Inyungu ya 11% ku nguzanyo za VUP mu bituma abagenerwabikorwa bazitinya

3 24-11-2017 - saa 21:22, Emma-Marie Umurerwa

Inguzanyo zo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu ku baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe muri gahunda ya VUP, hari abaturage bayiteye umugongo bakavuga ko inyungu ya 11% isabwa ari nyinshi.
Ibi byatumye amafaranga yagenewe ibi bikorwa ahera kuri konti z’Imirenge Sacco imwe n’imwe. Byaganiriweho kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017, mu nama ngarukamwaka nyunguranabitekerezo itegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress.
Paxpress igaragaza ko mu biganiro (...)

Inguzanyo zo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu ku baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe muri gahunda ya VUP, hari abaturage bayiteye umugongo bakavuga ko inyungu ya 11% isabwa ari nyinshi.

Ibi byatumye amafaranga yagenewe ibi bikorwa ahera kuri konti z’Imirenge Sacco imwe n’imwe. Byaganiriweho kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017, mu nama ngarukamwaka nyunguranabitekerezo itegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress.

Paxpress igaragaza ko mu biganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi hari aho bagiye bagera bagasanga amafaranga menshi abitswe muri za Sacco.

Nko mu Murenge wa Nyarusange(mu Karere ka Nyanza) muri 2016, bari bafite miliyoni zisaga 100 zigenewe inguzanyo ya VUP zidakoreshwa, ikindi cyagaragaye ni uko abaturage badafite amakuru ahagije ku buryo abakagombye gufata ayo mafaranga bagira ubwoba bwo kuyafata.

Abaturage bavuga ko kuba inyungu yaravuye kuri 2% igera kuri 11% kandi iyi nguzanyo bakaba bayifata ari uko bamaze gutanga ingwate y’amasambu yabo ngo ni ikibazo kuri bo.

Ibi byatumye bamwe mu bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo bifuza ko nk’uko iyi gahunda igamije gufasha abaturage bari mu bukene bukabije kubuvamo, bakwiye no gukurwa ku mutwaro wo kwakwa inyungu bise iz’umurengera.

Kangwwagye Justus, ushinzwe imitwe ya politike n’imiryango itari iya Leta muri RGB, yavuze ko ikibazo cy’amafaranga y’inguzanyo za VUP usanga yarabuze abayafata na bo bakizi.

Yagize ati “Mu turere 14 twasuye, twasanze hari ikibazo kuri ariya mafaranga y’inguzanyo zihabwa abaturage, amafaranga menshi abitswe muri za Sacco ntahabwe abaturage. Ikindi twabonye ni ikintu cy’icyoba ku bagomba gufata amafaranga y’inguzanyo bagakora bakishyura bumva ko harimo ikibazo.”

Umuvugizi wa Minaloc, Ladislas Ngendahimana yagize ati “Nka kiriya cy’amafaranga atangwa mu kwiga imishinga ku mafaranga y’inguzanyo atazarenga ibihumbi 100 nkeka ko ari ikibazo koko cyazasuzumwa kuko ushobora gusanga hirya ya biriya bihumbi 30 byo kwiga umushinga hari n’andi mafaranga agenda ku buryo umugenerwabikorwa adashobora kubona amafaranga atarenga 50% by’inguzanyo yasabye.”

Ngendahimana yakomeje avuga ko ibi bishobora kubera inzitizi gahunda yo gukura abaturage mu bukene binyuze mu nguzanyo za VUP bikaba bizakemurwaku bufatanye n’izindi nzego ariko yemeza ko inyungu ya 11% ku nguzanyo Atari nini.

Ati “Kuvuga ko inguzanyo ya 11% ari menshi ntabwo ari byo, buriya bacaga 2% ku kwezi ntabwo byari 2% ku mwaka. Nufata 2% ugakuba n’amezi 12 uzasanga iyo nguzanyo yari ifiye inyungu ya 24% ku mwaka.”

Akomeza avuga ko ngo impamvu ituma aya mafaranga ahera muri za Sacco ari uko abaturage badakora imishinga ngo bayaguze n’abayiteguye ugasanga batabikora neza.

Inamayitabiriwe nabantu b'ingeri zitandukanye
Abitabiriye inama ngarukamwaka nyunguranabitekerezo itegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Prophete 2017-11-27 00:32:27

Iyi nkuru irimo amakuru atariyo kabisa, ntabwo 2% y’inyungu yabarwaga ku kwezi ahubwo ni ku mwaka kdi nta bukerererwe yabarirwaga, ahandi avuga ibihumbi 30 bitangwa mu kwiga imishinga nabyo ntibishoboka keretse niba ari error!

2
zongo 2017-11-25 08:50:41

Nyakubahwa umuvugizi wa MINALOC kwiga imishinga Leta yarabyoroheje biciye muri gahunda ya NEP KORA WIGIRE, muri buri murenge hari umukozi ubishinzwe BDA wishyura 3000 gusa, ntago ari 30,000 murakoze

3
gasore 2017-11-25 00:33:10

Aliko ibi ni ukurengera rwose!
Umuntu aritwa umukene mugashaka no kumunyunyuza! 11 % ni menshi cyane, yemwe n’ariya 2 nayo ntiyari akwiye! Ubundi bakagombye kubafasha bakabishyurira nka 20% ahubwo bakazasubiza 80% y’ayo bagurijwe. Ubwose uwo mwita umutindi-umukene si byaba ari ukumushyira mu buhanya ahubwo.
Ikindi umukene iyo ngwate azatanga ni iyihe!
Please be realistic!

Kwamamaza