IGIHE

Filime yitwa ‘The Blood Sisters’ igiye kongera kunyuzwa kuri StarTimes kubera ubusabe bw’abayikunze

0 28-09-2019 - saa 16:53, Uwiduhaye Theos

StarTimes yongeye gushyira igorora abakunzi ba filime yongera kugarura gahunda yo kubereka ‘The Blood Sisters’ yakunzwe mu buryo bukomeye kuri Novela.

Ntabwo ari ibanga, The Blood Sisters, filime y’uruhererekane yanyujijwe kuri StarTimes yarakunzwe kuva ku munsi wa mbere (ku wa 18 Kanama) yatambukaga.

Bitunguranye, abafana benshi bakurikira shene ya Star Times yitwa Novela E Plus babuze uko bayireba, ariko ubu igiye kongera kujya inyuzwaho kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa moya z’umugoroba guhera ku wa 11 Nzeri.

Ikongera kunyuzwaho ku munsi ukurikiye guhera saa saba z’amanywa, cyangwa ukaba wakwishimira kureba ibice icyenda byayo guhera saa saba na mirongo itanu kugeza saa kumi n’ebyiri ku wa Gatandatu.

Abazwi cyane muri iyi filime yaciye ibintu ni abakobwa batatu b’abavandimwe barimo uwitwa Agatha, Erika na Carrie; bose bamenyekanishijwe n’umukobwa wamamaye cyane mu ruganda rwa sinema muri Philippines uzwi nka Erika Chryselle Gonzales Gancayco.

Aba bakobwa batatu batwiswe n’undi mubyeyi utari nyina nyuma baza gutandukana ku bwumvikane bw’ababyeyi babo. Inkuru itangirira kuri Erika, wari umubyinnyi mu kabyiniro wakoreshaga ubwiza bwe mu gukurura abagabo ashaka amafaranga yo gukiza umwana wari ufite indwara ya karande.

Ku bw’impanuka, aza gutanga ubuhamya ashinja umuntu kwica undi agatangira guhigwa n’uwo mwicanyi.

Ari gucika, ahura n’umuvandimwe we Carrie uba waragiye kuba mu muryango wifashije. Bitunguranye umwicanyi akitiranya Carrie nk’aho ari Erika.

Nyuma umuvandimwe wa gatatu witwa Agatha aza gufasha Erika kumenya ukuri kuri inyuma y’ubuzima bwabo.

The Blood Sisters yishimiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Umwe mu bafana ba StarTimes kuri Facebook aherutse kuvuga ati “Nicuza kuba ntari mfite ifatabuguzi ryo kureba ‘Blood Sisters’ mu gihe gishize inshuti zanjye zose zayivugagaho […]”

StarTimes ni ikigo cy’Abashinwa gicuruza amashusho mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika. Uyu muyoboro wifashishwa n’abarenga miliyoni 28 bareba televiziyo bakunda.

Iki kigo gifite shene zemewe 480 zerekana amakuru, filime zirimo n’iz’uruhererekane, siporo, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitaramo, gahunda z’abana n’ibindi.

Blood Sisters igiye kongera kujya inyuzwa kuri Star Times
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza