IGIHE

Kigali: Nyuma y’ivugururwa rya internet mu modoka, abagenzi barishimira imikorere ya Tap&Go WiFi

11 11-02-2019 - saa 09:53, Thamimu Hakizimana

Nyuma yaho umushinga wa interinet mu modoka zitwara abantu ugiriye ibibazo abakiriya bakayibura, Ikigo AC Group, muri kanama 2018 cyatangije undi mushinga wo kuwuvugurura wiswe Tap&Go WiFi.

Ubuyobozi bwa AC Group, yanazanye amakarita yo kwishyuriraho ingendo mu Mujyi wa Kigali azwi nka Tap&Go, bwatangarije IGIHE ko nta kibazo cy’abagenzi bijujutira interinet mu mudoka zibatwara kizongera kubaho.

Ushinzwe gahunda yo gushyira internet mu modoka mu kigo AC Group, Munezero Christa, yemeza ko mbere ikibazo cya interinet cyagaragaraga mu modoka zitwara abagenzi cyaterwaga n’uko ahanini bari bakiri mu igerageza.

Yagize ati “Interinet twatangiye kuyishyiramo muri Kamena 2018 dutangirana n’imodoka 100 ariko aho bwari mu buryo bw’igerageza. Nyuma twagiye duhabwa amakuru n’abagenzi bagaragaza ko bishimiye iyo serivisi noneho dutangira gutekereza uko twazishyira mu modoka zose.”

Yongeyeho ko ubu interinet imaze gushyirwa mu modoka zose ziri muri kigali kandi ikora neza ndetse bari kwiga uko bazanashyiramo porogaramu izajya ifasha abantu gusoma ibitabo n’ibindi kugira ngo igihe bari mu rugendo bibafashe.

Munezero yakomeje avuga ko interinet yo mu modoka yitabirwa cyane kuko mu Ukuboza 2018 basanze abantu ibihumbi 300 aribo bayikoreshaga ku munsi.

Umuturage witwa Bizumuremyi Fidèle, avuga ko yishimiye cyane kuba ikibazo cya interinet yo mu modoka cyakemutse.

Yagize ati “Ubu ibintu ni byiza kuko noneho interinet iri gukora nta kibazo, naho mbere baratubwiraga ngo irakora kandi idakora mu gihe byahoraga bivugwa ko mu mafaranga y’urugendo umuntu ariha haba harimo n’aya Interinet.”

Mukeshimana Zawadi we yagize ati “Twabyishimiye cyane kandi wumve ngo cyane kubera ko nk’ubu urabona ko mpugiye kuri Facebook mu mwanya imodoka itarahaguruka muri gare, mbere wategerezaga ko yuzura ukarambirwa kuko ntacyo wabaga uhugiyeho."

Ubuyobozi bwa AC Group bunemeza ko buri gukemura utundi tubazo duke twagiye tugaragara mu minsi ishize turimo utw’abashoferi bishyurwaga mu ntoki, ku buryo ubu bugiye no gushyira Camera mu modoka zose zitwara abagenzi kugira ngo hajye hamenyekana amakuru yose yabereye muri ibyo binyabiziga.

Umugenzi ugiye kwinjira mu modoka arabanza akishyura akoresheje ikarita ya Tap&Go
Ku modoka hari ikirango cyerekana ko mu modoka harimo internet ya Tap&Go Wifi
Umugenzi arimo kugenda mu modoka akoresha Internet
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Janvier 2019-02-12 10:21:52

Ni byiza gukemura ikibazo cya internet arko hari ikibazo kibangamiye abagenzi kuburyo bukomeye kbsa! Ikibazo cyuko buri mugenzi wese yatunga ikarita biratubangamiye rwose, ntibyumvikana ukuntu uba wavuye mu rugo uri kumwe numuryango mwajya gutega bigasabako buri wese agira iye carte! Nimwibaze namwe ukuntu waba uri kumwe numwana ngo ubanze ugende cg we ngo agende. Ese uwo mwana muzongera guhurira he? Umumaro wi carte nuko ikoreshwa mu kwishyura Bus sinzi rero niba haraho bihurira nuko aba chauffeurs bishyuza. Ndibazako niyo wakoresha ikarita imwe ukishyurira Bus yose nta gihombo bibatera .ikarita tuzi umuntu agomba gutunga iye ni irangamuntu. Sindabona cg ngo numve wasohokanye umuryango muri Hotel wakenera kwishyura ukoresheje Visa card ngo bagusabeko buri wese akoresha iye?! Nukuri birababaje gushaka inyungu kwibifi binini bikomeje kubangamira benshi

