Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha bakekwaho cyabereye mu Karere ka Kayonza muri Mata 2025.

Murokozi Paul na Baraka Emmanuel bafungiwe mu Igororero rya Nyanza. Mu rubanza rwabaye ku wa 13 Ukwakira 2026, baburanye bahakana icyaha.

Bombi baburanye bakoresheje ururimi rw’Igiswahili, hifashishwa umusemuzi ushyira ibyo bavuga mu Kinyarwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Murokozi na Baraka bashutse abakobwa babiri bo mu Rwanda, babohereza muri Tanzania kugira ngo bacuruzwe, banasambanywe.

Umushinjacyaha yagize ati "Boherejwe bizezwa kujya gukora akazi keza, bagezeyo basanga ari ugukora mu kabari kandi bakajya banasambanwa n’ababajyanye ndetse bakagurishwa ku bandi bagabo.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bakobwa bo mu Karere ka Kayonza bashutswe ndetse ko bariganyijwe hagamijwe gushakirwamo inyungu.

Umushinjacyaha ati "Aba bakobwa bajyanywe nta babyeyi babizi ndetse nta buyobozi bubizi."

Ubushinjacyaha busaba ko ikirego cyabwo cyahabwa ishingiro maze Murokozi na Baraka bagahanishwa igifungo cy'imyaka 25 ndetse bagacibwa ihazabu ya miliyoni 20 Frw.

Murokozi yavuze ko yari asanzwe ari umusare ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania ndetse akorana na Baraka, ngo ubwo bari kumwe n’aba bakobwa bahuza urugwiro, bakodesha icyumba basambaniramo.

Yavuze ko aba bakobwa bifuje kujya muri Tanzania arabategera ndetse barajyana, bagezeyo nyuma y'iminsi ine bifuza gutaha, arabategera barataha.

Yagize ati "Bagiye mu kabari kunywa atari ukubacuruza kuko banasangiye kandi nta wabasambanyije.”

Murokozi yavuze ko nta cyaha yakoze, asaba ko yagirwa umwere.

Me Mpayimana Jean Paul wunganira Murokozi yavuze ko ibyabaye nta cyaha kirimo, ko umukiliya we yahuje urugwiro n'umukobwa maze umukobwa na we akamusaba ko yamujyana muri Tanzania.

Yagize ati "Kuba Umunyarwanda yasohokana n'Umunya-Tanzania, ko ari byo byabaye ni byo bigize icyaha?"

Me Mpayimana yakomeje abwira urukiko ko Ubushinjacyaha buvuga ko umukiliya we yagurishije aba bakobwa ariko ntaho umuguzi agaragazwa, asaba ko umukiliya we yagirwa umwere.

Baraka we yireguye avuga ko yasigaye mu Rwanda atazi ibyabereye muri Tanzania kuko nta ruhare yagize mu kugerayo kw’aba bakobwa.

Yagize ati "Icyo nakoze ni ugusambana na we, naho ibyo kujya kumucuruza iwacu muri Tanzania ntabyo nzi.”

Me Adiel Mbanziriza wunganiye Baraka yavuze ko ibyabaye ku mukiliya we nta bushake bwo gukora icyaha burimo.

Me Mbanziriza ati "Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bakobwa bagiye gucuruzwa kandi umwe muri aba bakobwa we ubwe yivugiye ko yari agiye kureba mu gihugu cya Tanzania uko hasa.”

Uyu munyamategeko yasabye urukiko ko umukiliya we yagirwa umwere.

Inteko y'abacamanza batatu baburanishije uru rubanza yatangaje ko icyemezo kizatangazwa taliki ya 12 Ugushyingo 2026.

Ubushinjacyaha bwasabye urugereko rwihariye rwa Nyanza gukatira aba basore igifungo cy'imyaka 25
Ubushinjacyaha bwasabye urugereko rwihariye rwa Nyanza gukatira aba basore igifungo cy'imyaka 25