IGIHE

MTN Rwanda yahawe umuyobozi mushya

1 10-09-2019 - saa 15:05, IGIHE

Sosiyete y’itumanaho, MTN Rwanda, yahawe umuyobozi mushya, Mitwa Kaemba Ng’ambi, wasimbuye Bart Hofker, wari umaze imyaka itatu ayiyobora.

MTN Group Ltd kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko abayobozi bakuru b’amashami yayo muri Zambia na Côte d’Ivoire bagomba kuva ku mirimo yabo mu mpera z’uku kwezi.

Reuters yanditse ko Philip van Dalsen wayoboraga MTN muri Zambia, wageze muri iki kigo mu 2012 azasimburwa na Bart Hofker, Umuholandi wayoboraga MTN Rwanda mu Ukwakira uyu mwaka.

Mitwa Kaemba Ng’ambi niwe wagizwe umuyobozi mushya wa MTN Rwanda. Ng’ambi yari umuyobozi mukuru wa AirtelTigo muri Ghana, mbere yaho akaba yari umuyobozi wa Tigo Senegal.

Iki kigo kandi cyatangaje ko Freddy Tchala, wayoboraga MTN muri Côte d’Ivoire, wari umaze imyaka 17 akorera iki kigo, azakivamo mu mpera za Nzeri, hakazatangazwa uzamusimbura nyuma.

Umuvugizi wa MTN Group, Karen Byamugisha yavuze ko van Dalsen na Tchala, bahagaritse akazi ku mpamvu zabo bwite. MTN ikorera mu bihugu 21 byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

MTN Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998. Imibare yo muri Werurwe 2019 igaragaza ko ari wo murongo uhuriweho n’abanyarwanda benshi, bagera kuri miliyoni 4.8.

Imibare yo mu Ukuboza 2018 igaragaza ko MTN yinjije miliyari 30.1 Frw muri uwo mwaka mbere yo gutanga imisoro, ibona inyungu ya miliyari 7.7 Frw.

Mu mwaka wa 2017, MTN yaguye mu gihombo cya miliyari 8.5 Frw ahanini bitewe n’ihazabu ya miliyari 15.5 Frw yaciwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’abashinzwe imisoro.

Muri uwo mwaka iyi sosiyete yishyuye imisoro ya miliyari 28 Frw na miliyari 8.2 Frw ku banyamigabane bayo.

Mitwa Kaemba Ng’ambi wahawe kuyobora MTN Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Daniel 2019-09-10 16:11:30

Welcome twishimiye srivise nziza mutugezaho .murakoze

Kwamamaza