IGIHE

Umuhigo wa Mukansanga watsindiye miliyoni mu IKOFI ya Banki ya Kigali

0 18-09-2019 - saa 17:47, Iradukunda Serge

Mukansanga Marie Louise, usanzwe akorera ubuhinzi buciriritse mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyankenke, yiyemeje kwagura ubu buhinzi akora yifashishije amafaranga miliyoni imwe yatsindiye mu IKOFI ya Banki ya Kigali.

Ikofi ifasha abahinzi kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, kwishyura ibintu binyuranye byifashishwa mu buhinzi nk’imbuto n’inyongeramusaruro, ubwizigame n’ibindi.

Mukansanga umaze ukwezi n’igice atangiye gukoresha iyi serivisi, nyuma yo gutsindira aya mafaranga yavuze ko agiye kumufasha kwagura ubuhinzi bwe cyane ko yabukoraga mu buryo buciriritse kubera kutagira ubutaka bwagutse.

Yagize ati “Numva ko nakagombye kugura isambu kugira ngo nagure ubuhinzi bwanjye bive ku kurya ahubwo nsagurire n’isoko”.

Yongeyeho ko no mu byamugoraga harimo kurihirira abana be b’impanga, akaba abona aya mafaranga aje ari igisubizo, kuko azanamufasha kwagura ubucuruzi bwa avoka afatanya n’uyu murimo wo guhinga.

Ati “Mfite n’abana babiri b’impanga numva rero ko no muri aya mafaranga nakwagura ubucuruzi bwa avoka nkora nkabona uko mbarihira, byangoraga kubera ko ndi umugore wibana”.

Uyu muhinzi yavuze ko nyuma y’uko mu gace atuyemo bamenye amakuru y’uko yatsindiye amafaranga n’abandi bahinzi bari kwihutira kujya muri gahunda ya Ikofi ndetse ko n’abataragira iyi gahunda yabagira inama yo kwiyandikisha.

Serivisi ya IKOFI yatangijwe muri Gicurasi 2019, ikaba ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu, ubundi akegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Mukansanga yavuze ko aya mafaranga yatsindiye azamufasha kwagura ubuhinzi bwe
Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, Thierry Nshuti ashyikiriza Mukansanga Marie Louise sheki ya miliyoni 1 Frw yatsindiye
Mukansanga yuzuza ibisabwa ngo ahabwe amafaranga yatsindiye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza