IGIHE

RwandAir iratangira ingendo zerekeza i Tel Aviv muri Israël

0 24-06-2019 - saa 14:11, IGIHE

Sosiyete y’Ubwikorezi bw’ingendo zo mu Kirere, RwandAir, mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2019, iratangira ingendo zerekeza mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israël.

Ni icyerekezo cya 29, RwandAir igiye kwerekezamo nyuma y’urugendo iheruka gutangiza ku wa 18 Kamena 2019, ruhuza Kigali n’Umujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RwandAir yatangaje ko urugendo rwa mbere rugana i Tel Aviv rutegerejwe mu ijoro rishyira ku wa Kabiri.

Yanditse ko “Umujyi w’Urwererane “White City” ubaye icyerekezo cya 29 mu byo twerekezamo. Urugendo rugana i Tel Aviv ruteganyijwe mu ijoro ahagana saa sita n’igice ku isaha ya Kigali.’’

Urugendo rwa Kigali- Tel Aviv ruje nyuma y’icyumweru kimwe [ku wa 18 Kamena 2019], RwandAir itangije urwerekeza mu Bushinwa.

Mu 2018, RwandAir yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite zivuye kuri 12 ifite, bityo ikarushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi.

Ibyerekezo bitanu yiyemeje gutangiza muri uyu mwaka bizayifasha kugera kuri 31 iganamo. Bizajyana no kongera abagenzi RwandAir itwara kuko bazava ku 926 571 babarwaga kugeza muri Kamena 2018 bakagera ku 1,151,300 mu 2019.

Kuva mu ntangiriro za 2019, RwandAir yatangije ingendo zerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia; i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Guangzhou mu Bushinwa.

Icyerekezo kigana i Tel Aviv kigiye gutangizwa nyuma y’amasezerano hagati y’u Rwanda na Israël yemerera sosiyete z’ubwikorezi ku mpande zombi gukoresha ibibuga by’indege no kugenderana mu ngendo zidahagaze, ku wa 7 Mutarama 2019.

Ibihugu byombi byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge. Uyu mubano wajemo agatotsi mu 1973 nyuma y’Intambara ya Yom Kippur yatumye ibihugu byinshi bya Afurika byotswa igitutu n’iby’Abarabu.

Waje gusubukurwa mu Ukwakira 1994 ndetse u Rwanda rwohereza Ambasaderi muri Israël ariko rwaje kuhafunga ambasade yarwo nyuma y’imyaka itandatu kubera amikoro. Ambasade yongeye gufungurwa i Tel Aviv mu mpeshyi ya 2015, Rutabana Joseph ahabwa kuruhagararira.

Mu 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israël.

Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu n’ubufatanye mu by’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israël n’ibindi.

RwandAir iratangira ingendo zerekeza i Tel Aviv muri Israël
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza