Rubavu: Hubatswe amasoko ya kijyambere abura abayajyamo

5 26-11-2017 - saa 17:18, Mukwaya olivier

Amwe mu masoko ya kijyambere yubatswe mu Karere ka Rubavu mu bihe bishize yabuze abacuruzi bayakoreramo, bake bayajyamo bakavuga ko babuzwa icyashara n’udusoko duto tugiye turi ku mihanda no mu nsisiro.

Abaturage baturiye isoko rya Rukoko, ahazwi nka Buhuru riri mu Kagali ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu, hashize imyaka igera kuri irindwi ryubatswe ariko ridakorerwamo; isoko rya Rugerero ryo rimaze imyaka irenga 10 ariko naryo abaririmo bavuga ko usanga ryambaye ubusa.

Ntamugabumwe Jerome ucururiza muri iri soko avuga ko bahangayikishijwe cyane no kutabona abakiriya.

Yagize ati “Tubona ari intege nke z’abayobozi, usanga ibintu bidanditse ahantu hose, nta muntu uzaza kugura hano ibintu abisize hanze kandi binahendutse kubera ko badasora.”

Yakomeje avuga ko bahora babimenyesha ubuyobozi bakizezwa kwirukana abacururiza ku mihanda, bose bakazanwa mu isoko ariko ntibikorwe, n’abaririmo bakagenda barisohokamo.

Yagize ati” Umucuruzi araza yabura abakiriya akagenda, undi akaza agahanyanyaza byamunanira agasubira muri karitsiye aho yabona abakiriya, turifuza ko abantu bose baza muri iri soko, abantu bose bagatozwa guhahira aha aho kugira ngo bahahire muduce dukikije isoko.”

Nyiranganizi Odette utuye mu Murenge wa Rugerero we yagize at “Iri soko ryaje ari igisubizo tuvuga ngo turasubijwe ariko ntabwo ryigeze rirema imyaka irihiritse, ariko usanga biterwa n’uko hari abacuruzi bicira abandi noneho bagacururiza ku mihanda, mu nsisiro ugiyemo akabura abamugana nawe akabivamo. Iki kibazo cy’abacururiza mu nsisiro kimaze kuduhangayikisha kuko kirahombya impande zose.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeranya n’aba baturage ku gihombo giterwa n’abagicururiza ku mihanda aho kujya mu masoko ya kijyambere, ariko kavuga ko hari ngamba zafashwe mu gutuma ayo masoko akora neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, yagize ati “Nko ku isoko rya Buhuru twafashe ingamba ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2018 hari ibicuruzwa bizajya bihabarizwa, cyane imboga kuko inyinshi ziva muri biriya bice naho iryo mu Murenge wa Rugerero twasanze rigomba gusanwa rigatunganywa ubundi tugakurikizaho ingamba zigamije gutuma aganwa nk’uko bikwiye.”

N’isoko ryubatswe mu Murenge wa Rugerero naryo ntiriraganwa uko bikwiye, kubera ko riri hagati abahatuye bakaba barema isoko rya Gisenyi n’irya Mahoko.

Abaturage bacururiza mu muhinda bo usanga bavuga ko kutajya mu masoko ya kijyambre biterwa n’ubushobozi buke.

isoko rya Rukoko riri mu Murenge wa Rubavu, hashize imyaka igera kuri irindwi ryubatswe ariko ridakorerwamo
Abaturage bahaha ibyo kurya babigurira cyane mu dusoko duto no ku mihanda
Udusoko duto turemera ku mihanda no mu nsisiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rutamu 2017-11-27 03:31:43

amahoro banyarwanda, nagirango nanjye ngire icyo mvuga kuri ibi bikorwa biba byatwaye akayabo ariko ntibitange umusaruro. muri ibi bikorwa niho abayobozi bibira amafaranga hagategurwa amasoko kugirango ifaranga risohoke nabo bakureho ayabo hari igihe n’akazi ko kubaka gakorwa na companies zabo bayobozi cg benewabo. ntahandi amafaranga menshi asohokera uretse mumasoko.

2
Mawazo 2017-11-27 00:42:26

The result of planning for people without them!

3
Makaka 2017-11-26 19:39:48

Erega kubaka isoko utabanje kujya inama n abo uryubakiye ni ukwikoza ubusa.Abantu bagira icyo bita les habitudes de vie...ibyo bamenyereye mu buzima bwabo.Twese tuzi akamaro k udusoko duto two muri karitsiye.What you do without the people you do it against the people.

4
Matabaro 2017-11-26 13:58:25

Ibipinga gusa.

5
Bebe 2017-11-26 11:00:35

Iki nikibazo rwose

Kwamamaza