Cogebanque yafunguye ishami rishya muri ‘Kigali Special Economic Zone’

0 12-01-2018 - saa 11:00, Manzi Rema Jules

Cogebanque yafunguye ishami rishya mu gice cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali ‘Special Economic Zone’.

Aka gace kahariwe inganda gaherereye i Ndera mu Karere ka Gasabo, ni hamwe mu hakorerwa ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, haba ku Banyarwanda n’abanyamahanga bajya kurangura ariko nta shami ry’iyi banki ryahabaga.

Nyuma yo kubona izo mbogamizi, Cogebanque yafunguyeyo ishami ku wa 8 Mutarama 2018.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’iri shami, Mugabo Théogène, yagize ati “Twabonye ko muri aka gace hakorerwa ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’inganda kandi abantu bahaza nko kurangura bakenera amafaranga menshi nyamara ugasanga bibagora kuyabona hafi bigatuma bayazana mu ntoki. Muri iki gihe rero biragenda biba umuco mu Banyarwanda ko batagomba gutwara amafaranga mu ntoki kuko biba bishobora gutera ibyago nko kuyibwa cyangwa akaba yatakara.”

Ryatangiranye serivisi zose umukiliya yakenera zirimo kubitsa no kubikuza, gusaba inguzanyo, kohereza amafaranga hanze y’igihugu no kuyakira ndetse hari na ATM ikora amasaha 24 buri munsi.

Mugabo yanasobanuye ko n’utagiraga konti muri iyi banki yayihafunguriza.

Ishami rya Cogebanque ryafunguwe muri ‘Kigali Special Economic Zone’
Iri shami rifite serivisi zose zitangwa muri Cogebanque
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Cogebanque muri ‘Kigali Special Economic Zone’, Mugabo Théogène
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza