Tigo na ENGEN mu bufatanye buzahesha abantu gutsindira lisansi y’ubuntu

1 7-12-2017 - saa 09:51, Mukaneza M.Ange

Tigo Rwanda ifatanyije n’Ikigo ENGEN gicuruza ibikomoka kuri peteroli, byatangije ubukangurambaga buzamara ukwezi kose aho abanyamahirwe batandukanye bazabasha gutsindira lisansi y’ubuntu.

Abamotari batatu n’umushoferi umwe bazishyura lisansi kuri ENGEN bakoresheje Tigo Cash nibo bazabona amahirwe yo guhabwa iy’ubuntu ifite agaciro k’ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda buri mu nsi ndetse na 60 000Frw buri cyumweru.

Ubu bukangurambaga bwatangajwe kuwa Gatatu mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda igamije gufasha abakiliya ba Tigo kujya bishyura ibikomoka kuri peteroli bakoresheje Tigo Cash.

Mu gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi wa ENGEN mu Rwanda, Sarah Doukoure yavuze ko iki gikorwa kizorohereza abamotari kujya bishyura lisansi bakoresheje Tigo Cash.

Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng yavuze ko nta gihe cyiza cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyasumba iminsi mikuru.

Ati” Uyu munsi n’indi ntambwe ikomeye duteye mu gutanga umusanzu wacu k’u Rwanda ruzira guhererekanya amafaranga mu ntoki, ndetse no kurushaho korohereza abakiliya bacu. Twabanje gukora igerageza ry’ubu buryo kuri sitasiyo za ENGEN, ubu tubitangije ku mugaragaro tunishimira umusaruro byatanze.”

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda igamije gufasha abakiliya ba Tigo kujya bishyura ibikomoka kuri peteroli bakoresheje Tigo Cash
Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng yavuze ko nta gihe cyiza cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyasumba iminsi mikuru
Umuyobozi wa ENGEN mu Rwanda, Sarah Doukoure yavuze ko iki gikorwa kizorohereza abamotari kujya bishyura lisansi bakoresheje Tigo Cash
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Tugirihirwe 2017-12-07 02:03:43

Biroroshye TIGO oyeeee!!!!

Kwamamaza