BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

9 26-11-2017 - saa 09:18, Ferdinand Maniraguha

Banki nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 z’amadolari azafasha muri gahunda yo guteza imbere ubumenyi mu bucuruzi, SBDP.

Iyi nguzanyo yemejwe n’inama y’ubutegetsi ya BAD, izifashishwa mu kongera umusaruro w’inganda ziciriritse no guhanga imirimo 200 000 buri mwaka.

Banki itanze iyi nkunga mu gushyigikira ubukungu w’u Rwanda buzamuka ku kigero cya 6.8 % buri mwaka kuva muri 2014 ndetse na gahunda igihugu cyihaye yo guhanga imirimo 200,000 buri mwaka idashingiye ku buhinzi.

Gahunda ya SBDP ifite intego yo kuba yateje imbere inganda ziciriritse 100 na koperative 500 bitarenze umwaka wa 2020 bizafasha izo nganda kongera ubwiza bw’umusaruro zatangaga kandi n’amafaranga zinjizaga akiyongera.

BAD ivuga ko urwego rw’abikorera arirwo nkingi yo guca ubushomeri mu gihugu, nyamara mu Rwanda ntiruratera imbere ku buryo rwahangana n’umubare w’ubushomeri buhari.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda iherutse kwerekana ko ubushomeri buhagaze kuri 16.7 %, mu rubyiruko bukaba ku kigero cya 21 %.

Iyi nguzanyo ya BAD kandi izafasha urubyiruko n’abagore binyuze mu Mirenge SACCO.

Gahunda ya SBDP ni iya Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na BAD, urwego rw’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bazajya batanga inama y’uburyo iyo gahunda yanozwa.

Banki nyafurika itsura Amajyambere yagiye itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ibikorwaremezo, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

Mu Mwaka ushize, iyi banki yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 50 z’amadolari muri gahunda ya SEEP III igamije kongera ubumenyi mu guhanga imirimo. Iyi gahunda yari igamije guhanga imirimo mishya 30,000 idashingiye ku buhinzi mu mwaka wa 2016 na 2017.

Perezida wa BAD, Akinwumi Ayodeji Adesina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
[email protected] 2017-11-26 22:49:38

Mbega byiza...
Ndagirango nibutse uwiyise cielo ko yibeshya kandi ko urubyiruko rumaze kubona ubufasha muri BDF ni rwinshi kandi rubitangira ubuhamya hose. Hari urubyiruko rwatse inguzanyo rufite ingwate nto BDF ikanga kurwunganira SACCO yarusabiye ubwunganizi Ku kigega??? Ntaho byabaye . Ntitugasebanye ushobora kuba ahubwo udashaka kukibyaza umusaruro ukaba waratwawe nibyahandi ntumenye uko BDF yi rwanda ikora . BDF yatanze inkunga nguzanyo kubize imyuga benshi (toolkit )ndetse biba ari nimihigo ifatanya nakarere mukuyesa bigatuma SACCO zumva uburemere bwo gufasha urubyiruko. Tuve rero mugusebanya ahubwo leta iyongerere icyo kigega dore ko batubwirako amafr akenshi aba yabaye make ugereranyije n’ubusabe bw’abakeneye inkunga gihabwa mukudufasha kandi tukamenya amakuru buri gihe kuko gikorana na budget leta igiha

2
Bugenge 2017-11-26 13:30:11

Twibukiranye ko muri 1995 u Rwanda rwahanaguriwe imyenda yose rwari rufite.Ibi Twagiramungu Faustin ashobora kubisobanura kurusha abandi.Ubu sinzi imyenda tumaze kongera kwishyiraho.

3
hakizimana j.pierre 2017-11-26 12:12:36

ibi nibyiza, ariko ayamafaranga araza agakiza ibifi binini ,amatoya agahiramo hakwiye kunozwa uko azajya agurizwa urubyiruko abagore bo mucyaro kuko niho hari icyuho, cyigaragarira buriwese, bajye badufasha azamure abakwiye kuzamuka.

4
Bararengana Jean Berchmans 2017-11-26 10:06:12

Inguzanyo? Again and again????!!! BAD!

5
Bararengana Jean Berchmans 2017-11-26 10:06:12

Inguzanyo? Again and again????!!! BAD!

6
mwangaguhaba clementine 2017-11-26 08:03:53

Gusa ni byiza ariko bayobozi imitangire yayo mafaranga akafera kubagenerwabikorwa biragoye abagugunyi babaye benshi
Gus a mube maso

7
eeh! 2017-11-26 05:21:57

Igihugu cyahindutse IDENILAND? Ayo madollari bayaduha nkabatanga kahunga?

8
Thamar 2017-11-26 04:46:44

Harya twishimira ko inguzanyo yatubutse? Nonese tuzatangira kwishyura ryari? Nge mba numva rwose dukwiye kurekeraho Kwaka inguzanyo tukabanza tukishyura ayo twatse bitabaye ibyo igihugu cyacu bazagiteza cyamunara

9
Cielo Vux 2017-11-26 03:41:33

Iyi nkunga ntizacishwe muri BDF turabingize aho ubundi ntabwo yazigera igera ku rubyiruko. MINECOFIN, MINIYOUTH, MINICOM, MIFOTRA ndetse na MINAGRI rwose mushake uburyo imishinga y’urubyiruko izajya iba finance bidaciye muri BDF ahubwo hashyigweho ikigega cy’unganira urubyiruko gikorana na bank nkuko bikorwa mu bihugu nka Ghana na Kenya. Ikindi CESB ifashe urubyiruko kubona amahugurwa mu buryo bwo kunoza no gukurikirana business zabo.

Kwamamaza