IGIHE

Cogebanque yashyize igorora abatuye i Nyamirambo (Amafoto)

0 6-08-2019 - saa 12:36, Eric Tony Ukurikiyimfura

Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque ikomeje kwegereza abakiliya bayo serivisi z’imari no kubagezaho ibyiza bitandukanye, kuri ubu yazanye icyuma cyo kubikuza cya ATM cyashyizwe i Nyamirambo ahitwa kuri Cosmos.

Ku wa 3 Kanama 2019 ni bwo habaye isiganwa ry’amagare ryiswe Tour de Kigali ryasorejwe i Nyamirambo, rinyuze mu nzira nshya itari imenyerewe muri Rwanda Cycling Cup.

Iri siganwa ryegukanywe na Nkurunziza Yves ukinira Benediction y’i Rubavu wabaye uwa mbere mu bagabo bakuru n’abatarengje imyaka 23, akurikirwa na Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, iterwa inkunga na Cogebanque.

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bashimishijwe no kwifatanya n’abatuye i Nyamirambo kugira ngo basangire na bo ibyiza banki ikomeje kugeza ku Banyarwanda mu myaka 20 imaze.

Yagize ati “Twageze i Nyamirambo, aho twabazaniye icyuma gitanga amafaranga [ATM], aho umuntu agenda akabikuza amafaranga. Abanyarwanda n’abakiliya bacu kandi bakwiye kwegera aba-agents bakabaha serivisi zitandukanye za banki harimo gufungura konti ya “Itezimbere”, kubitsa no kubikuza, kwakira no koherezanya amafaranga hagati y’abakiliya ba Cogebanque n’abandi ku biciro utasanga ahandi.’’

ATM nshya yashyizwe mu nyubako ya Believe iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos.

Cogebanque nk’umuterankunga w’imena w’amagare ikomeje no gusobanurira Abanyarwanda serivisi ijyanye no kubona inguzanyo ibafasha gutunga inzu bifuza binyuze muri ‘Cogebanque Mortgage’.

Iyamuremye yavuze ko “Gahunda iracyakomeje, ntabwo twayihaye igihe runaka ngo irangire. Twashyizemo imbaraga kandi inyungu y’iyo nguzanyo iri kuri 16%.”

Yakomeje avuga ko “Ntabwo ireba umuntu wafunguje konti mu ishami rya Cogebanque, na wa wundi wafunguje ya konti ya Itezimbere anyuze ku mu agent, yujuje ibisabwa, na we iyi nguzanyo arayibona.”

Iyamuremye yavuze ko umuryango w’umugabo n’umugore ushobora kubona inguzanyo iwufasha kubona icumbi.

Ati “Ubu icyo turi gushishikariza abantu b’i Nyamirambo cyangwa abakunda amagare n’abandi bantu muri rusange, ntabwo bisaba gusa umuntu umwe mu rugo, mushobora kwishyira hamwe, umugabo n’umugore mugafatanya urwo rugamba, mushobora guhuza konti zanyu mukabona ya mafaranga yo kugura inzu yanyu cyangwa kuyivugurura.”

Cogebanque ni banki Nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga, yagabye amashami 27 mu gihugu hose aho ifite ibyuma bya ATM 34, ifite aba-agents barenga 600 bayifasha mu gutanga serivisi zo kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking n’amakarita ya MasterCard.

Aya makarita usibye kuba atanga umutekano w’amafaranga, anaha abayakoresha ububasha bwo kubikuza ku byuma bya ATM miliyoni 36 biri hirya no hino ku Isi.

Mu gihe Rwanda Cycling Cup izakomeza mu kwezi gutaha, hakinwa agace ka Rwamagana Circuit na Kivu Race izabera i Rubavu, Cogebanque yiyemeje kugera kuri buri Munyarwanda wese, aho ishishikariza n’abari mu ntara kudacikwa n’ibyiza ibagezaho.

ATM nshya ya Cogebanque yashyizwe mu nyubako ya Believe iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos
Cogebanque yashyizeho icyuma cyo kubikuza cya ATM mu korohereza abakiliya n'Abanyarwanda koroherwa no kubona amafaranga
Cogebanque yahembye umukobwa wa mbere muri Tour de Kigali, Mukundente Geneviève
Les Amis Sportifs iterwa inkunga na Cogebanque ni imwe mu makipe yahatanye muri Tour de Kigali
Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, iterwa inkunga na Cogebanque, yabaye uwa kabiri muri Tour de Kigali
Cogebanque itera inkunga ibikorwa bitandukanye bishimisha Abanyarwanda birimo amagare n'ibindi bikorwa bikomeye nka Miss Rwanda
Cogebanque iri mu baterankunga b'imena ba Rwanda Cycling Cup, Tour du Rwanda n'andi masiganwa y'amagare akomeye mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza