IGIHE

Abanyonzi bo mu Mujyi wa Kigali batangiye kugezwaho ikoti rya TUZA LED vest ribafasha kwirinda impanuka (Amafoto)

1 11-09-2019 - saa 11:38, Eric Tony Ukurikiyimfura

Sosiyete ya BENO Holdings yiyemeje guhugura abatwara amagare mu Mujyi mu bijyanye n’ikoreshwa ry’umuhanda ndetse bamwe muri bo bahabwa ikoti rya TUZA LED vest rifasha kugabanya ibyago by’impanuka bashobora kugirira mu muhanda.

Iki gikorwa cyabereye mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara kuri uyu wa Kabiri, cyateguwe na Sosiyete ya BENO Holdings ku bufatanya n’ibindi bigo birimo Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant Yacu n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara.

Abatwara amagara baturutse mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali, basobanuriwe ibyiza by’umwuga bakora n’uburyo ushobora kubafasha gutera imbere, aho bashobora kuva muri icyo cyiciro bakagera ku cyo gutwara moto.

Bashyiriweho kandi gahunda izabafasha kumenya no gusobanukirwa amategeko y’umuhanda bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho bazajya bayiga buri wa Kane ndetse bashishikarizwa no kugira ubwishingizi.

Bamwe muri bo, abayobozi b’amahuriro yabo n’abafite uruhusa rw’agateganyo rwo gutwara moto, bahawe udukoti ya TUZA LED vest yakozwe na BENO Holdings, tuzabafasha kwirinda impanuka zitandukanye abatwara amagare bahura na zo mu muhanda, aho usanga kenshi bagongwa n’ibinyabigiza birimo imodoka.

Umuyobozi wa BENO Holdings, Rukundo Jean Pierre yavuze ko iki gikorwa cyetguwe mu rwego rwo kwigisha no gushishikariza abatwara amagare mu Mujyi wa Kigali kugira ubwirinzi mu gihe bari mu muhanda, bakoresha utu dukoti tw’utugarurarumuri.

Ati” Byari ukugira ngo dushishikarize abanyonzi ubwirinzi bwo mu muhanda tubaha agakoti k’akagarurarumuri gafite indangabyerekezo ku buryo umuntu umubonye ari inyuma amenya ngo agiye gukatira iburyo, agiye gukatira ibumoso, ese arahagaze…”

“Ibyo byose tukaba twarabitekereje nyuma yo kubona ko hari ikibazo mu buryo bw’abatwara amagare muri uyu Mujyi wa Kigali. Turacyashishikariza abantu ngo bumve ubwiza bwatwo n’ingezo bireba ngo zishyiremo uruhare rwazo kuko igisubizo gituma umugenzi agira agaciro mu muhanda twarakibonye.”

Rukundo yakomeje avuga ko bakomeje gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali kugira ngo abanyonzi batangire gutunga utu tugarurarumuri.

Ku ikubitiro, abagera ku 100 bakaba ari bo bahise bahabwa utu dukoti bazajya bambara bari mu muhanda.

Niringiyimana Théoneste, umwe mu banyonzi bahawe utu dukoti, yavuze ko bishimiye iki gikorwa ndetse babona tuziye igihe.

Ati” Tuje twari dukenewe kuko amagare yakoraga impanuka nyinshi. Turashimira Perezida Kagame watwemereye kugaruka mu muhanda. Bajyaga batugonga cyangwa natwe ugasanga turi kugenda nabi kubera kutamenya gukoresha umuhanda, ariko bigiye gukemuka.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 37% by’abakoresha amagare badashobora gukora impanuka mu gihe bambaye imyenda igaragarira buri wese mu muhanda.

Iri koti umuntu yambara rifite akamishini nyobozi, aho rikoranye ikaranabuhanga ririmo amatara afasha kuranga icyerekezo umuntu utwaye igare agiye kwerekezamo.

Akamashini nyobozi karyo [télécommande] gashyirwa imbere ku igare ku buryo iyo ugakanzeho, amatara ya rya koti ahita yerekana icyo utwaye igare ashaka gukora.

Iri koti rya TUZA LED vest rikoresha inziramugozi, rifite ubushobozi bwo kubika umuriro rikoresha hagati y’amasaha 8-14 ndetse rigakoresha imirasire y’izuba.

Rifasha kongera umutekano mu muhanda no gutuma abandi babona umuntu utwaye igare mu gihe ari mu muhanda, bikagabanya ibyago by’impanuka bishobora kumugeraho.

Iri koti rikoresha amashanyarazi rigura ibihumbi 18 Frw mu gihe irikoresha imirasire y’izuba rigura ibihumbi 22 Frw.

Abakoresha amagare bemererwa kwishyura mu byiciro, aho kugeza ubu umuntu ashobora kwishyura amafaranga 100 ku munsi kugeza arangije kwishyura ayo asabwa yose.

Abanyonzi baturutse mu turere twose tw'Umujyi wa Kigali bahuriye mu cyumba cy'inama cy'Ikigo cy'Urubyiruko cya Kimisagara
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe, banasubizwa ku bibazo byose bibaza ku ikoreshwa ry'utu dukoti tw'utugarurarumuri
Umukozi w'Umujyi wa Kigali ukora mu ishami rishinzwe guteza imbere umurimo Rusimbi Charles
Uwingabire Jeannette uyobora Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara
Amb. Joseph Habineza uyobora ikigo cya Radiant Yacu, yashishikarije abanyonzi kugira ubwishingizi
Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yasabye abanyonzi gukora akazi kabo bagakunze kuko bizabahesha kugera ku rwego rwo gutwara moto
Abayobozi b'amakoperative y'abatwara amagare n'abafite impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, bahawe utu dukoti twakozwe na BENO Holdings
Iri koti rizana n'akamashini nyobozi (remote) gashyirwa imbere ku igare
Iyo ukanze ku kamashini nyobozi, aka gakoti kagarura urumuri, kerekana icyo utwaye igare ashaka gukora
Umuyobozi wa BENO Holdings, Rukundo Jean Pierre yavuze ko utu dukoti tw'utugarurarumuri tuzafasha abanyonzi kugira ubwirinzi mu gihe bari mu muhanda
Akamashini nyobozi gafite ibyerekezo bitandukanye umunyonzi ashobora kwifashisha
Abahawe utu dukoti twa TUZA LED Vest basobanuriwe uburyo dukora bari imbere ya bagenzi babo
Aha, kerekana ko utwaye igare agiye gukatira iburyo
Abakozi ba Radiant Yacu bafashije bamwe mu banyonzi gutaha bafite ubwishingizi
Abakozi ba BENO Holdings yakoze utu dukoti twitezeho kugabanya umubare w'impanuka zikorwa n'abatwara amagare mu muhanda
Iyo utwaye igare ahagaze, aka gakoti kerekana iki kimenyetso nyuma yo gukanda ku kamashini nyobozi
Aha, aka gakoti kerekana ko umunyonzi agiye kugana ibumoso
Ambasaderi Habineza Joseph na Ambasaderi Gasamagera Wellars bari bitabiriye iki gikorwa
Abanyonzi bishimiye utu dukoti tw'utugarurarumuri

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ivan 2019-09-11 07:32:56

Ubuse ko mbona abanyonzi aribo baduhabwa kdi iyo bahetse abagenzi badukingiriza.

Kwamamaza