Aboherereza abantu ubutumwa bwamamaza batabibasabye bagiye kujya bacibwa amande

10 14-09-2018 - saa 13:31, Ferdinand Maniraguha

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye amabwiriza agenga ubutumwa bw’ubucuruzi bwamamaza mu Rwanda, aho uyarenzeho ashobora gucibwa amande agera ku bihumbi 500 Frw.

Ni kenshi usanga abantu bamwe binubira ubutumwa bugufi bahabwa n’ibigo by’ubucuruzi igihe byamamaza ibicuruzwa runaka cyangwa mu kwamamaza ibitaramo, ariko kuri iyi nshuro hagiye kujya haba ibihano ku babikora.

Ibyo bigatuma hari n’abibaza uburyo icyo kigo kiba cyarageze kuri numero zabo za telefoni.

Amabwiriza ya RURA yo kuwa 06 Nyakanga 2018 agenga ubutumwa bw’ubucuruzi butasabwe mu Rwanda, avuga ko bibujijwe gukoresha amakuru bwite y’umuntu hagamijwe kwamamaza mu buryo koranabuhanga bw’itumanaho ubwo ari bwo bwose, haba imashini zikoresha zihamagara, fagisi, ubutumwa bugufi cyangwa ubutumwa bwo kuri internet.

Ibigo by’itumanaho byasabwe kugirira ibanga amakuru y’ubuzima bwite bw’abafatabuguzi babyo.

RURA ivuga ko ibigo by’itumanaho bibujijwe gutanga porogaramu ikusanya aderesi (na za nimero za telefone) cyangwa gutanga urutonde rwa aderese zakusanyijwe ku bandi bantu.

Igihe hoherejwe ubutumwa bwamamaza, utanga serivisi agomba gushyiraho uburyo busobanutse, bwumvikana kandi bworoshye, bufasha umukiliya utabwishimiye kuba yasaba ko bihagarikwa.

Utanga serivisi ategetswe kugaragaza ko yakiriye ibibazo byose yohererejwe n’abakiliya batishimiye ubutumwa bohererejwe kandi akabisubiza mu gihe kitarenze amasaha 24 uhereye igihe yabyakiriye.
Ikigo cy’itumanaho cyakiriye ikibazo gitanzwe n’umwe mu bafatabuguzi ku birebana n’aya mabwiriza, kigomba gukora iperereza kuri icyo kirego cyangwa kikacyoherereza utanga serivisi bireba.

Umuntu utanyuzwe n’icyemezo cyaba icy’utanga serivisi cyangwa icy’ikigo cy’itumanaho, ashobora gutanga ikirego cye kuri RURA arega utanga serivisi cyangwa ikigo cy’itumanaho byanze kubahiriza amabwiriza.

Ingingo ya 28 y’aya mabwiriza, ivuga ko umuntu wese utanga ubutumwa bw’ubucuruzi ku mukiliya utaremeye ko yohererezwa ubutumwa bwamamaza, iyo bimaze gusuzumwa na RURA igasanga ari byo, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’ibihumbi mirongo itanu n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Yesashimwe Jemimmah, umucuruzi utanga serivisi zo kohereza ubutumwa bugufi bw’inama, ubukwe, ibitaramo, kwamamaza n’ibindi mu mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko bizagorana gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza igihe cyose porogaramu bakoresha zitavuguruwe, kuko zitababashisha kumenya uwifuza ubutumwa n’utabwifuza.

Yagize ati “Porogaramu dukoresha ntabwo ishobora kubikora keretse abazikoze bavuguruye, ariko aka kanya ntabwo byahita bikunda. Ntabwo nkatwe iyo wohereza nimero ya telefone uyibona ngo ubone n’izina ry’umuntu, ku buryo umenya ko uwo muntu yasabye ko tutazajya tumwoherereza.”

Yesashimwe asaba RURA gukorana n’ibigo by’itumanaho, hagakorwa porogaramu ku buryo uwasabye kutohererezwa ubutumwa yajya amenyekana, wanamwoherereza ntibikunde.

Yavuze ko nimero z’abo boherereza ubutumwa akenshi bazihabwa n’abaje gukoresha serivisi, kuri bagenzi babo bakora mu bigo by’itumanaho, ku bigo bije gutanga ubutumwa nk’amakoperative cyangwa bakazishakisha kuri internet.

Mu itangazo ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda cyoherereje IGIHE kuri aya mabwiriza, cyavuze ko abafatanyabikorwa bacyo batanga serivisi zo kohereza ubutumwa bugufi barabegera bakabafasha kubahiriza ibyo amabwiriza ateganya.

Airtel ivuga ko nta kibazo aya mabwiriza ateye kuko ajya gushyirwaho bagishijwe inama.

