Uruganda rwenga ’Liqueur’ mu Rwanda rwahawe ibyangombwa birwemerera kuzohereza mu mahanga

3 12-10-2017 - saa 11:22, Ferdinand Maniraguha

Uruganda rwenga inzoga zikomeye (Liqueur) mu Rwanda, 1000 hills Distillery rwahawe ibyangombwa by’ubuziranenge ubu rukaba rwemerewe gutangira kuzigurisha no mu mahanga.

Uru ruganda rukora Whisky, Gin, Rum na Vodka rumaze hafi imyaka ibiri rukorera mu Rwanda, i Nyanza ya Kicukiro.

Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Daniel Hogan yavuze ko kuba bahawe ibyangombwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge ari indi ntambwe kuko ubu bemerewe kujya kugurisha no hanze y’u Rwanda.

Yavuze ko intego yabo ari ukuba uruganda mpuzamahanga rukorera mu Rwanda, ibyangombwa bahawe bikaba bigiye kubibafashamo.

Ati “Ni byiza kuba twakiriye ibi byangombwa kuko ni ingenzi cyane n’izindi nganda zikomeye zikora nk’ibi dukora zirabifite kandi natwe turashaka kugera kuri urwo rwego. Abakiliya bagiye kwizera cyane ibyo dukora kuko babona ko bifite ubuziranenge, rero ibi birazamura urwego rwacu.”

Hogan yavuze ko bashaka gukora inzoga z’umwihariko mu Rwanda kandi bakoresheje ibikorerwa mu Rwanda gusa.

Ati “Ndabizi neza ko iyo nkoresheje umunyarwanda, amafaranga muhaye hari abandi bantu batanu nibura agirira akamaro.Iyo nkoresheje ibyakorewe mu Rwanda, hari uwo mba nteje imbere kandi n’amafaranga yagombaga gusohoka mu gihugu ajya hanze kugura icyo kintu akahaguma.”

Hogan yatangaje ko icyatumye aza gukorera mu Rwanda ari uko Leta yorohereza abacuruzi kandi hakaba hari umutekano.

Uru ruganda ni urwa mbere rukora inzoga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Rwanda.

Uruganda 1000 Hills Distillery rwegukanye umwanya wa kabiri mu bamurika beza (Best Exbitors) mu Imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye I Kigali muri Kanama 2016.

Hogan asobanura uko inzoga zabo zengwa
Hogan yavuze ko ibyo bakoresha mu kwenga inzoga biva mu Rwanda
Ibyangombwa bahawe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge ngo bizabafasha kugeza ibyo bakora mu mahanga
Icyangombwa kigaragaza ko ibyo bakora byujuje ubuziranenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kanuma 2017-10-13 06:33:38

Basi tunaisha kabisa uruganda rwa Riqueur Mana tabara urubyiruko karabaye a votre soif!

2
James 2017-10-12 09:57:13

Ariko rero uru Ruganda rwagombye no guteza imbere inzoga yacu yu "URWAGWA". Baka rwenga neza bakoresheje "MACHINE" bagakora kuburyo rugira nka "40%" za Alcol, nkuko "Wisky" na "Vodoka" zimeze. Ubundi bakarugurisha mu mahanga, u Rwanda rukabona Amafaranga aturutse hanze. Ikindi Abaturage nabo bakabona akazi ko guhinga Urutiki, bakarukuramo umusaruro ubagirira akamaro. Inzoga y’Urwagwa ikajya mu mahanga yitwa "URWAGWA Made in Rwanda". Ibi nandika nabikozeho "Experience" kuko nahaye Abazungu, Urwangwa rukamiye neza, bararunywa bwakeye bambwira ngo, nzongere mbazanire Urwagwa, bararukunze cyane, ndetse iyo barubonye ntabwo bangera kunywa za Divayi na Wisky. Muri make Abanyarwanda bareke kwisuzugura, muzamure Urwagwa rwanyu rumenyekane mu mahanga, igihugu kizaruvanamo umusaruro ugaragara Amafranga aturutse hanze.

3
John Roger 2017-10-12 07:14:27

Njye nakosoraga uwanditse iyinkuru ko batavuga Liqueur ahubwo bavuga SPIRTS niryo zina nyaryo kuko muri SPIRTS habamo Liquor( liqueur) , hakabamo Gin, hakabamo Vodka, hakabamo Rum nizindi nyinshi. Murakoze! !

Kwamamaza