Rutaburingoga yavuze kandi ko bizeye ko binyuze muri ubu bukangurambaga ndetse na gahunda yo kwegereza abaturage amavuriro bizafasha mu gutuma abaturage benshi bazitabira serivisi zo kuboneza urubyaro.

Abaturage by’umwihariko abamaze kwitabira izi serivisi zo kuboneza urubyaro babwiye IGIHE ko byabafashije gutegura neza ahazaza habo kuko basigaye babasha gukora igenamigambi mu ngo zabo.

Mukashyaka Marie Grace, utuye mu Murenge wa Mugombwa, afite abana batandatu, umukuru afite imyaka 12 mu gihe umuto afite imezi umunani.

Uyu mubyeyi yavuze ko mbere yo kuboneza urubyaro hari ubwo yagiraga umwana w’amezi atatu agahita atwara inda, ibintu byamugoraga kubona iby’ibanze nkenerwa by’umuryango we.

Yagize ati “Njyewe nashyizemo agapira k’imyaka itanu kuko nabonaga bingora kubona amafaranga yo kurihira mituweli abana bose, rimwe na rimwe n’ibyo kurya byaraburaga ariko ubu ntabwo ngihura n’ibyo bibazo.”

Minisitiri Gashumba kandi ari kumwe n’Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, abahagarariye Imbuto Foundation, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango SFH Rwanda, Abayobozi b’ingabo na Polisi muri iyi Ntara, bafunguye ku mugaragaro amavuriro y’Ibanze [Health Post] yubatse mu Tugari tune muri aka Karere ka Gisagara.

Amavuriro y’Ibanze yafunguwe ni ayo mu Mirenge ya Ndora, Gishubi, Muganza na Mugombwa. Mu karere kose habarurwa amavuriro nk’aya 31, ni ukuvuga ko muri buri Kagari hari Ivuriro ry’Ibanze.

Minisitiri Gashumba yasabye abaturage gukoresha neza Amavuriro y’Ibanze yabegerejwe, bitabira gukoresha serivisi zo kwisuzumisha indwara no kwivuza badategereje kuremba no kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro zihatangirwa.

Abajyanama b'ubuzima bafasha abaturage muri serivisi z'ubuvuzi
Abaturage benshi baba bitabiriye ubukangurambaga bwa Baho Neza
Abayobozi batandukanye bitabiriye ubukangurambaga bwa Baho Neza
Bagira n'umwanya wo kwidagadurana n'abahanzi bo muri Art-Rwanda Ubuhanzi
Abaganga baba baje gusuzuma no kuvura abaturage babaha serivisi zitandukanye
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yashimye abaturage bitabira ubukangurambaga bwa Baho Neza
Ivuriro ry'ibanze ryo mu Murenge wa Mugombwa
Minisitiri w'Ubuzima Dr Gashumba afungura rimwe mu mavuriro y'ibanze
Minisitiri Gashumba aha abana amata mu kurwanya imirire mibi
Minisitiri Gashumba yasabye abaturage kwitabira gahunda ya Baho Neza
Umuyobozi Mukuru wa SFH Rwanda, Gihana Manasee yavuze ko uyu muryango uzakomeza gufatanya na Leta kwegereza abaturage ubuvuzi
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Geraldine na Gihana uyobora SFH Rwanda ubwo bari i Gisagara mu bukangurambaga bwa Baho Neza
Urubyiruko rwatsinze mu irushanwa rya Art-Rwanda, Ubuhanzi nirwo rwifashishwa mu gutanga ubutumwa binyuze mu bihangano n'imikino itandukanye
Uyu yakinnye akangurira abaturage kuboneza urubyaro

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza