Hagiye gusuzumwa impinduka mu biciro by’ingendo mu gihugu

26 6-11-2017 - saa 17:49, Rabbi Malo Umucunguzi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) n’amashyirahamwe y’abatwara abagenzi mu Rwanda bagiye gutangira ibiganiro harebwa niba ibiciro by’ingendo biguma uko biri cyangwa bikazamurwa nyuma y’uko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli bizamutse mu cyumweru gishize, bikarenga amafaranga yari yaragendeweho ku biciro by’ingendo bisanzwe.

Ibiciro by’ingendo bisanzwe byatangiye gukurikizwa ku itariki 1 Ugushyingo 2015, icyo gihe RURA n’amashyirahamwe atwara abagenzi bemeranya ko ibiciro bishya by’ingendo bishobora gusuzumwa mu gihe igiciro cya litiro imwe ya mazutu cyarenga 960 Frw.

Kuva kuwa 4 Ugushyingo 2017, igiciro gishya cya lisansi mu Mujyi wa Kigali byemejwe ko kitagomba kurenga 1031 Frw kuri litiro naho mazutu ntikirenge 994 Frw kuva kuwa. Ni ukuvuga ko ku mafaranga yagenwe ku isuzumwa ry’ibiciro hamaze kurengaho 34 Frw.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubukungu muri RURA, Dr Rutimirwa Benjamin, yabwiye IGIHE ko hateganyijwe inama izahuza urwego ngenzuramikorere n’amashyirahamwe ya RFTC (Rwanda Federation of Transport Cooperatives) n’Ishirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda (ATPR - Association des Transporteurs des Personnes au Rwanda), hakarebwa niba ibiciro biguma uko biri cyangwa bizahinduka.

Yagize ati “Kuganira ni ukubera ko ureba kuba byararenze 960 Frw, niho baba bafite uburenganzira bwo kuba basaba ko ibiciro bihindurwa, natwe tukaba dufite inshingano yo kubihindura ariko ntabwo bihita bikorwa.”

Yasobanuye ko bizasaba ibiganiro byimbitse hagati y’abakora umurimo wo gutwara abagenzi na RURA, haba hari impinduka bibaye ngombwa ko zikorwa, hakazabaho ibiganiro byanagirwamo uruhare n’amashyirahamwe ahagararariye abaguzi, mbere y’uko ibiciro bishya byemezwa n’inama y’ubutegetsi ya RURA.

Ati “Birashoboka ko byazamurwa, gusa nabyo ntabwo bihita bikorwa. Igiciro cy’ingendo gisanzweho twakibariye kuri mazutu yaguraga 960 Frw kuri litiro, ubu ni ukuvuga ko bari guhomba amafaranga 34 Frw kuri litiro, ubwo wakumva ingano yayo bitewe n’imodoka umuntu afite.”

Bishop Kihangire ushinzwe ubwikorezi muri RFTC nk’ikigo kinini gikora ubwikorezi ndetse kigera hirya no hino mu gihugu, yabwiye IGIHE ko ukurikije imikorere y’ibigo bitwara abantu muri iki gihe ukareba n’inyungu bibona, nta mikorere bigifite ku buryo bimwe byafunzwe.

Yagize ati “Igiciro cyagiyeho imodoka igura miliyoni 45 Frw, ubu iragura miliyoni 52 Frw kandi igiciro cyariho icyo gihe nicyo kikiriho, iyo modoka uzanye akaba ariyo ikomeza gukorera ya mafaranga. Urumva ntabwo bijyanye namba. Icyo gihe urebye lisansi na mazutu nabyo byarazamutse ubu ibiciro biragera ku gihumbi.”

Yavuze ko ibihombo baterwa n’inyungu idahagije yatumye hari ibigo bimwe bifungwa nubwo hari ubwo bamwe bavuga ko ari imicungire mibi.

Yakomeje agira ati “Mbere y’uko umuntu asaba ko ibiciro bizamuka, urabanza ukareba imodoka nyir’izina, ukareba icyo bisaba ngo ukore, ukareba igiciro, cy’imodoka, ubwishingizi… Ibyo imodoka isabwa kugira ngo itware abagenzi nibyo bikwiye gushingirwaho, agaciro k’imodoka noneho ukareba n’uko umuntu aba yaje ashaka kubona inyungu.”

Yavuze ko ku biciro bisanzwe, nk’ahantu abagenzi bishyura 20 0Frw mu Mujyi wa Kigali, ubusanzwe ngo haba hariho 10 Frw y’akamashini gakozwaho amakarita ya Tap&Go na 10 Frw ya internet, ku buryo ikigo gitwara abagenzi gisigaranaho 180 Frw.

Kehangire yakomeje agira ati “Nibura ubu ikigo cyagakwiye gusigarana 200 Frw, noneho ya 20 Frw akazaho ukwayo akaba 220 Frw yose hamwe.”

Ubwo ibiciro byazamurwaga mu Ugushyingo 2015, mu Mujyi wa Kigali kuri kilometero imwe hiyongereyeho amafaranga abiri n’ifaranga rimwe hanze ya Kigali. Muri Kigali byavuye kuri 18 Frw bigera kuri 20 Frw kuri kilometero, mu mihanda yo hanze ya Kigali biva kuri 18 Frw bigera kuri 19 Frw.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Gasore jean 2017-11-08 05:31:23

Mbona ibiciro bitagomba kuzamuka kuko abavuga ko bari guhomba simbona aho babikura cyane ko abagenzi benshi bagenda baviramo munzira hakinjiramo abandi kandi ku giciro kimwe, nibareke guhenda abaturage ,ikindi ko mudatekereza ku mushahara w’umukozi umara imyaka 20 utariyongera kandi ibintu byiyongera buri munsi ku masoko ? Kuki mutagira impuhwe uwo mukozi ibyo byose bizamukiraho kandi agakomeza kubaho? Leta cg RURA ijye ireba inyungu rusange aho kureba uruhande rumwe gusa.

2
nana 2017-11-08 01:14:33

Ibyaribyo byose hazongerwemo ibiciro kuri za express zijya muntara y uburasirazuba uhagurukiye muri gare ya Kabuga.usanga nk’umuntu utegeye i Kabuga ajya muntara y’iburasirazuba yishyura amwe n’umuntu wategeye Nyabugogo.Murakoze

3
JOJO 2017-11-08 01:06:03

Jye mbona ibiciro biriho byaguma uko biri kuko si menshi yongereweho ku giciro cya lisansi

4
Eva 2017-11-07 14:30:53

- Igihe kibaye kinini cyane hagenda hagabanywa ibiciro bya lisansi ariko imodoka zitwara abantu mu mujyi ntizigeze zigabanya ibiciro;
- Nta mpamvu yo kwishyura utumashini dukozwaho amakarita kuko babikoreye kugirango bunguke menshi banirukana aba convoyeurs bahembwaga bagatunga n’abandi;
- Internet yagombye kuba muri izo modoka abagenzi bamaze imyaka bayishyura ariko batayikoresha kuko inyinshi cyane muri zo ntayibamo;

Ayo binjije batatangiye service ni menshi bazatware ayo rwose. Ibiciro rero ntibikwiye kongerwa, ahubwo ndetse byari bikwiye kumanuka bakabanza kwishyura ayo batwaye kuri service batatanze imyaka.

5
Nizeyemana 2017-11-07 09:05:40

Ndumva bikaze pe,mudufashe byo kwoyongera cyane kuko namafaranga yarabuze burundu ndi kuruhande rwabagenzi

6
Nizeyemana 2017-11-07 09:05:40

Ndumva bikaze pe,mudufashe byo kwoyongera cyane kuko namafaranga yarabuze burundu ndi kuruhande rwabagenzi

7
hagen 2017-11-07 08:18:56

mubyukuri kuzamura ibiciro ,rura ibisubize aho ibikuye.Nawe se arabinjirira hagati kuri za arrets zitandukanye bariha kimwe nuwahagurukiye muri gare .ugasanga intebe imwe yasimburanyweho n’abantu batatu,banese kandi bose batanze ticket yuzuye.Nubwo twebwe tutari rura ariko mu menye yuko twe tubona izo societes ko zunguka.Wenda ntizibona inyunyu nyinshi zifuza ,ariko zirunguka.ESE abakorera umushahara bo uheruka kwiyongera ryari?SAWA ndatekereza byumvikanye kabisa.

8
Passy Narumiwe 2017-11-07 07:49:32

Nanjye numva amafaranga ari menshi cyanee!
Ese buriya biriya bi bisi iyo babipakiye abantu nkabapakira imifuka y’ibishyimbo bibaza ko uwaba arwaye indwara zanduza cyane cyane izo mu myanya y’ubuhumekero yakwica benshi?
Ikindi koko numo nimishahara yazamurwa!

9
kagame 2017-11-07 07:20:06

ariko abanyarwanda mwabaye mute!!! ubukene kotwabuteye ishoti, girinka munyarwanda za VUP ntizibahemba amafaranga!!! abarimu mwe ntimuhembwa neza!!!! Twatoye Prezida wacu kuko areba kure kandi akunda banyarwanda. I just want to know if RURA is a private company with profit maximization ambitions or a public institution with the interest of rubanda rugufi in mind!!!! otherwise service zose ndazishima rwose kuko ntabwo zibangamira umunyarwanda uwariwe wese!!!! Bravo our president

10
Sambusa 2017-11-07 06:13:34

Ligne kabuga-centre ville iracyenewe cyane kuko bisaba kujya nyabugogo, bityo ukishyura nkayujya rwamagana kandi bitareshya nagato. Nimugerageze mugabanye ibiciro naho ubundi inzara iramara abaturage.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza