IGIHE

TECNO yashyize igorora abayigana muri Expo (Amafoto)

1 24-07-2019 - saa 15:55, Uwiduhaye Theos

Sosiyete ikora ikanacuruza telefone zigezweho ya TECNO yadabagije abayigana mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali rizasozwa muri Kanama.

Expo y’uyu mwaka yatangiye ku wa 22 Nyakanga ikazagera ku wa 11 Kanama 2019 i Gikondo kuri Expo Grounds.

Ibigo byinshi byambariye kwigaragaza mu buryo butandukanye butuma byigwizwaho abakiliya bashya cyangwa se bikadabagiza abo bisanganywe, abacuruzi banyuranye baturutse mu bindi bihugu baje kumurikira abanyarwanda n’abandi bitabira Expo, ibyo bakora.

TECNO nayo iri mu bigo biri kumurikira telefoni zayo no kudabagiza abagana aho ibicuruzwa byayo biba biri muri Expo.

Ushinzwe itangazamakuru no kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga muri TECNO, Niyonkuru Yves, yabwiye IGIHE ko bahisemo kugabanya ibiciro bya telefoni nyinshi zitandukanye kugira ngo banezeze ababagana kandi babahe telefoni nziza kandi ziramba ku giciro cyiza.

Yavuze ko telefoni zirimo Tecno Spark 3, Tecno Spark 3 pro, Tecno Camon11, Tecno Camon11Pro, Tecno Pop2, Tecno Pouvoire 3, Tecno Pouvoire 3 Air n’izindi nyinshi zose ziri kugurwa ku giciro cyo hasi ugereranyije n’icyo zisanzwe ziriho.

Yashishikarije abantu kugera ahamurikirwa telefoni za Tecno ubundi bakava mu bwigunge kandi bakajya mu muryango w’abatunze telefoni zigezweho kandi ziramba.
TECNO, ni izina rimaze kumenyekana muri Afurika ku buryo hari aho ushobora kugera wavuga telefone igendanwa, akaba ariryo rihita riza mu ntekerezo za benshi.

Telefone za TECNO zikorerwa mu Bushinwa n’uruganda rwa Transsion, runakora izindi zizwi zirimo Itel na Infinix.

TECNO iri kumurika ibikorwa byayo muri Expo Mpuzamahanga ya Kigali
Ibiciro bya telefoni za TECNO byagabanyijwe ku bantu bari kujya guhahira muri EXpo
TECNO izwi ho kugira amafoto meza ku buryo yishimirwa na benshi

Amafoto: Moise Niyonzima

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
HABIMANA FREDINA 2019-07-24 12:34:16

Andika hano NIBYIZA CYANE KUBA TECNO YAGABANIJE IBICIRO ARIKO MUDUHE TEL TWABABONAHO KUGIRANGO NATWE TUBABAZE TUNJYE NATWE KWIHAHIRA IYO TECNO NDETSE NABABASHIJE KUGERAYO BAFITE NAMBA BAYIDUHE PE!IRACYENEWE

Kwamamaza