Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Habiyambere Aimable, yasabye abakora mu bijyanye n’amahoteli, Bar na Restaurants mu turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru; gukora neza ibitabo by’ibaruraramari no gutanga fagitire za EBM ku babagana.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahuye n’abikorera mu mahugurwa mu karere ka Huye, hagamijwe kuzamura imitangire y’imisoro ku bushake.

Ibi biganiro bitangwa hirya no hino mu gihugu nk’uburyo bw’ubukangurambaga mu gusora. Komiseri Kayigi yavuze ko bidakwiye ko umukiriya ahabwa inyemezabuguzi ari uko ayisabye.

Yagize ati “Ntabwo ari byiza ko umuntu ahabwa inyemezabuguzi ya EBM ari uko ayisabye gusa. Mufite inshingano zo gutanga fagitire ku baguzi bose.”

Urwego rw’amahoteri, Bar na Restoraunt ni rumwe muzagaragajwe n’ubushakashatsi bwa RRA ko rudatanga neza imisoro; rubarizwa mu basora bari mu kiciro cya serivisi gitanga agera kuri 75% y’umusoro winjira mu isanduku ya Leta.

Komiseri Kayigi yasabye abakora muri hoteli, restaurant n’utubari gukora neza ibitabo by’ibaruramari kugira ngo babashe gukora neza ubucuruzi bwabo bubahiriza n’amategeko agenga imisoro.

Yagize ati “Gukora neza ibitabo by’ibaruramari no gutanga inyemezabuguzi yemewe bigabanya impaka hagati ya RRA n’umucuruzi mu gihe cy’igenzura.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Huye, Misago Aphrodis, RRA ku bumenyi baha abikorera, asaba bagenzi be kubahiriza amategeko y’imisoro bateza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishishikariza abasora gutanga umusoro neza aribyo gutanga umusoro ukwiye kandi ku gihe.

RRA yizera ko guhugura abasora binyuze mu biganiro aribyo bitanga umusaruro mu misoro kuruta gukoresha amategeko ajyana cyane cyane n’ibihano igihe atubahirijwe.

Ibi biganiro bituma abacuruzi basobanukirwa n’amategeko abagenga bigatuma bashobora no kwirinda ibyo bihano bishobora guterwa n’ubumenyi buke.


Kwamamaza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Izina

Email


IBITEKEREZO

ANDI MAKURU

2009 - 2017 ©. All rights reserved