Rikomeza rigira riti “Twishimiye aya mabwiriza mashya kandi turi kuyasuzuma kugira ngo tubashe kuyubahiriza uko bikwiye […] Gukora amabwiriza nk’aya bisaba kuganira n’inzego zitandukanye haba ku bashinzwe igenzura n’abakora muri urwo rwego nka Airtel aho dutanga umusanzu wacu n’ibitekerezo.Twishimiye kuba twaratanze ibitekerezo.”

Amabwiriza avuga ko nta butumwa bw’ubucuruzi bwemerewe koherezwa hagati ya saa moya z’umugoroba na saa moya za mu gitondo, keretse iyo umukiliya yabyemeye.

Aya mabwirizwa ntareba ubutumwa butanzwe n’ikigo cya Leta cyahawe uburenganzira na RURA bwerekeye ibihe bidasanzwe cyangwa hagamijwe inyungu rusange, burimo ubujyanye n’ubuzima, umutekano no kubahiriza amategeko.

Inkuru wasoma: RURA yahagurukiye ubutumwa bwa hato na hato bwohererezwa abantu kuri telefone n’ibigo

Koherereza umuntu ubutumwa bugufi bwamamaza utabimusabye bizajya bihanirwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
lg 2018-09-18 12:25:45

Ahubwo byaratinze umuntu agura telephone ye ngo ayikorereho akazi avugane, nabo ashaka ugasanga msg zamafuti zamamaza nibindi waryama, ntusinzire barara bakohererza msg utazi utasabye amakosa yose nayibyo, bigo ahubwo bakwiye kubaca, nka milioni kuva kuli 5 nibintu bibingamiye abantu bitavugwaga

2
Aminah 2018-09-15 14:29:09

Rwose RURA irakoze.MTN na AITEl baraturembeje...bakavugango niba utifuza Ubu butumwa kanda iyo mibare Mandi nubundi baba bamaze kubuguha! Ahubwo bazashireho uburyo umuntu a kora registration in once yo kutabona into ni message! Alana kuyohereza namara kuyisoma NGO nimvuge ko ntayishaka.

3
K 2018-09-14 23:52:26

Izigamire ugura Bond za Leta BNR izashyira ku isoko tariki 24-26/09/18.Baza Bank yawe cg Abahuza b isoko ry imari n Imigabane. Utifuza ubu butumwa kanda*851#

Iyandikishe mu INGOBOKACASH none, Utangire guhabwa amafaranga igihe cyose uraye amajoro arenze 3 mubitaro. Kanda*200*10#.Utifuza serivisi amamaza kanda*389#

Umujyi wa Kigali ubatumiye muri sport rusange/Carfreeday kucyumweru 19/08/2018, 7h-10h. Ni mu muhanda Remera-Stade Amahoro, Kimihurura mu mujyi CarFreeZone

Ivuze ukoresheje telefoni yawe, wishyure na MoMo, ubone imiti ku kigo nderabuzima kikwegereye ukoresheje mituweli. Hamagara 8111 usobanuze.

4
Kanamugire emmy 2018-09-14 23:37:42

Tigo yo ikwiye ibihano birenze,hari ukutwoherereza ubutumwa tutabasabye ,bakagira kwanga kuvugana natwe batwibye ama unite yacu ahubwo ngo kanda 1 vuga packs cg 2 tugo cash,3 ibipfuye Amaso nkaho bagufashe ngo ubabwire ikibazo ufite ahubwo bakaguha systeme ngo muvugane

5
bf 2018-09-14 10:41:56

Rwose rura yagize neza ,msg tutazi zari ziturwmbeje

6
du 2018-09-14 09:18:15

Ahubwo byari byaratinze, MTN and Airtel -Tigo bagombye kubibazwa, ugahora ubona ubutumwa udashaka, noneho bakakubwira ngo niba utifuza ubu butumwa kanda imibare baguhaye, wayikanda ubutumwa bugakomeza buza, Ayo mande yihutishwe.
Murakoze

7
grevy 2018-09-14 09:16:40

uuuuuuuuuuuh!! bari baratinze ahubwo it’s really upset and disturbed

8
Ngendahayo Samson 2018-09-14 08:04:06

Ubwose iyo airtel ivuga gutyo kuki buri munsi yoherereza abantu ubwo butumwa yatubwira ngo dukande *389# ngo buhagarare wabikanda bakakubeira ngo unknown application rwose ibi bigo byitumanaho nabyo turabyiyamye bivogera ubuzima bwite bwacu

9
van 2018-09-14 07:43:15

narinarazihaze

10
BOYOMA 2018-09-14 07:30:20

RURA WE URA KARAMA!!!!!!!! BYARI BIKWIRIYE RWOSE

Kwamamaza