IGIHE

Menya byinshi ku moko y’ifu z’uruganda rwa SOSOMA zifite intungamubiri zidasanzwe

0 11-07-2019 - saa 10:03, Thamimu Hakizimana

SOSOMA, ni uruganda ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ruzwiho ubunararibonye mu gukora ifu zitandukanye kandi zifite intungamubiri zidasanzwe ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Uru ruganda rwatangiye mu mwaka wa 2008, rufite umwihariko udasanzwe kuko rukora ifu z’igikoma zitandukanye zirimo intungamubiri zikenerwa n’abana bato n’abarengeje imyaka ibiri, abasheshakanguhe n’abandi bose.

Ubusanzwe SOSOMA ni imvange ya soya n’amasaka ndetse n’ibigori

Ushinzwe Ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa by’ururuganda, Uhoraningonga Leon Fidèle, ahamya ko uru ruganda rukora amafu akomoka ku bihingwa bya Kinyarwanda (ibinyampeke) kandi harimo n’avangwa bitewe n’ibikurikizwa cyangwa ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu guhuza ifu, mu rwego rwo kugira ifu zujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.

Anashimangira ko uru ruganda rukora ifu zitandukanye zifite intungamubiri ihambaye ku buzima bw’ikiremwamuntu, nk’uko byemezwa n’abazikoresha n’umusaruro bitanga.

Uhoraningoga, akomeza ahamya ko SOSOMA nimero ya mbere ari imfashabere kuko ifatwa n’abana bujuje amezi atandatu ndetse SOSOMA nimero ya Kabiri ifatwa n’umwana w’imyaka ibiri kubera ko aba atangiye gukura kandi ikunzwe kwitwa iy’umuryango bitewe n’uko n’abantu bakuru bayinywa kandi bayikunda.

Uhoraningoga, akomeza agira ati “SOSOMA 2 Fortified, yo iba yongewemo intungamubiri n’imyunyungugu bitandukanye. Ni yo bita ‘’Ruvubutabakambwe’’ kuko n’iy’abasheshakanguhe cyane ko yamamaye mu gusigasira ubuzima bw’abakuze bakongera bakagira ubuzima bwiza ku buryo ari nayo abantu bakuru bakunda cyane kuko badakunda kurya kuko uwayinyweye nta kibazo agira.”

Akomeza avuga ko iyi fu SOSOMA 2 Fortified ari umwihariko kuko ari nayo igenewe abana bafite imirire mibi, kuko intungamubiri zirimo zikemura ibibazo byose baba bafite ku buzima bwabo, bagasubirana itoto.

Yongeyeho ko hari n’ifu ya MSB ikozwe n’ibigori na soya n’amata n’izindi vitamine nyinshi zirimo Vitamine B1, Vitamine b2 na vitamine 6 ndetse vitamine 12 na Vitamine C.

Uru ruganda rwa SOSOMA runakora ifu y’ibigori (kawunga) yitwa Songa ikaba ikunzwe na benshi kubera uburyohe, ubwiza, ubuziranenge n’intungamubiri z’umwimerere zikubiyemo.

Mu rwego rwo kurwanya uburozi bwa ‘’Aflatoxines’’, buturuka ku gutunganya nabi ibikomoka ku binyampeke, butera kanseri zibasira cyane umwijima n’igwingira ku bakiri bato, Uhoraningoga Léon Fidèle, yahamije ko umwihariko w’amafu y’uruganda rwa SOSOMA, ari uko rufite laboratwari yemewe ku rwego mpuzamahanga, mu igenzura, mu gutunganya ayo moko yose y’ifu rukora.

Uhoraningoga yasabye abanyarwanda muri rusange n’abandi bose bakoresha ifu y’igikoma cyangwa ya kawunga, kwitwararika mu gukoresha izujuje ubuziranenge, birinda kwiteza ibibazo bya za kanseri no kwiyangiriza ubuzima muri rusange.

Akomeza agira ati “SOSOMA ari ubuziranenge n’ubuzima bwiza’’.

Uyu mugabo yongeye gusaba abanyarwanda kugana mu imurikagurisha rizatangira vuba aha, kuko bazacuruza ifu za Sosoma ku giciro gito cyane kiri munsi y’ikiranguzo ndetse ko ntawe ukwiye gusiga umwana we kuko babageneye impano.

Amwe mu moko y'ifu akorwa n'uruganda rwa SOSOMA
Ifu ya kawunga yitwa Songa
Ifu ya MSB ikorwa n'uruganda SOSOMA
Ifu ya MSB ikungahaye ku ntungamubiri
Uruganda SOSOM rukora ifu z'ubwoko bwinshi
SOSOMA nimero ya kabiri
Ushinzwe Ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa by’uru ruganda, Uhoraningonga Leon Fidèle
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza