Hashize iminsi mike, ku mbuga nkoranyambaga abantu bohererezanya amafoto y’umwana muto uri gukurikiranwa mu butabera bw’u Rwanda, akekwaho gucuraza ibiyobyabwenge.
Inkuru zabanje gutangazwa zavugaga ko afite imyaka 13, akaba yarafashwe akurikiranyweho ibyaha byakozwe n’ababyeyi be kuko ubwo bazaga kubafata basanze badahari.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara uwo muryango wari utuyemo bwatangarije IGIHE ko uwo mwana afite imyaka 15 aho kuba 13 kuko yavutse mu 2008.
Uwo mwana akurikiranyweho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse mu iburanishwa yaburanye abyemera.
Impamvu iyi nkuru yateye impaka ni uko mu mategeko y’u Rwanda umwana wakoze ibyaha ari munsi y’imyaka 14 atemerewe gukurikiranwa n’inkiko.
Hifashishijwe urukuta rwa Twitter, Ubushinjacyaha Bukuru bwavuze ko uyu mwana yakoze icyaha afite imyaka 14 mu 2022 kandi amategeko yemera ko umwana w’imyaka 14 ashobora gukurikiranwa.
Mu iburanisha ryo ku wa 31 Mutarama 2023, uyu mwana yaburanye yemera icyaha ariko akerekana ko yabishowemo n’ababyeyi.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaragaje ko ibirebana n’imyaka ye ndetse n’ibibazo by’umuryango byarebweho n’ubushinjacyaha mu iburanishwa.
Nubwo bimeze bityo ariko ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 10 mu rubanza rwabereye mu muhezo rukaburanishirizwa mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge.
Mu kwezi K’Ukwakira 2022, nibwo uyu mwana yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.
Uyu mwana yatawe muri yombi bamusanze mu rugo iwabo. Muri urwo rugo habonetsemo udupfunyika 52 tw’urumogi.
Ubwo abashinzwe umutekano bageraga muri urwo rugo, bahasanze uwo mwana gusa kuko se yari yamaze kubimenya agatoroka mu gihe nyina yari yaramaze gufatwa akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Me Nkusi Faustin, yavuze ko dosiye y’umuntu ukirikiranywe mu nkiko nta byinshi bayivugaho cyane ko uyu mwana yireguye hakwiye gutegerezwa icyo urukiko ruzemeza.
Ati “Umwana yaraburanye, dosiye iri mu rukiko, azasomerwa ejo, kugira ngo uhite utanga ubusobanuro ku muntu waburanye ndumva atari ngombwa. Reka dutegereze icyemezo cy’urukiko kizafatwa.”
Umunyamategeko, Niyomugabo Jean Claude, yavuze ko ubusanzwe umwana utarageza imyaka 18 yakurikiranwa n’inkiko ariko adakwiye gufatwa nk’uko abantu bakuru bafatwa, cyangwa ngo afungirwe hamwe nabo.
Ati “Ubusanzwe iyo arengeje imyaka 14 ariko atarageza kuri 18, aburanishwa nk’umwana kandi n’imiburanireye iba yihariye. Iyo akurikiranyweho ibyaha bikomeye niho ashobora kuburana afunzwe ariko ubusanzwe ntibaburana bafunzwe by’agateganyo. Ikintu batakora bamujyanye kuri sitasiyo ya polisi, ni ukumufungira mu cyumba kimwe n’abantu bakuru.”
Niyomugabo yagaragaje ko kuba umwana yaraburanye yemera icyaha umucamanza ari we uzicara akareba uburemere bw’icyaha, agasesengura niba koko uwo mwana yarasanganywe udupfunyika 52 ari ibintu biremereye.
Mu iburanisha riheruka umwana yaburanye yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ariko akagaragaza ko yabishowemo n’ababyeyi be.
Biteganyijwe ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!