Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bafungwa iminsi 30 y’agatenyo.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gitegeka ko Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge bafungwa cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023.
Mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge bashishikarije abaturage gushora imari mu bikorwa bari bise ubucuruzi bwunguka nyamara izo nyungu ntibazibone.
Aba basabaga abaturage gushora amafaranga baguze robot mu buryo bw’ikoranabuhanga hanyuma ngo ikajya ikungukira nibura 2.5% by’ayo umuntu yashoye buri munsi.
Nshimiye Joseph yavuze ko iby’ubwo bucuruzi na we yabibwiwe na Barahinduka Serge agashoramo amafaranga kandi mu minsi ya mbere yungukaga.
Yavuze ko nyuma y’amezi atageze muri atatu bakora neza haje kuzamo ikibazo bituma ibikorwa byabo bihagarikwa aribwo abantu bahise bajya kumurega kandi nawe yarashoyemo amafaranga.
Nshimiye yari yabwiye urukiko ko atakabaye akurikiranwaho ubwambuzi kuko nta muntu yigeze ashuka cyangwa ngo amwambure amafaranga.
Barahinduka Serge nawe yaburanye yemera koko ko bari bafite ikigo cya Gold Panning A.I [Artificial Intergency], gikodesha robots mu buryo bw’ikoranabuhanga uwayikodesheje ikajya imwungukira ariko ari icy’abanyamahanga.
Yahakanye ibyo gushuka no kwambura abantu kuko yagaragaza ko buri wese ibyo yakoraga yabikoraga yabanje kubitekerezaho kugira ngo azane amafaranga ye.
Barahinduka yavuze ko nubwo ari we wabanje gukorana n’iki kigo mu Rwanda atari we nyiracyo kandi ko nubwo bimaze kugenda nabi yarezwe hari ababanje kunguka.
Nyuma yo gusuzuma imyeregure y’abaregwa n’ibyavugwaga n’ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa by’agateganyo ngo batazatoroka ubutabera, urukiko rwasanze koko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!