2
Caty 2019-02-12 03:24:02

Iterambere rirakataje pe. Njye nagiraga ngo ni ukubeshya sinigeze ngerageza iriya Wifi. Ubu noneho ngiye kugerageza ndebe.
Ariko mutubwirire bariya ba chaufeurs birizamo imipira muri radio zo mu modoka ko ntacyo bimariye abagenzi pe. Ushaka kumva radio yajya yitwaza ecouteurs akayumvira kuri phone ye. Biriya bituma abagenzi batiganirira ngo bahuze urugwiro; cg c ngo biturize bakoresha iyo Wifi.
Ikindi numvaga bakagombye kurebaho ni uburyo umuntu yajya yishyura amafaranga angana n’urugendo yakoze. Ni gute uva mu mugi ugiye mu kanogo ukishyura angana n’ujya Kimironko? Umuntu yakagombye gukozaho ikarita yinjira mu modoka, akongera agakozaho asohotse, maze icyuma kikabara amafaranga gikuraho gikurikije umubare w’ibyapa (cg ibirometero).

3
S franc 2019-02-11 12:33:54

Nonese Code umuntu yifashisha kugirango umuntu akoreshe iyo internet yo muri Bus nikangahe kotutayizi

4
sandrine 2019-02-11 06:21:51

Mwiriweho, ikoranabuhanga rya Pap

5
protegene 2019-02-11 06:09:45

iyo internet muvuga ikorahe ko mumudoka ziva kimironko zijya inyanza ko idakora

6
protegene 2019-02-11 06:09:44

iyo internet muvuga ikorahe ko mumudoka ziva kimironko zijya inyanza ko idakora

7
Mizero 2019-02-11 05:32:45

Ibyo muvuga n’ibikorwa bifite incompatibilités: kuba ubyigana ukajya no kuri internet.
Iyo muri gukora ni byiza ariko bifite birantega nyinshi, zirimo kuba abantu batinya kujyana machine zabo muri bus, kuba haba hari umubyigano ukabije kuburyo bitorohra abagenda basotse nk’ibijumba gukoresha internet.
Ndajya inama ko mu bufatanye n’abashinzwe transport, mwagena umubare w’abakwiriye kugenda muri bus, then mukabona kuvuga ibya internet. sinon, mwazishyira kuri arret bus kuko niho mbona tumara igihe kinini tuzitegereje zikadutambukaho, cg tanazigeramo umuntu akaba yirwanaho areba aho akandagira cy ko ntawe akandagiye.

8
muhizi 2019-02-11 04:58:13

Muzashyiremo map izajya igaragaza icyapa imodoka igiye kugeraho kugira ngo uvamo yitegure na shoferi bimurinde kugenda abaza abavamo

9
Kagabe Placide 2019-02-11 04:36:24

Uburyo bwogukoresha amacard mumodoka mumujyi wa kigali nibwiza.
Ariko itiya sisiteme bazanye yokuvugango niba urikumwe n,umuryango buriwese agomba kiba afite ikarita yiwe ?bityo bigatuma umuryango ugenda amahara kwinshi.bikagaragarako,arugushaka inyungu nyinshi mubagenzi.murakoze

10
emma 2019-02-11 03:38:20

Mwakoze
Gusa icyo mwatwigira mubitejereje neza byimbitse ni aho muherutse kuvuga ko ntawe uzakorezaho undi! Ibyo bizatugora ntabwo byitaye Ku Ngungu za twese. Haba Ubwo umuryango utembereye cg incuti bagakoresha ikarita imwe. Bikarokora iryo faranga ubugali bukaboneka. Ibaze abantu 4 mu nzu imwe baguze ikarita barava Kigali bakazibika Rwose ni ukutugora! Mukomeze mudutekerereze nyabuna

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza