IGIHE

MTN Rwanda yabimburiye ibindi bigo by’itumanaho, itanga miliyari 1.3 Frw muri Mutuelle de Santé

9 20-11-2019 - saa 16:05, Iradukunda Serge

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yiyemeje gushyira mu bikorwa Iteka rya Minisitiri w’Intebe risaba ibigo by’itumanaho gutanga umusanzu ungana na 2.5% y’agaciro k’ibyacurujwe byose ku mwaka muri Mutuelle de Santé.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019 cyahuje Ubuyobozi bwa MTN Rwanda n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 078/03 ryo ku wa 25 Nyakanga 2019 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza rigena ko buri sosiyete y’ubucuruzi bw’itumanaho yishyura inkunga mu bwisungane mu kwivuza.

Mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri uhereye igihe iri teka ryatangarijwe, ibi bigo bisabwa amafaranga 2.5% y’agaciro k’ibyacurujwe byose ku mwaka.

Guhera ku mwaka wa gatatu amafaranga 3% y’agaciro k’ibyacurujwe byose ku mwaka n’isosiyete y’ubucuruzi ni yo atangwa nk’inkunga y’ubwisungane mu kwivuza.

MTN Rwanda yabaye ikigo cya mbere cy’itumanaho kigiye gushyira mu bikorwa iri teka, aho izatanga 1.363.442. 690 Frw mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko ubwo babonaga iri teka rya Minisitiri w’Intebe bakiriye neza ingingo ibasaba gutanga umusanzu ungana na 2.5% by’ayo binjije mu mwaka muri Mutuelle de Santé ndetse babifata nk’amahirwe yo kongera guhamya ukwiyemeza bafite mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Ni ikintu twakiye neza kuko biri mu murongo w’icyifuzo cyacu cyo kuzana impinduka zirambye, ibi byari ubundi buryo bwo kongera gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda kandi ndizera ko mu mpera za 2019 tuzaba twamaze gutanga umusanzu ungana na 1.363.442 690 Frw.”

Mitwa yongeyeho ko uyu musanzu ari muto bitewe n’uko iki cyemezo cyaje hagati mu mwaka anizeza ko umwaka utaha bazongera umusanzu wabo ukagera kuri miliyari eshatu ndetse ukazagenda urushaho kwiyongera uko kompanyi ikura ndetse n’isoko rikaguka.

Imibare ya RSSB igaragaza ko ingano y’imisanzu y’abanyamuryango ba Mutuelle de Santé harimo nayo leta ibagenera ubwayo idahagije ariyo mpamvu hafashwe iki cyemezo cyo gushaka ahandi hava amafaranga.

Inkunga ya Leta mu bwisungane ni miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda aturuka mu ngengo y’imari y’umwaka, yishyurwa na Minisiteri ifite imari mu nshingano zayo; 2.000 Frw kuri buri muntu utishoboye uri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ; 50% by’amafaranga yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi.

Harimo kandi 100% by’amafaranga yishyurwa n’abakora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima ; 10% by’amafaranga yose acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe ; 50% by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ; 10% by’amafaranga acibwa abatwara ibinyabiziga bakoze amakosa mu muhanda na 100% by’amafaranga acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri RSSB ushinzwe ibigenerwa abiteganyirije, Dr Hakiba Solange, yavuze ko uyu musanzu wa MTN Rwanda uzafasha mu inozwa no kongera serivisi zitangwa na Mutuelle de Santé.

Ati “Iyi nkunga izafasha kugira ngo serivisi zishingirwa na Mutuelle de Santé zibashe kwishyurwa kandi mu minsi iri imbere ziyongere ndetse azakoreshwa mu kwishyura amavuriro no kureba uko twabasha kongera serivisi zitangwa.”

Iri teka MTN Rwanda yatangiye gukurikiza rigena ko iyo igenzura rigaragaje ko inkunga yishyuwe ari nke ku nkunga yagombaga kwishyurwa, ikigo bireba cyishyura inkunga itarishyuwe kikanacibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ya 200% by’iyo nkunga itarishyuwe. Rinateganya kandi ibihano by’ubukererwe ku kigo kitatanze umusanzu wacyo ku gihe.

Dr Hakiba yashimye MTN Rwanda mu kubahiriza ibyo iri teka riteganya
Umuyobozi Mukuru wungirije muri RSSB ushinzwe ibigenerwa abiteganyirije, Dr Hakiba Solange, yavuze ko uyu musanzu wa MTN Rwanda uzifashishwa mu kunoza imikorere ya Mutuelle de Santé
MTN Rwanda yatangaje ko umwaka uzashira imaze gutanga umusanzu urenga gato miliyari 1.3 Frw
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yavuze ko uyu musanzu ari uburyo bwo kwerekana ko bashyigikiye iterambere ry'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Time 2019-11-22 07:58:15

@Dieudonne hakizayezu!!!ariko aba contresucces babaho nkubu wowe Dieudonne urumunyarwanda kweli?ngo ikigo cya mutuel??guys are u serious???? Ubwo c aho washimye MTN uti ba Dasso??mbega ubujiji!!!!🤧🤕

2
olivier 2019-11-21 03:51:23

Byiza cyaneeeee. Turashimiye MTN kuricyo gikorwa cyà ndashikirwa. Bitumye nyikunda birushijeho. Ngiye kujya nyikoresha cyane kuko nubundi inyungu zizangarukira

3
Ndanga 2019-11-21 00:10:37

Mtn ibaye urugero rwiza kuri benshi! Ariko ni natange urugero mu gutanga service nziza ku bafatabuguzi bafite ikibazo kimaze igihe cya réseau cga network!

4
Ntwari 2019-11-20 15:08:15

MTN nitange network nziza kubanyarwanda nabwo iraba itufashije cyane igihugu. Network mbi iradindiza services nyinshi z’igihugu!!!!!!!!!

5
Ndanga 2019-11-20 11:37:28

Ni byiza gutanga muri Mutuelle n’abandi babikore, ariko yihangane inasohore kuyo aba clients tuyiha ikemure ikibazo cya network, kubona n’i Kigali mu mugi rwagati utabasha gufatisha uwo ushaka, Rura ntacyo idufasha kuko n’amendes babacha ntacyo afasha umufatabuguzi kuko atamusubiza ubwiishyu by’ibyo aba yatakaje abuze uwo ashaka cga we bakubuze

6
John 2019-11-20 11:22:49

Government yacu ireba kure. Nibyiza ko niba telecom companies zananiwe kwibwiriza social responsibilities zifashwa kwegera abaturage. Ahubwo bibuke n’izicuruza inzoga kuko nazo hari icyo zikwiriye gukora

7
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-20 11:09:25

Ariko iki kigo cyitwa Mutuelle de Sante gikorera he? Ese nicyo gituma aba Dasso kwishyuza abaturage ku gahato ibambura ihene n’intama?!

8
Hirwa john 2019-11-20 10:20:55

Mtn yazanye uburyo bwo kugura me2 u

9
MUSA 2019-11-20 09:10:39

BIVUZE KO NTANZE MITUWERI KUGIHE MBA NGABANYIRIJE UMUTWARO RETA NIBINDI BIGO BYIJYENGA

Kwamamaza