IGIHE

Minicom yasabye abanyarwanda guhesha ishema igihugu bambara ibyakorewe mu Rwanda

6 22-09-2019 - saa 13:20, Akayezu Jean de Dieu

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, MINICOM, yasabye abanyarwanda kurushaho guhesha ishema igihugu Bambara imyenda yakorewe mu Rwanda no muri Afurika y’iburasirazuba.

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe ya 36 yabaye kuri uyu wa Kane ku cyicaro cy’uyu muryango i Arusha muri Tanzania, ni uko buri wa Gatanu abatuye akarere by’umwihariko abakora mu nzego za Leta bazajya bambara imyenda ikorerwa muri EAC hagamijwe guteza imbere ibyahakorewe.

Hanemejwe ko “Icyumweru cya mbere cya Nzeri nka ‘Afrika Mashariki Fashion Week’, buri mwaka kikazajya kibamo imurikagurisha ry’imyenda yakorewe muri EAC.”

Akanama gashinzwe ibIjyanye n’ubucuruzi, inganda, imari n’ishoramari muri EAC, kafashe iyi myanzuro kagamije gukangurira ibihugu byo mu karere kurushaho guteza imbere inganda z’imyenda, bijyanye na gahunda bifite yo guca caguwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minicom, Sebera Michael, na we wari witabiriye iyo nama yavuze ko “EAC n’abayobozi bose twiyemeje ko tuzajya twambara ‘Made in East Africa’ buri wa Gatanu.”

Yakomeje agira ati “Ibi ariko murabizi ko natwe nka Minicom twari twarashyizeho umurongo w’uko buri wa Gatanu w’ukwezi tuzajya twambara imyambaro ikorerwa mu Rwanda, ariko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya EAC, natwe tugomba kubikora kugira ngo dushishikarize abanyarwanda nabo bajye bambara ibikorerwa iwabo.”

Sebera avuga ko gushyira mu bikorwa iki cyemezo ari uguhesha ishema Abaturage b’ibihugu byo muri EAC, ariko kandi ari no kugira ngo abakora imyambaro muri ibi bihugu barusheho gutezwa imbere ari nayo mpamvu abaturage basabwa kubyubahiriza.

Ati “Icya mbere ni ugushishikariza Abanyarwanda ngo bagure ibintu byiza dukorera mu Rwanda, ikindi ariko ni ishema ry’igihugu. Ni ngombwa ko bikorwa. Turakangurira abanyarwanda kutujya inyuma tugateza imbere ibyiza bikorerwa iwacu.”

Gahunda y’imyaka itatu (2016-2019) yo kongera ubwiza n’ingano by’imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda yitezweho gufasha igihugu kuzigama miliyoni $76 mu yatumizwagamo ibya caguwa mu mahanga.

Guverinoma y’u Rwanda yatangije iyi gahunda ikuraho imisoro ku nganda zinjiza ibikoresho by’ibanze n’imashini zikenerwa mu gukora imyenda n’inkweto no kuzamura imisoro ku binjiza imyenda yambawe.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko gahunda yo kongerera ubwiza ibikorerwa mu Rwanda izasozwa itanze akazi ku bantu bagera ku 25 655 ndetse itume ibyo igihugu cyohereza mu mahanga byiyongeraho miliyoni $43. Ibyo rutumizayo na byo ngo bizagabanuka bigere kuri miliyoni $33 bivuye kuri miliyoni $124 mu 2015.

Minicom yasabye abanyarwanda guhesha ishema igihugu bambara ibyakorewe mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kalisa 2019-09-23 01:35:03

Yego, nihashyirweho amaduka, hamamazwe, abantu bazahamenya, bagure ibyiwacu. Ni ngombwa cyane.

2
kalisa 2019-09-23 01:35:02

Yego, nihashyirweho amaduka, hamamazwe, abantu bazahamenya, bagure ibyiwacu. Ni ngombwa cyane.

3
kalisa 2019-09-23 01:35:02

Yego, nihashyirweho amaduka, hamamazwe, abantu bazahamenya, bagure ibyiwacu. Ni ngombwa cyane.

4
kalisa 2019-09-23 01:35:02

Yego, nihashyirweho amaduka, hamamazwe, abantu bazahamenya, bagure ibyiwacu. Ni ngombwa cyane.

5
Jean Claude Musemakweri 2019-09-22 10:28:36

Mu rwego rwo gutez’imbere made in Rwanda RDF ntizongere kugura imyenda hanze kandi n’abana babayobozi bacu bajye biga mu Rwanda ndetse abantu barangije mu ma Kaminuza yo mu Rwanda bagirirwe ikizere bahabwe imyanya ikomeye muri Leta

6
JEAN 2019-09-22 07:59:33

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa iwacu hashyirweho shops mu gihugu hose aho abantu bose babasha kubona ibikorerwa iwacu kdi hongerwe ubukanguramba abanyarwanda twese twumveko kwambara ibyiwacu gukoresha ibikoresho byakorewe iwacu arukwihesha agaciro kdi twubaka igihugu cyacu. duterwe ishema no kwambara ibyiwacu kuruta gukunda ibyahandi.

Kwamamaza