IGIHE

Abikorera bo mu Rwanda bagiye kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi ari muri RDC

2 12-07-2019 - saa 09:15, Sekamana Mathias

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Bapfakurera Robert , yagaragaje ko umubano mushya w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urimo gutanga amahirwe akomeye ku bikorera bo mu Rwanda.

Ukurikije imiterere y’ubukungu bw’ibihugu byombi, Bapfakurera avuga ko ibiribwa ari byo bizabona isoko rinini muri RDC kuko ibyinshi basanzwe babitumiza hanze y’igihugu.

Icyizere cy’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC giheruka kongererwa imbaraga n’ingendo za RwandAir zihuza Kigali na Kinshasa ziheruka gutangira kandi ziri ku giciro cyo hasi, ndetse hateganywa n’izindi ngendo z’indege zitwara imizigo.

Mu kiganiro na IGIHE, Bapfakurera yavuze ko abacuruzi bo mu Rwanda bishimiye ko ibihugu byombi byanogeje umubano, ndetse banagaragaje inyota yo kwagurira ibikorwa byabo muri RDC.

Ati ”Batangiye kujyayo kureba abo bakorana, ku buryo mu gihe gitaha batangira gukorera yo. Barabyishimiye cyane.”

Ubusanzwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nicyo gihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi, ariko ngo biziyongera kuko ibyari bisanzwe byajyaga mu burasirazuba bw’icyo gihugu gusa.

Yakomeje ati “Aho twohereza ibicuruzwa byinshi ni muri Congo ariko mu burasirazuba bwayo, Goma na Bukavu. Ibyinshi ni ibiribwa ariko n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.”

Kuba uru rugaga rwari rufite ahacururizwa ibiturutse mu Rwanda i Brazzaville hahahirwaga cyane n’abaturage ba RDC, ni kimwe mu byemeza ko kujyana ibicuruzwa i Kinshasa bizafasha abacuruzi b’abanyarwanda.

Ibyo bikajyana n’uko abaturage baho hari byinshi batumiza mu mahanga kandi byaboneka mu Rwanda nk’inyama, ibitunguru, karoti, ibishyimbo n’ibyo mu nganda.

Bapfakurera yakomeje avuga ko indege zitwara imizigo nizitangira kwerekeza muri RDC, bizaba ari amahirwe akomeye ku bacuruzi, kuko ubusanzwe “twakoreshaga indege zitwara abantu rimwe na rimwe tukaburamo umwanya.”

Umubano w’u Rwanda na DRC watangiye kuzahuka ubwo Perezida Félix Tshisekedi yatorerwaga kuyobora RDC mu ntangiro z’uyu mwaka.

Perezida Paul Kagame aheruka guhishura ko ku butegetsi bwa Joseph Kabila, RwandAir yari yarangiwe gutangiza ingendo i Kinshasa.

RwandAir iheruka gutangiza ingendo zigana i Kinshasa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kale 2019-07-12 11:21:55

Twubakane iki gitekerezo cyawe kirubakitse ntacyo nakongeraho kdi urakoze.

2
twubakane 2019-07-12 04:30:56

Mupange Business nziko Leta yacu itazateba kubaba hafi mubyo muzakenera byose. Mbona dukeneye nka Company zirenga 10,000 zajya gukorera DRC. Harimo izishinzwe umutekano ahacukurwa amabuye y’agaciro hose zigasimbura abamaimai; izigura amabuye y’agaciro; iz’ubworozi, izitunganya amafi, izohereza ibiribwa i Kinshasa kabone n’imigati kuko barya imigati iturutse i Paris cg Afurika y’epfo; ibikoresho bitanga umuziki nk’amaradiyo, TV n’ibindi. Iz’ubuhinzi nazo zirenga 1000 zakorera yo; izitunganya imbaho zikazumisha; izivana ibintu i Burayi kuko bakunda luxe cyane; Izigemura amata n’inyama; Izigemura isombe n’ifu y’ubugari n’ibindi. Ibyo tudafite mu Rwanda twabigura ahandi tukabyongerera agaciro no kubipfunyika neza maze ubundi tugacuruza. Amabanki yacu yizewe nizeye ko atatangwa yo. Amabisi atwara abantu, inganda zitunganya isima, mbega byinshi byinshi. Dukwiye kugira RDB ishinzwe DRC(RDC) gusa, ndetse na RDB zishinzwe ahandi muri Afurika nk’uko uburayo na USA bagira ba Minister bashinzwe Afurika. Maze abana b’u Rwanda tugakora tukabaho. Buri Company y’inyamahanga iri Congo dukwiye kugira copy yayo y’inyarwanda ndetse n’izacu twihangiye iyo muri Kongo.

Twishimiye ubuyobozi bwacu kdi inyangabirama zizakomeza kubura ubwenge no gukubitwa ingegene.

Kwamamaza