IGIHE

Icyayi cya Kitabi n’icya Gisovu byaciye agahigo ku isoko muri Kenya

1 13-08-2019 - saa 22:27, IGIHE

Icyayi cya Kitabi n’icyayi cya Gisovu, byahagarariye neza u Rwanda ku isoko ry’icyayi ryo mu gihugu cya Kenya, aho byaciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi kurusha ibindi, kuva iri murikagurisha ryatangira mu 1956.

Mbere y’uko isoko risozwa i Mombasa kuri uyu wa Kabiri, icyayi cya Kitabi cyaguzwe ku $6.06 mu gihe icyayo cya Gisovu cyaguzwe $5.97, igiciro kiri hejuru cyane ugereranyije n’uko bisanzwe.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, icyayi cya Gisovu ni cyo cyari cyaguzwe menshi ($5.5), mu gihe icyayi cya hafi cyo muri Kenya cyari icy’uruganda rwa Githongo rwo mu gace ka Meru, cyaguzwe $4.28 ku kilo.

Ibihugu byo muri aka karere bihurira kuri iri soko ry’i Mombasa, icyayi cyabyo kigahatana mbere yo kwerekezwa ku isoko mpuzamahanga. Ni igikorwa gitegurwa n’Ihuriro ry’abacuruzi b’icyayi muri Afurika y’Iburasirazuba ( East Africa Tea Trade Association, EATTA).

Mu Rwanda Icyayi cyatangiye guhingwa mu 1961. Mu mwaka wa 2018 cyakorwagamo n’abahinzi 42840, gihingwa kuri hegitari 26897 mu turere 12 tw’igihugu. Ingano yacyo yarazamutse iva kuri toni 14 500 mu 2000 igera kuri toni 27 824 mu 2017/2018.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), kigaragaza ko mu 2016-2017 icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari toni 25,128 zavuyemo miliyoni $74,5 mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 habonetse toni 27 824 zasaruwemo miliyoni $88.

Mu 2018 mu Rwanda hari inganda 16 zitunganya icyayi. Mu bakoranaga na zo abagore bari 60% n’abagabo 40%.

Icyayi cy’u Rwanda kimaze kuba ubukombe, muri Gicurasi umwaka ushize cyahawe ibihembo 11 muri 12 byatangiwe mu Nama yahuje Abahinzi b’Icyayi muri Afurika, yabereye i Nairobi.

Icyayi cy'u Rwanda gikomeje kwihagararaho ku isoko mpuzamahanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
shumbusha Telesphore 2019-08-14 01:31:31

Nitwa SHUMBUSHA Telesphore ndi mu murenge mwiza wa Buruhukiro twishimiye ko icyayi cya Kitabi cyaje imbere mukugura menshi twizeyeko n’icyayi cya MUSHUBI ubukurikiraho cyizaba icyambere

Kwamamaza