IGIHE

MTN yasoje poromosiyo ya ’Barushe utsinde’ yo guhemba abayihagarariye

0 5-06-2019 - saa 18:18, Ferdinand Maniraguha

Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda yasoje poromosiyo yari imazemo ukwezi yo guhemba abayihagarariye hirya no hino mu gihugu barushije abandi gucuruza.

Muri iyi poromosiyo yiswe ‘Barushe Utsinde’, MTN yahembye abayihagarariye (agents) 228 mu gihugu hose barushije abandi gucuruza no kugurisha serivisi zayo.

Mu bihembo abatsinze bahawe harimo Televiziyo za Samsung, matola, amagare, telefone za Samsung n’ibikoresho by’umuziki.

Mu muhango wo gutanga ibyo bihembo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubucuruzi muri MTN, Norman Munyampundu yagize ati “Poromosiyo yari igamije gushimira abahagarariye MTN hirya no hino mu gihugu, tubashimira kuba ari abizerwa n’umuhate wabo mu guteza imbere ubucuruzi bwabo. Ibyo byatumye MTN iza ku isonga mu bigo by’itumanaho mu Rwanda.”

Munyampundu yavuze ko bimwe mu byagendeweho batoranya abahagarariye MTN barushije abandi, harimo iterambere ry’ubucuruzi bwabo, serivisi baha abakiliya, umuhate w’ubufatanye n’ibindi.

Yagize ati “Abahagarariye MTN bafite uruhare runini mu guteza imbere ibicuruzwa na serivisi zayo ndetse no gufasha abakiliya. Kwiyongera kw’ibikorwa na serivisi bya MTN n’ubwiyongere bw’abaduhagarariye bisobanuye ko hari amahirwe menshi ari guhangwa, bigateza imbere ubuzima bwa buri wese.”

MTN Rwanda ibarizwa muri MTN Group yo muri Afurika y’Epfo. Yatangiye gukorera mu rwa Gasabo mu 1998. Iyi sosiyete iri ku isonga mu bigo by’itumanaho mu gihugu, ifite abakiliya basaga miliyoni enye n’ibihumbi 500.

Itanga serivisi zo guhamagarana, ama-unité yo gukoresha kuri internet .

MTN Rwanda yanagize uruhare muri gahunda y’ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki binyuze muri Mobile Money, Tap&Pay ndetse no kwizigamira no kubona inguzanyo muri MoKash.

Hahembwe abahagarariye MTN bagera kuri 228
Bamwe mu batsinze bahembwe matola
Amagare ni bimwe mu bihembo byatanzwe na MTN muri poromosiyo 'Barushe Utsinde'
Bamwe mu bahagarariye MTN bahembwe ibyuma by'umuziki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza